MenyaMenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Search
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika
© 2026 Menya.co.rw. All rights reserved.
Ubumenyi

Menya: Ibiziga by’ikirango cy’imikino Olempike bisobanuye iki?

Menya
Last updated: July 25, 2021 4:46 am
Menya
Share
Ikirango cy'imikino olempike
SHARE

Imikino Olempike (Olympic games) ni irushanwa rihuza abantu baturutse imihanda y’isiyose mu buryo bwo kugaragaza impano kandi mu mikino itandukanye.

Contents
  • Amateka y’imikino Olempike
  • Ibiziga 5 binyuranyemo nk’ikirango cy’imikino Olempike

Imwe muri iyo mikino twavugamo nko kwiruka, gusimbuka, kunaga umuhunda, gukirana, koga, amagare, umupira w’amaguru ndetse n’indi mikino myinshi ntarondora.

Iyi mikino igaruka buri myaka ine hagatoranywa ahantu izabera, urugero nk’iya 2021 (yari kuba yarabaye muri 2020) iri kubera muri Tokyo, Ubuyapani.

Indi nkuru wasoma: Ubutumwa bwihishe inyuma y’ibirango by’amakompanyi akomeye ku isi

Muri iyimikino hahembwa abantu batatu bambere, uwa 1 afata umudari wa zahabu (Gold), uwa 2 agahabwa umudari wa feza (Silver) naho uwa gatatu agahabwa umudari w’umuringa (Bronze).

Imidari izatangwa muri Tokyo 2020
Imidari ya Olempike

Ikirango cy’iyi mikino ukimenyera ku ibara ry’umweru ririmo ibiziga 5 bisobekeranye kandi bidahuje amabara. Ese bi hari icyo bisobanura? Reka tubirebe.

Amateka y’imikino Olempike

Inyandiko za mbere zanditse zigaragara ko imikino olempike yatangiriye mu bugereki imyaka 776 mbere ya Yezu, itangiriye mu gihugu cy’ubugereki (Greece).

Gusa hakomeza hemezwa ko iyi mikino yahozeho na mbere y’iki gihe. Iyi mikino yiswe olempike nyuma y’izina ry’agace yaberagamo mukitwaga Olympia.

Kwamamaza
Kwamamaza

Indi nkuru wasoma: Inganda zikomeye ku isi ariko ziri mu maboko y’izindi nganda

Iyi mikino nk’uko bisanzwe ubu, no mu gihe cya cyera yabaga buri myaka ine (4). Yari igizwe ahanini no kwiruka, gukirana, gutera umuhunda ndetse no gusiganwa ku magare y’amafarashi (Chariots).

Tugarutse hino gato cyane, imikino ya olempike yatangijwe nk’irushanwa ryemewe mu mwaka wa 1896 atangirijwe mu gihugu cy’Ubugereki, kuva ubwo aya marushanwa yatangiye kujya yubahirizwa nyuma y’imyaka ine.

Ariko mu 1924 nibwo iri rushanwa ryatangiye gukinwa nk’irushanwa mpuzamahanga ubwo hitabiraga abakinnyi 3,000 barimo abagore barenga 100.

Ibiziga 5 binyuranyemo nk’ikirango cy’imikino Olempike

Idarapo ry'imikino olempike
Idarapo ry’imikino olempike

Ukibona iki kirango uhita utekereza abantu birukanka, abasimbuka urukiramende, ubujyahejuru ndetse n’indi mikino itandukanye, ariko utibagiwe ko unatekereza ku midari.

Kwamamaza
Kwamamaza

Ese mu by’ukuri iki kirango cy’imikino olempike gisobanuye iki?

Ibiziga bitanu binyuranyemo bifite amabara atandukanye biri ahantu h’umweru. Ibi hari ikintu bikubwira? Yego, ibi bifite ubusobanuro bwihishemo.

Baron de Courbertin wahimbye iki kirango (logo) yagishyize ku mugaragaro mu mwaka wa 1913, ariko cyakoreshejwe ku mugaragaro mu mwaka wa 1920.

Ibiziga 5 binyuranyemo bishatse gusobanura imigabane 5 igize isi ariyo Afurika (Africa), Aziya (Asia), Amerika (America), Uburayi (Europe) na Oseyaniya (Oceania). Icyakora nta gihugu wavuga ngo gisobanurwa n’uruziga runaka.

Kuva nna cyera amabara aba afite icyo avuze mu birango, reron’iki cy’imikino olempike ntigihejwe. Ni ukuvuga ko ibi biziga kandi buri cyose gifite ibara ryacyo; Ubururu, Umutuku, Umukara, Icyatsi ndetse n’Umuhondo kandi nk’ukonta ruziga rusobanura umugabane nta n”ibara risobanura umugabane runaka.

Kandi niba utari ubizi ni uko biriya biziga bigomba kuba biri ahantu h’umwerukuko naryo ni , ariya mabara y’ibiziga ashatse gusobanura ko aya mabara yose agaragara nibura mu idarapo rya buri gihugu kiri kuri iyi si.

Itegeko rya munani (8) mu metegeko olempike (Olympics charter) rivuga ko “ibi biziga bishobora gukoreshwa mu ibara rimwe cyangwa amabara asanzwe ariko agakurikirana adacurikiranye”.

Mu gihe gikoreshejwe nk’idarapo igitambaro kigomba kuba gisa umweru ndetse na biriya biziga biherereye hagati na hagati.

Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!

Kwamamaza
Kwamamaza

TAGGED:ibintu bidasanzweibirangoikirangoIsiMenyaUbumenyi
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Lionel Messi ari kwishimira igitego Uduhigo 15 Lionel Messi amaze guca mu mupira w’amaguru kugeza magingo aya.
Next Article Amateka ya ferruccio lamborghini Amateka ya Ferruccio Lamborghini: Imfungwa yashinze uruganda rw’imodoka
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Inkuru

Ubusaza bwacu: Ibintu 5 bidutegereje.

By
Menya
Ubumenyi

Menya impamvu ubutayu bushyuha ku manywa bugakonja nijoro

By
Menya
Amaso ni igice kitoroshye cy'umubiri
Ubumenyi

Ibintu 15 bitangaje utari uzi ko amaso afite

By
Menya
Hotel ya One&Only Gorilla’s Nest
Ubumenyi

Hotel 10 zihenze mu Rwanda kuziraramo ijoro rimwe

By
Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Inkuru zo gutebya
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2025 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya