MenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Shakisha
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
© 2026 Menya.co.rw. All rights reserved.
Inkuru

Ese ziriya K cyangwa wayine ziri mu makarita zisobanura iki?

Menya
Last updated: January 5, 2021 5:41 pm
Menya
Share
SHARE
Kwamamaza
Kwamamaza

Ubundi ziriya karita zizwi nka wayine zitwa Kings mu Cyongereza bivuze “abami” mu Kinyarwanda. Ese haba hari ubusobanuro zifite ku bami mu mateka? Ese abo bami bavugwa baba ari bande?

Contents
  • Amakarita yaturutse he?
  • Abami 4 bari mu makarita
  • Umusozo

Amakarita yaturutse he?

Amakarita yadutse mu bushinwa mu kinyejana cya cyenda(9) nyuma ya Yezu. Niba wakekaga uburayi cyangwa ahandi, burya yaturutse muri Aziya.

Umukino w’amakarita wageze mu burayi ahagana mu kinyejana cya cumi na kane(14) ariko ukajya ukinwa ku mategeko atandukanye bitewe n’agace.

Kandi nanone amakarita ntiyari ameze kimwe ahubwo abantu bayakoraga mu buryo butandukanye cyane bitewe n’uduce. Icyakora ibi byaje guhinduka nyuma.

Jya kuri liste y’abasomyi ujye ubona izindi nkuru nshyashya:

Mu kinyejana cya cumi na karindwi(17) nibwo amakarita yatangiye kugira amategeko ndetse n’abayakoraga batangira kuyakora muburyo busa. Abafaransa nibo baje gushyiraho ibi bimenyetso tuzi nk’Igisuka(Spade), Ikaro(Diamond), Umutima(Heart) n’Umusaraba(Club).

Ari nabwo baje gushyiraho inyito z’ayo makarita arinaho dusangamo ziriya nyuguti za K, A, Q na J ndetse n’imibare. Ese ko twabonye ko ziriya K zisobanuye “Abami” n’ubwo twe tuyita wayine, abo bami ni abahe?

Abami 4 bari mu makarita

  • Umwami w’igisuka(Spade): Dawidi(David), umwami w’abisiraheli uvugwa muri bibiliya mu isezerano rya cyera.
  • Umwami w’ikaro(Diamonds): Julio Coesar, umwami w’Umuromani. Yabayeho ahayinga mu 100 kugeza muri 44 mbere ya Yezu.
  • Umwami w’umusaraba(Club): Alexander the Great, umwami w’umugereki waruzwi nk’igihanganye muri Masedoniua, yabayeho ahayinga muri 356 kugeza 323 mbere ya Yezu.
  • Umwami w’umutima(Heart): Charlemagne, umwami w’ubufaransa yabayeho ahayinga mu 743 kugeza muri 814 nyuma ya Yazu.

Icyakora ibi ntibivugwaho rumwe mu bihugu bitandukanye ku busobanuro bw’aba bami. Aho bamwe bavuga ko nta gisobanuro na kimwe bazi cyerekeye aba bami.

Ariko bivugwa ko mu kinyejana cya cumi n’umunani(18) aribwo ibi byose byavuyeho hemezwa kutagira igisobanuro na kimwe kigumaho.

Umusozo

Gusa umukino w’amakarita ufite uburyo bwinshi ukinwamo kimwe nk’uko ugiye ufite n’inyito nyishi z’ariya makarita.

Ngubwo rero ubusobanuro bwa ziriya K niba wajyaga ubwibazaho, nizere ko usubijwe.

Hari ubundi busobanuro wari uzi cyangwa se wakekaga kuri Wayine? Dusangize…

Ushobora no kujya kuri liste y’abasomyi ba Menya ukajya ubona inkuru zikurikira bikoroheye:

Kwamamaza
Kwamamaza

TAGGED:abamiamakaritaigisukaumusarabawayine
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ese umuntu abaho ate mu buzima bwe bwose? Imibare idasanzwe
Next Article Impamvu avoka ari mbi ku nyoni
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Amazina akomeye kuyasoma
Inkuru

Ababyeyi batekerezaga iki bajya kwita abana babo aya mazina?

By Menya
Umuhanzi Beyoncé mu birori bya the Met Gala 2026.
Inkuru

The Met Gala: Ibirori by’imideri utazumva ahandi ku isi

By Menya
Inkuru

Udushya 5 duhamya ko isi ari umubumbe udasanzwe

By Menya
Inkuru

Ibi bintu biragoye kubyemera kandi ari ukuri.

By Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Inkuru zo gutebya
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2025 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya