Kuri iyi si hari kompanyi z’imodoka abantu benshi dufatisha akaboko kamwe twumva ko ziri ku rwego rwo hasi kandi ahubwo ari zo zitunze izindi nganda twita ko zikomeye.
Inshuro nyinshi nk’abantu hari igihe ibyo tutabonesha amaso ako kanya duhita dutekereza ko nta n’ibihari! Gusa ubu isi yahinduye uburyo ibintu bikorwamo
Indi nkuru wasoma: Ubutumwa buri inyuma y’ibirango by’inganda zikomeye ku isi
Reka turebe inganda z’imodoka dusanzwe tumenyereye nk’izidakaze ariko ahubwo zikaba zitunze izindi nganda z’imodoka.
#4 Toyota Motor Corp.
Uruganda rwitwa “Toyota Motor Corp.” rukora imodoka za Toyota n’ubundi rukomoka mu buyapani, nk’uko benshi tubizi tuziko ikora imodoka za macye zitari mu rwego rwo kwidagadura (luxury cars).
Indi nkuru wasoma: Amazina ababyeyi bise abana babo wakibazaho
Inganda z’imodoka itunze:
- Daihatsu
- Hino
- Lexus
- Scion
- Toyota
Uru ruganda ntibigarykira aho gusa. Ikindi wamenya ni uko Toyota ifite n’imigabane mu zindi kompanyi nka Suzuki na Subaru.
#3 Tata Motors
Tata Motors ni uruganda rw’abahinde rukora imodoka gusa rumenyerewe mu gukora imodoka z’ubwikorezi (i.e Amakamyo).
Ntakubeshye nari nziko uruganda rwa Tata mu busanzwe rutakinagezweho kandi nta muntu wapfa no kugura imodoka zarwo gusa burya rwihagazeho.
Indi nkuru: Saint Valentin – Umunsi ufite imigenzo y’amayobera
Niba warigeze kwicara mu modoka ya Range Rover, kiriya ni igicuruzwa cya Tata wicayemo.
Inganda z’imodoka itunze:
- Jaguar
- Land Rover
#2 Stellantis
Stellantis ni kompanyi ya vuba ariko yaturutse mu kwihuza kw’inganda ebyiri arizo; FIAT Chrysler Automobiles na Peugeot S.A. byose ubu bikorera ku izina Stellantis.
Gusa ku ruhande rwa buri ruganda na mbere yo kwihuza zari zisanzwe zifite ubwoko bw’imodoka nyinshi zikorera mu gicucucucu cyazo.
Indi nkuru wasoma: Uramutse usubije kimwe muri ibi bibazo by’imibare watsindira Miliyoni y’amadolari
FIAT Chrysler Automobiles yari itunze:
- Alfa Romeo
- Chrysler
- Dodge
- Fiat
- Jeep
- Maserati
- Ram
Peugeot S.A yo yari itunze:
- Citroën
- DS Automobiles
- Opel
- Peugeot
- Vauxhall
Ubwo rero Stellantis niyo iza ihuriza hamwe ibyo izi kompanyi zakoraga uko ari ebyiri (2).
#1 Volkswagen Group
Iyi kompanyi yo mu Budage imenyerewe ku mamodoka adakaze nayo burya yihagazeho kuko ifite inganda z’imodoka ziremereye ugereranyije n’izindi navuze hejuru zose.
Indi nkuru: Uko wasaba icyangombwa ku Irembo bitagusabye gufungura konti
Volkswagen Group itunze:
- Audi
- Bentley
- Bugatti
- Lamborghini
- Porsche
- Volkswagen
Volkswagen ahanini itunze imodoka zihenze cyane zizwi ku izina rya “Supercars” (mu cyongereza).
Nizere ko utunguwe n’uko inganda utakekeraga ubuhangange arizo zikaze cyane kandi zikaba zinatunze izindi abenshi twumvaga ko arizo ziri ku rwego rwo hejuru.
Niba ukunze iyi nyandiko, ushobora kujya kuri liste ukazajya ubasha no kubona inyandiko z’ubutaha wifashishije form iri munsi!
4 Responses
Rolls-royce c bite? Naza impala? Porsche?
Murakoze! Nazo tuzazikorera ubushakashatsi ubundi tubagezeho ibizerekeye.
Wow, ibi ntabyo narinzi rwose birantunguye. Mukomeze kuduha ibintu byubwenge nkibi
Murakoze cyane kudutera imbaraga! Tuzajya tuzakomeza kubagezaho inkuru zicukumbuye kandi z’ubwenge.