Urakaza neza kuri Menya,
Ujya ushaka kwamamaza ibikorwa bitandukanye ariko kubera amafoto ufite hari igihe uzabona bitagaragara neza, kubera hariho igice cy’inyuma (Background).
Bishobora kuba ngombwa ko ari ibyo wari ukeneye utabibona cyangwa bikica isura y’ibyo wamamazaga (ibicuruzwa cyangwa se serivisi zawe) cyane cyane nko ku bantu bacuruza ibintu kuri interineti (eCommerce) bisaba ko ibicuruzwa nta gice cy’inyuma bifite kugira ngo bigaragare neza.
Ariko interineti yakemuye ibibazo byinshi (ariyo mpamvu Menya ihari ngo igufashe kumenya utuntu tumwe na tumwe tw’ingenzi). Rero no kuba wakura igice cy’inyuma mu ifoto byakunda.
Si ngombwa ko uba ufite ama software akomeye cyane nka Photoshop ndetse n’ibindi. Aha ibintu nta n’iminota itanu (5 min) bisaba.
Indi nkuru: Guhindura PDF muri Word Document ku buntu
Uyu munsi uramenya uko wakura igice cy’inyuma kizwi nka “Background” ku ifoto yawe. Ni ibintu byihuta kandi byoroshye cyane, wowe ukurikire uburyo bwose nkoresha.
Ibisabwa
Nk’uko bisanzwe aha icyo usabwa ni imashini (laptop) cyangwa telefone, yaba iPhone cyangwa se Android iyo ariyo yose, no kuri Tablet ntakibazo.
Ibyo byose bigomba kuba bifite interineti ariko bibaye byiza yaba ijyenda neza (nka 3G cyangwa 4G), naho ubundi 2G byakugora cyane kugira ngo ibyo tugiye gukora birangire amahoro.
Gutangira
Reka dutangire tureba uburyo bwo kugira ngo ibyo dushaka tubigereho. Nta kintu kigoye kirimo kuko ni website turi bukoreshe yitwa REMOVE.BG ikaba yifashisha ubwenge mpimbano (Artificial Intelligence) kugira ngo itandukanye ifoto n’igice cyayo cy’inyuma.
Urafungura site uciye kuri link naguhaye munsi cyangwa wandike remove.bg muri browser yawe. Urahita ujyera ahabanza ha site, iroroheje nta mayobera menshi ifite ngo bibe byakugora gutangira kuyikoresha. Kanda hano ujye kuri site.
Ukimara kujyera kuri website ikiba gisigaye ni ugutangira gukuraho igice cy’inyuma ku ifoto ushaka, gusa reka mbanze nkwibire akabanga.
Inama: Ni byiza ko ukoresha ifoto igaragara neza kandi itarimo ibintu byinshi, bishobora gutuma ifoto itagaragara neza.
Gukuraho igice cy’inyuma
Gukura igice cy’inyuma mu ifoto wifashishije iyi site navuga ko ari bumwe mu buryo bworoshye gukoresha wabona kuri interineti magingo aya.
Indi nkuru: Uko wasaba icyangombwa ku Irembo bitagusabye gufungura konti
Gushyira ifoto kuri website (Upload): Shaka ifoto imwe muzo ushaka gukuraho icyo gice cyangwa se ukaba wanakoresha iyo nakoresheje uyikuye kuri iyi site yitwa Unsplash. Ubundi uyishyire mu mashini yawe. Noneho ujye kuri Remove.bg ukande akabuto (Button) kanditseho “Upload Image”.
Ushobora no gukoresha ifoto ifoto ukuye kuri interineti utiriwe uyishyira mu mashini yawe, ahubwo ugakoresha link. Nk’uko bigaragara munsi.
Ukimara kuyishyiramo ntakindi ukora ahubwo iyi site ihita itangira guhindura ifoto uyihaye, ubona akarongo kerekana ko ifoto iri kujya kuri site kanditseho “Uploading”.
Ibi byose iyo birangiye, ntakindi kiba gisigaye, site ihita iguha ifoto yawe igice cy’inyuma mu ifoto cyavuyeho iyo washakaga (Foreground) yasigaye yonyine.
Indi nkuru wasoma: Uramutse usubije kimwe muri ibi bibazo by’imibare watsindira Miliyoni y’amadolari
Ikinfi kandi ni uko utanyuzwe ushobora kugenza ifoto yawe uko uyishaka ukanda ahanditse “Edit” hejuru y’ifoto ubundi ugakuraho ibice udashaka cyangwa ugasubizaho icyo ushaka.
Ushobora kandi guhinduranya hagati y’ifoto washyize kuri website ndetse n’iyahinduwe na site, ukanda ahanditse “Original” cyangwa “Removed Background”.
Igice gisoza ni ugushyira ifoto yahindutse mu mashini cyangwa telefone yawe ukanda ahanditse “Download” ku buntu cyangwa se “Download HD” iyo wayiguze.
Icyitonderwa: Iyo foto wahinduye iyo udafite konti imara iminota mirongo itandatu (60) gusa igahita burundu, igisubizo kirambye ni uko wakora konti ku buntu.
Tangirira aha ukore konti kuri remove.bg.
Gukora konti kuri remove.bg
1) Ujya iburyo hejuru ahanditse Login/Sign Up, ubundi uhakande.
2) Ushobora guhitamo gukoresha Google, Facebook cyangwa se Email isanzwe mu gihe ukora konti ukuzuzamo ibisabwa byose.
Gukora konti bigufasha gutunga amafoto wagiye uhindura igihe kirekire kirenze ya minota nakubwiye ubundi ukanayakoresha mu gihe kiri imbere.
Umusozo
Nk’uko nabivuze, ubu nibwo buryo bwa mbere bworoshye bwo gukuramo igice cy’inyuma mu ifoto bitakugoye wabona kuri interineti.
Ubaze igihe cyose ibi bintu byose tuvugiye muri iyi nyandiko, nta minota itanu (5) bishobora kugusaba ukibikora kandi bikaguha ifoto ikoze neza nk’iyakorewe muri Photoshop.
Ubonye waha iyi site amanota angahe ku icumi (10)? Hari icyo igiye kukumarira se? Ibitekerezo byanyu kuri iyi nyandiko birakenewe.
Ushobora kwiyongera kuri liste y’abasomyi ba Menya ukoresha form iri munsi. Murakoze!
2 Responses
Great thing bro
Many thanks bro!