Search

Udushya 5 duhamya ko isi ari umubumbe udasanzwe

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Nk’uko njyenda mbivuga mu nyandiko zitandukanye. Isi ni umubumbe ubaho amamiliyari n’amamiliyoni y’ibinyabuzima ubariyemo n’abantu, rero ntago ari igitangaza kubonaho udushya n’ibintu bidasanzwe.

Imana niba ikidutije ubuzima uko byagenda kose uzakomeza kubona ubudasa bw’isi haba ku bantu ndetse no ku nyamaswa. Dore rero ibintu 5 uri bidasanzwe mu bice bitandukanye by’isi.

#5 Ibuye rigeretse ku rindi

Amabuye ya Kummakivi | Ifoto: Ancient Origins

Ok, birashoboka ko uzi amabuye menshi arenze rimwe ageretse ku yandi, ariko ayo uzi niba ntibeshye, rimwe riteretse cyangwa riryamye ku rindi.

Muri gihugu cya Finland mu gace ka Kammakivi hari ibuye rishinze ku rindi ibyitwa(rock balance). Aya mabuye igitangaje kurushaho ni uburyo angana kuko ni manini cyane!

#4 Igiceri gihenze ku isi

Udushya: Igiceri cyo mu 1933 cyaguzwe miliyari zirenga 7

Ubundi kubera iki igiceri cyagurwa kandi nacyo ari amafaranga? Nicyo uri kwibaza! Birashoboka cyane kubera ko kitakibarizwa mu mafaranga ahubwo kiba ari imari.

Hari igiceri cy’amadolari 20 cyo mu 1933 cyagurishijwe ku kayabo ka miliyari 7 z’amadolari mu imurikagurisha ryabaye mu 2002. Ubwo ni nyuma y’imyaka 70!

#3 Umwami w’ibirwa

Sweden nicyo gihugu kinini ku isi mu birwa

Utekereje Madagascar? Ubuyapani? Sweden nicyo igihugu kinini mu bihugu by’ibirwa. Si aho birangirira gusa kuko umwihariko utangaje ni umubare w’ibirwa.

Kikaba gifite ibirwa bibarirwa mu 221,800 ariko ibyo birwa ibyinshi bikaba bidatuwe, ibituwe ntibinageze ku 1,000. Umurwa mukuru wa Sweden Stockholm wonyine ugizwe n’ibirwa birenga 30,000.

#2 Ambutiyaje(Traffic Jam) irengeje urugero

Mu bushinwa habaye ambutiyaje y’iminsi 10

Urabizi ukuntu birambirana kumara nk’isaha muri traffic jam? Noneho iyo uri kwihuta byo biba ari ibindibindi.

Mu 2010 mujyi wa beijing wakoze agahigo kadasanzwe ko kuba waragize ambutiyaje yamaze igihe kinini, kuko yamaze iminsi igera ku 10 ku rugendo rwa Kilometero 100.

Ugereranyije uru rugendo, ni nko kuva i Kigali ugera i Musanze. Ubwo urwo rugendo rukagusaba iminsi 10.

#1 Imvura y’amafi

Mu gace ka Yoro muri Honduras hagwa imvura y’amafi

Mu gihugu cya Honduras mu gace ka Yoro, haba imvura idasanzwe akaba ari ubudasa kuri aka gace. Muri aka gace k’igihugu hagwa imvura y’amafi nibura rimwe cyangwa kabiri mu mwaka.

Nta muntu uzi uko bigenda ngo imvura igwe irimo amafi, icyakora ubushakashatsi buracyakorwa. Icyo neza ni uko umuturage wa Yoro afite ubushobozi bwo kurya ifi nibura rimwe mu mwaka.

Muri utu dushya se wabonye agatangaje kurusha utundi ari akahe? Ubaye ufite amafaranga se watanga akayabo ngo ugure igiceri?

Kugira ngo ukomeze umenye ibindi bintu bidasanzwe, wajya kuri list y’abasomyi ba Menya! Urakoze.

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content