MenyaMenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Search
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika
© 2025 Menya.co.rw. All rights reserved.
Ubumenyi

Ibintu umaze imyaka myinshi wizera kandi atari ukuri

Menya
Last updated: January 31, 2021 2:14 pm
Menya
Share
SHARE
Kwamamaza
Kwamamaza

Twese duturuka ahantu hatandukanye, tujyenda tuhakura ibitekerezo bitandukanye haba ku babyeyi bacu cyangwa se abantu batwigishije, nk’uko hari ibyo tuba tuziranyeho ari rusange.

Contents
  • #1 Otirishe ntihisha umutwe mu butaka iyo ifite ubwoba
  • #2 Uruvu ruhindura ibara ngo ruse n’aho ruri
  • #3 Uducurama ntitureba
  • #4 Sydney ni umurwa mukuru wa Australia
  • #5 Napoleon Bonaparte yari mugufi cyane

Rero muri ibyo hari ibintu umaze imyaka myinshi wasanga ari ukuva wamenya ubwenge kandi burya atari ukuri. Rero iki nicyo gihe cyo kugira ngo uhindure icyo gitekerezo!

Hano hari ibintu ushobora kuba uzi ko ari ukuri kandi atari byo habe na mba.

#1 Otirishe ntihisha umutwe mu butaka iyo ifite ubwoba

Otirishe(Ostrich) niyo nyoni nini mu zituye ku isi, ariko ifite umutwe muto cyane ikaba iboneka muri Afurika ishobora gupima ibiro bigera ku 160.

Abantu bavuga ko iyo iyi nyamaswa igize ubwoba icukura igashyira umutwe mu butaka kuko ngo iyo itakureba ubwo ntuba uyireba. Ibi sibyo, dore impamvu.

Otirishe iramutse ishyize umutwe mu butaka ntago yabasha guhumeka. Burya ahubwo iyo igiye gutera amagi icukura umwobo mu butaka kugira ngo ize kuyashyiramo, ku buryo iyo urebeye kure ugira ngo yahishe umutwe mu butaka.

Izindi Nkuru:

Kwamamaza
Kwamamaza

#2 Uruvu ruhindura ibara ngo ruse n’aho ruri

“Uruvu rwihisha rukoresheje uburyo bwo guhinduranya amabara”

Abenshi muri twe tuzi ko iyo uruvu cyangwa se uranyaruvu(Chameleon) rugeze ahantu ruhita ruhindura ibara ngo rwisanishe naho mu buryo bwo kwihisha.

Burya ruhindura ibara biterwa n’ubushyuhe(temperature) cyangwa se urumuri ruri kurugeraho. Ibi bituma uruvu ruhita ruhinduranya imiterere y’umubiri bigatuma ibara rihinduka.

#3 Uducurama ntitureba

“Uducurama ntitureba, dukoresha amajwi kugira ngo tubashe kumva.”

Ese uducurama turareba? Yego rwose. Uducurama turareba n’ubwo dufite amaso mato cyane atareba ku buryo buhambaye ariko arareba rwose.

Kwamamaza
Kwamamaza

Gusa, uducurama nibyo koko tunifashisha amajwi mu kumva aho ibintu bishobora kutuzitira(obstacles) aho biherereye. Gusa iby’uko tutareba byo ni ukubyibagirwa!

#4 Sydney ni umurwa mukuru wa Australia

“Sydney ni umurwa mukuru wa Australia”

Nk’uko abenshi tubizi, umurwa mukuru wa Australia ntago ari Sydney ahubwo ni Canberra.

Impamvu ni uko Sydney ariwo mujyi uzwi cyane ku isi ugereranyije na Canberra kandi abenshi tuziko umujyi ujyendwa kandi uzwi cyane aba ariwo murwa mukuru.

#5 Napoleon Bonaparte yari mugufi cyane

“Napoleon Bonaparte yari umugabo mugufi cyane binakabije”

Umugabo uzwi cyane mu mateka y’ubufaransa, kimwe mu bintu bitandukanye n’ibigwi bye mu kuyobora ubwami bw’abafaransa ni indeshyo ye, abantu benshi bavuga ko yari mugufi cyane bikabije.

Ariko burya amateka yerekana ko Napoleon yapimaga 1.69m. Ariko nyamara uburebure bwe busumba cyane impuzandengo(Average) y’uburebure bw’umugabo mu Rwanda kuri ubu(1.58m).

Wari ubizi ko hari ibintu bijya gusa n’ukuri ariko bitari byo na mba? Muri ibi ni iki kigutangaje kurusha ibindi? Siga ubutumwa bwawe muri comments.

Ubaye ukunda inkuru zacu, ushora kujya kuri liste y’abasomyi ba Menya ukajya ubona inkuru zikurikira bikoroheye:

Kwamamaza
Kwamamaza

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Uramutse usubije kimwe muri ibi bibazo by’imibare watsindira Miliyoni y’amadolari
Next Article Inyamaswa zifite ubushobozi budasanzwe buruta ubw'umuntu - Cheetah iri kwiruka Ese ni iki inyamaswa zikora abantu batashobora?
2 Comments
  • Nkurunziza Vincent says:
    January 15, 2021 at 4:43 am

    Nange narinzi ko umurwa mukuru wa Australia Ari Sydney

    Reply
    • Menya says:
      January 15, 2021 at 4:58 am

      Abantu benshi twari tuziko Sydney ariwo murwa mukuru kubera ko ariwo mujyi uzwi cyane ku isi bigatuma duhita twumva ko ari umurwa mukuru.

      Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Ubumenyi

Kompanyi utari uzi ko zitunze inganda z’imodoka zikomeye ku isi

By Menya
Inkweto ya Nike
InkuruUbumenyi

Sosiyete 10 za mbere zikora inkweto ku isi

By Menya
Ikirunga kiri kuruka
Ubumenyi

Sobanukirwa igitera ikirunga kuruka

By Menya
Ubumenyi

Imyihariko 5 imbuto zimwe na zimwe zifite: Utuntu n’utundi.

By Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2025 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya