MenyaMenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Search
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika
© 2025 Menya.co.rw. All rights reserved.
Inkuru

Refrain(Chorus) zambere zisekeje mu ndirimbo nyarwanda

Menya
Last updated: December 19, 2020 11:26 am
Menya
Share
SHARE

Umuziki ni ikintu gikunzwe n’abantu benshi mu Rwanda ndetse no ku isi hose, kandi unashimisha abatari bacye ku mpande zombi yaba abawukora n’abawumva.

Contents
  • 1. Agatege – Charly na Nina
  • 2. Gahoro – Kitoko
  • 3. Na Na Na – Priscillah
  • 4. Kubaka izina – MC Mahoniboni
  • 5. Malaika – Yvan Buravan
  • 6. Nituebue – Bushali, Slum Drip, B-Threy
  • 7. Ntimunywa – Safi Madiba, DJ Marnaud
  • 8. Ubushyuhe – DJ Pius, Bruce Melodie
  • 9. Rwagitima – Igisupusupu
  • 10. Kuraza Umuana – Amag The Black
  • 11. Ninde wari uzi ibi bintu – Neg G The General

Iyo uvuye mu kazi cyangwa se ku ishuri, icyo aba ari igihe cyiza cyo guhunga stress, rimwe na rimwe hari igihe uba unaniwe ku buryo wumva ushaka kwicara wenyine ugafata akuka, sibyo? Ni ngombwa ko ubanza gutuza ibyo bintu byose wiriwemo bikabanza bikakuvamo ukabona kumera neza.

Hari igihe uhita wiyambarira ecouteur(earphones) ubundi ukishyiriramo uturirimbo ukicara ahantu ukatwumva. Rero kubera kumva indirimbo nyinshi hari izo numvishe numva ziransekeje ngira amatsiko.

Nagiye kuri YouTube nshakisha indirimbo 11 zifite inyikirizo(refrain/chorus) zisekeje, akaba arizo ngiye kubabwira.

1. Agatege – Charly na Nina

Indirimbo nziza cyane yakunzwe mu myaka yashize yakozwe n’itsinda ry’abakobwa babiri nk’uko izina ribivuga.

Chorus: Agatege, shyiramo agatege(Witinya). Agatege, shyiramo agatege(witinya). Agatege, shyiramo agatege(witinya). Agatege, shyiramo agatege.

2. Gahoro – Kitoko

Umuhanzi Kitoko mu ndirimbo yitwa Gahoro, yasohoye ariko agatinda gusohora amashusho aragira ati:

Chorus: Gahoro, jyenda gahoro, gahoro jyenda gahoro, gahoro jyenda gahoro (Mbwira icyo ushaka), gahoro, jyenda gahoro(nkunda icyo ushaka).

3. Na Na Na – Priscillah

Iyi ndirimbo sinjye njyenyine ukunda uburyo ikoze n’uburyo Priscillah yayirimbyemo neza. Ariko iyo ugeze kuri Chorus n’izina ry’iyi ndirimbo riba ribyivugira.

Kwamamaza
Kwamamaza

Chorus: Oh Na Na Na Na Na Na Na, Eeehh, Na Na Na Na Na Na Na Na, Iyeeeh. And I still love you, no matter the journey Nooh, Na Na Na Na Na Na Na.

4. Kubaka izina – MC Mahoniboni

Dusubiye gato inyuma gato. N’ubwo atagikora ariko mu gihe cye rwose yafunguriye benshi inzira z’umuziki, n’ubwo umuziki wari utaraguka mu Rwanda ariko indirimbo ntibyayibujije gukundwa

Chorus: Andika M andika C, fatanya soma MC haguruka simbuka koma mu mashyi. Andika M andika C, fatanya soma MC haguruka simbuka koma mu mashyi.

https://youtu.be/kV1NeSScKSw

5. Malaika – Yvan Buravan

Iyi ni imwe mu ndirimbo zamenyekanishije ndetse zikanazamura uyu muhanzi, iyi ndirimbo ni nziza rwose ntakuntu utapfa kuyikunda

Chorus: I have a Malaika, Malaika, Malaika, Malaika, Malaika, Malaika, Malaika… Njye mfite aka Malaika, Malaika, Malaika, Aah hhmm Malaika

6. Nituebue – Bushali, Slum Drip, B-Threy

Imwe mu ndirimbo nziza za Kinyatrap kuri njye. Ese ni muebue?

