Search

Telefone 5 zakanyujijeho mu bihe byahise

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Ubungubu kubona umuntu adafite telefone bijya gusa no kubona umuntu atambaye agapfukamunwa mu ruhame. Ntubone ari iza bose ubungubu, burya cyahoze ari igikoresho cy’abasirimu.

Ubungubu abantu benshi muri iyi minsi unabasangana telefone zigezweho (smartphones) zimeze nka twa mudasobwa duto ushobora gukoreraho imirimo yagakozwe na mudasobwa. Ariko se mbere y’uko smartphones ziza hahozeho izimeze zite?

Reka turebe telefone zakanyujijeho mu bihe bitandukanye byashize. Uze kumbwira iyo wabonye wakunze cyane cyangwa wumva wakongera gutunga muri izo.

#5 Nokia 5110

Telefone ya Nokia 5110
Nokia 5110

Icyo nakubwira ni uko mu myaka ya za 2000 Nokia 5110 y’uruganda rwa Nokia yari igezweho kandi yari itunzwe n’abantu babarirwa ku mitwe y’intoki mu gihugu cy’u Rwanda kuko atari benshi bari kuyigondera.

Iyi ni imwe muri matelefone yatangiye urugendo rw’iterambere mu itumanaho cyane cyane mu ikoreshwa ry’amatelefone mu Rwanda kuko yageze ku isoko mu 1998.

Indi nkuru wasoma: Applications 10 utagomba kubura muri telefone yawe

#4 Nokia 3310

Iyi yo yageze ku isoko ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 2000, kuva icyo gihe ikomeza gukorwa ariko ihagara gukorwa mu mwaka wa 2005.

Gusa si no gukabya Nokia 3310 mu gihe cyayo yari telefone yo ku rwego rwo hejuru. Nk’uko izina ribivuga nayo yakorwaga n’uruganda rwa Nokia.

Indi nkuru wasoma: Gukura igice cy’inyuma (background) mu ifoto

#3 Motorola Razr V3

Motorola Razr V3 yakozwe n’uruganda rwa Motorola, yari ifite ibirahuri 2; icy’imbere n’icyinyuma. Iyi ikaba ariyo yagurishijwe cyane mu matelefone yeguka (Clamshell phones) kuko yaguzwe inshuro zirenga miliyoni ijana na mirongo itatu (130,000,000).

Niba warayitunzeho mu myaka ya za 2004, icyo nakubwira ni ukwikurira ingofero kuko wari umwe mu bantu bashoboraga kwihereza ibintu bihenze.

#2 Sony Ericsson Z610

Iyi telefone ya Sony Ericsson Z610 yasohotse mu mwaka wa 2006 ikozwe n’uruganda rwa Sony. Yaregukaga, ifite camera y’imbere n’inyuma n’ikirahuri (screen) cy’imbere n’inyuma.

Ntuyibone gutya kubera ko ufite smartphone, nayo yari igikomerezwa muri mu gihe cyayo. Iyi ikaba yaranakoreshaga ikoranabuhanga rya Bluetooth (urumva ko yari iri ku rundi rwego).

Indi nkuru wasoma: Guhindura PDF muri Word ku buntu

#1 Blackberry Curve

Iyi yasohotse mu mwaka wa 2007, yari ifite ubushobozi bwo gukoresha interineti ya 3G, ikindi nakwibutsa ni uko burya yari ifite na suri (mouse) yitwaga “Trackpad”. Yashoboraga no kwakira WiFi, ibintu bitari gushoborwa n’izindi twabonye hejuru zose

Blackberry Curve navuga ko ariyo yasoje igihe cyo kwamamara kwa telefone zikoresha amabuto (buttons) gusa ikaba no muzatangiranye ikoranabuhanga rya telefone zifite ubushobozi nk’ubwa mudasobwa. Niba warayitunze muri icyo gihe, wari umusirimu nta kabuza!

Nyuma y’iki gihe hatangiye kuza izifite ubushobozi bwo kuzikoresha ntan’ibuto (button) n’imwe zifite; urugero nko mu 2008 Apple Inc. yahise ishyira ku isoko iPhone 3G, ndetse n’izindi nganda nyinshi nuko duhita tuyoboka isoko rya Smartphones.

Reka nongere nkubaze! Ni iyihe watunga muri izi twabonye mu nyandiko ubaye ufite ubushobozi bwo kuyibona?

Niba ukunda inyandiko za Menya, wajya uzibona bikoroheye wifashishije form iri munsi! Murakoze.

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content