Buri gahugu n’umuco wako, rero ubwo buri gihugu n’amategeko yacyo waba uri mushya cyangwa utari mushya ugomba kuyakurikiza n’ubwo yaba atakunejeje.
Indi nkuru: Ibintu utari uzi kuri La Casa de Papel.
Gusa hari amategeko ushobora kumva ukagira ngo harimo no kubeshya. Burya baba bakomeje nubikora bakaguhana ntuzavuge ngo “Ariko iwacu niko tubigenza”, ntago bazabyitaho.
Dore ibintu bitangaje bibujijwe mu bihugu bitandukanye ku isi. Ushobora no kugira ngo ni ukubeshya, ariko burya hazamo n’ibihano.
#5 Kurya shikarete
Umunsi uzateganya kujya muri Singapore mubyo wahagurukana shikarete(Gums) si igitekerezo cyiza, ibyo ntibikora kuko ntibyemewe kuyirira mu muhanda.
Ikindi kandi ni uko udashobora no kuyicuruza nta n’aho wabona yamamazwa. Muri make zirabujijwe ahantu aho ariho hose. Iri tegeko ryatangiye gukurikizwa mu 1992.
#4 Kwambara ikoboyi y’ubururu
Ntago wasomye nabi, IKOBOYI Y’UBURURU! Ni ikizira kikanaziririzwa kwambara ikoboyi y’ubururu muri Koreya y’amajyaruguru.
Wambaye ikoboyi(Jeans) y’umukara ntakibazo. Kwamagana amakoboyi y’iri bara ngo ni ukwamagana ukwagarurira isi kwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika(U.S).
Indi nkuru wasoma: Menya impamvu umubu uduhira ku gutwi kwawe.
#3 Kwambara inkweto ndende
Niba ukunda inkweto ndende(High heels) ntakibazo, gusa uzabanza utekereze neza nujya gusura ubugereki uzasura ama site ndangamurage yaho(Ancient Sites).
Ntago bazakwemerera kuko birabujijwe, ndetse n’ibindi biribwa bitandukanye harimo na shikarete. Impamvu ni uko ngo ziriya nkweto zitsindagira ubutaka cyane bigatuma ibimenyetso ndangamurage(monuments) byangirika…
Indi nkuru: Ibintu umaze imyaka myinshi wizera kandi atari ukuri.
#2 Ibikoresho bifasha abana kwiga kujyenda
Ntago wajyana business y’ibikoresho bifasha abana kwiga kujyenda(Trotteur/Baby walkers) muri Canada kuko ako kanya izahita ihomba. Agomba gukambaka kugeza amenye kujyenda
Muri iki gihugu ibi bikoresho ntibigurishwa kandi ntibinamamazwa. Gutunga cyangwa gucuruza ibi bikoresho ushobora gucibwa ihazabu y’amadolari ibihumbi ijana(CA $100,000) cyangwa igifungo cy’amezi 6.
#1 Kwishyura umurundo w’ibiceri
Mu Rwanda ubaye ufite ibiceri by’ibihumbi mirongo itanu(50,000 RWF) ushobora kwishyura ntakibazo, ubundi ukikomereza gahunda zawe nk’uko bisanzwe.
Mu mategeko ya Canada ntibyemewe kwishyura umurundo w’ibiceri, hari umubare ntarengwa w’ibiceri(Pennies/coins) utemerewe kurenza. Urugero; ntiwemerewe kwishura amadolari(ya Canada) 25, igihe higanjemo ibiceri by’idolari rimwe.
Hari ahandi hantu cyangwa se igihugu uzi hari ibintu bibujiwe bitangaje? Igitekerezo cyawe ni ingenzi.
Ushobora kujya kuri list y’abasomyi ba Menya ukajya ubona inkuru zidasanzwe.