Chorus: Ase ni muebue, ni tuebue, ni muebue. Ase ni muebue, ni tuebue, ni tuebue. Ni tuebue, ni muebue, ni tuebue. Ni muebue, ni tuebue, ni muebue.

7. Ntimunywa – Safi Madiba, DJ Marnaud

Indirimbo ibyinitse kandi nayo wumva icuranze neza. Birababaje ko club zifunze ariko iyi ni iya club rwose. Gusa itegereze amagambo ya chorus neza… Ntimunywa?

Kwamamaza
Kwamamaza

Chorus: Ntimunywa… Eeeh (turanywa), Ntimunywa… Eeeh (turanywa), Ntimunywa… Eeeh (turanywa), Ntimunywa… Eeeh (turanywa).

8. Ubushyuhe – DJ Pius, Bruce Melodie

Iyi ndirimbo yakunzwe cyane East Africa mu minsi ishize, ifite Lyrics zoroshye cyane cyane cyane ku nyikirizo(Chorus).

Chorus: Abasore bafite ubushyuhe n’abakobwa bafite ubushyuhe, Abasore bafite ubushyuhe n’abakobwa bafite ubushyuhe, Abasore bafite ubushyuhe n’abakobwa bafite ubushyuhe

9. Rwagitima – Igisupusupu

Umugabo Nsengiyumva ku muduri we, yakunzwe n’abatari bacye n’iyi ndirimbo Rwagitima ndi mu bayikunze cyane ariko na n’ubu sindamenya icyo chorus yayo isobanuye.

Chorus: Rwagitima, Rwagitima, kwa mwambiri, kwa mwatatu aho ni kenya rundamo.

10. Kuraza Umuana – Amag The Black

Navuga ko Ama G the Black nawe ari umuhanzi ukaze cyane muri Hip Hop mu Rwanda. Kuraza Umuana, Umuana Umuana.

Chorus: Kuraza umuana, umuana umuana. Kuraza umuana, umuana umuana. Kuraza umuana, umuana umuana. Dushaka kuraza umuana, umuana umuana. Dushaka kuraza umuana, umuana umuana.

https://youtu.be/1WxksCZ3pyo

11. Ninde wari uzi ibi bintu – Neg G The General

Kuva muri UTP Soldiers kugeza n’ubu akiduha indirimbo. Ninde wari uzi ibi bintu?

Chorus: Ninde wari uzi ibi bintu? Ntawe ntawe. Ninde wari uzi ibi bintu? Ntawe ntawe. Ninde wari uzi ibi bintu? Ntawe ntawe

https://youtu.be/8Kv2su6lKkE

Hari izindi ndirimbo waba ubona zifite Chorus zisekeje? Zidusangize muri comments.

Kwamamaza
Kwamamaza

TAGGED:EntertainmentIndirimbo nyarwandaRwanda entertainmentRwandan music
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ibi bintu biragoye kubyemera kandi ari ukuri.
Next Article Amazina akomeye kuyasoma Ababyeyi batekerezaga iki bajya kwita abana babo aya mazina?
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Inkuru

Telefone 5 zakanyujijeho mu bihe byahise

By Menya
Inkuru

Abanyabyaha bagiye bakora ibintu bisekeje utakeka

By Menya
Inkuru

Filime zasohotse n’izizasohoka mu kwezi kwa 7, 2021 udakwiye gucikwa

By Menya
Umugabo uri guseka
Inkuru

Ibintu 11 bisekeje abantu bakora batabishaka

By Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2025 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya