MenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Shakisha
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
- Kwamamaza -
Ad imageAd image
Inkuru

Abami b’u Rwanda: Uburyo bworoshye bwo kumenya uko bakurikirana

Menya
Last updated: June 11, 2026 12:31 am
Menya
ByMenya
Follow:
Share
Abami b'u Rwanda bakurikiranaga mu buryo bwihariye.
Abami b'u Rwanda bari bafite uburyo buhamye bwo guhererekanya ingoma.
SHARE
Kwamamaza
Kwamamaza

U Rwanda rufite amateka ateye amatsiko iyo ufasha umwanya ukayihuguraho, by’umwihariko ku birebana n’abami baruyoboye.

Contents
  • Ese abami b’u Rwanda bakurikirana buzwi?
  • Dore uburyo wamenya uko abami bakurikiranaga
  • Urugero rw’uko abami bakurikiranye

Urugero, amateka y’ubwami bw’u Rwanda agabanyijemo ibihembwe bitatu by’ingenzi. Ibyo bihembwe ni iby’Abami b’Ibimanuka, Abami b’Ibimishumi, ndetse n’Abami b’ibitekerezo.

Buri gihembwe cyagize uruhare rukomeye mu kwagura igihugu no gushimangira umuco wacyo. Kimwe mu bintu bigorana mu mateka y’u Rwanda harimo no kumenya urutonde rw’abami baruyoboye kuko rwategetswe n’abami barenga 30.

Usanga bigorana cyane kubatondeka no kumenya uko bagiye bakurikirana mu bihe bitandukanye. Iki kibazo cyo kutamenya neza urutonde rw’abami gituma benshi tudasobanukirwa amateka yacu.

Ese abami b’u Rwanda bakurikirana buzwi?

Nk’uko bizwi neza, iyo abami b’u Rwanda bimikwaga bafataga amazina y’ubwami nka Kigeli, Yuhi, n’andi.

Niba rero ujya ugorwa no gufata mu mutwe amazina y’abami, hari amayeri yo kumenya uko bakurikirana ugendeye ku mazina y’ubwami.

Amateka atubwira ko isimburana ry’abami b’u Rwanda ryari rifite uburyo bwihariye bahererekanyaga ingoma hagendewe ku mazina y’ubwami.

Dore uburyo wamenya uko abami bakurikiranaga

Nk’uko bigaragazwa n’igitabo “Inganji Karinga” cyanditswe na Musenyeri Alexis Kagame, ari naho kandi hagaragara ko uru rutonde rwabaye ndahinduka ku ngoma ya Mutara I Semugeshi.

Ibi byabaye mu nama Semugeshi yagiranye n’abiru ari na bwo amazina amwe yakuwe mu mazina y’ubwami. Ayo mazina ni Nsoro, Ruganzu, na Ndahiro. Aya mazina kuva icyo gihe ntiyongeye kugaragara mu bisekuruza kugeza ingoma ya cyami irangiye.

Amazina y’abami yakuranwaga ni Mutara, Cyilima, Kigeli, Mibambwe ndetse na Yuhi. Buri gisekuruza cyabaga gitondetse mu buryo bumwe n’icyakibanjirije.

Muri iri simburana, dusanga ko ubwami bwahererekanwaga mu bisekuruza bibiri by’ingenzi nk’uko bigaragara muri gishushano gikurikira turi bunasobanure munsi. Gusa harimo umwihariko umwe!

Kwamamaza
Kwamamaza

Uburyo abami bakurikiranaga bitewe n’igisekuruza. Ifoto: Menya

Igisekuruza cya mbere cyatangirwaga n’umwami witwa Mutara (Ubwo ni Mutara I Semugeshi nyine), uyu Mutara akabyara umwami witwaga Kigeli. Uwo Kigeli na we akabyara Mibambwe, hanyuma uyu Mibambwe na we akabyara umwami wasozaga igisekuruza witwaga Yuhi.

Aha ni aho kwitondera kuko hari umwihariko nk’uko nari nabivuze hejuru. Uwo mwihariko ni uko Yuhi wa mbere we yagombaga kubyara Cyilima, ari na we watangiraga ikindi gisekuruza gikurikiyeho.

Igisekuruza gikurikiye ubwo cyo cyatangirwaga nyine na Cyilima ni uko bigakomeza nk’ibisanzwe kuko yabyaraga Kigeli, nawe akabyara Mibambwe, Mibambwe akabya Yuhi nanone.

Undi Yuhi we ntabwo yabyaraga Cyilima nk’uwa mbere, ahubwo we yabyaraga Mutara, bityo agahita atangiza ikindi gisekuruza cya Mutara (Nk’uko bigaragara mu gishushanyo cyo hejuru).

Urugero rw’uko abami bakurikiranye

Reka dukoreshe urugero rw’uko uru rutonde rukora twifashishije igisekuruza cya Mutara I (Nsoro II) Semugeshi. Kuko Semugeshi ari we uru ruhererekane rwahereyeho ubwo yahise aba Mutara I.

  • Mutara I (Nsoro II) Smugeshi yakurikiwe na Kigeli II Nyamuheshera
  • Kigeli II Nyamuheshera akurikirwa na Mibambwe II Gisanura (Sekarongoro II)
  • Mibambwe II Gisanura akurikirwa na Yuhi II Mazimpaka
  • Yuhi II Mazimpaka akurikirwa na Cyilima II Rujugira

Ni aho igisekuruza cya mbere cy’abami cyakurikiranye. N’iyo urebye urutonde rw’abami bose rwose usanga ari uko bimeze kugera kuri Kigeli V Ndahindurwa.

Ngayo amayeri y’uko wamenya gukurikiranya abami b’u Rwanda ugendeye ku mazina y’ubwami.

Kwamamaza
Kwamamaza

TAGGED:abamiAbami b'u RwandaMenyaUbumenyiUtuntu n’utundi
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Imbuga nkoranyambaga zishyura amafaranga menshi ni izihe? Imbuga nkoranyambaga dukoresha zavutse zite?
Next Article Nujya gukora urugendo rw’indege ujye uhora uzirikana ibi bintu 6
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi nyandiko

Nujya gukora urugendo rw’indege ujye uhora uzirikana ibi bintu 6
Ubumenyi
Imbuga nkoranyambaga zishyura amafaranga menshi ni izihe?
Imbuga nkoranyambaga dukoresha zavutse zite?
Inkuru
Ubutayu bwa Sahara
Ubutayu bwa Sahara: Ibyo utajya wibaza kuri aka gace!
Ubumenyi

You Might Also Like

Ubumenyi

Menya Applications 10 wakabaye ufite muri telefone yawe

By Menya
Tatuwaje yo mu jisho izwi nka "Scleral Tatto"
Ubumenyi

Ubwoko bwa tatuwaje butangaje kandi budasanzwe ukwiye kumenya

By Menya
Inkuru

Ibintu wumva bisanzwe ariko bibujijwe mu bindi bihugu

By Menya
Umuntu watunze urutoki
Inkuru

Website itangaje kurusha izindi

By Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Inkuru zo gutebya
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2026 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya
Copyright © 2026 Menya.co.rw.