Buretse umuntu n’inyamaswa, ibindi binyabuzima bigize isi ni ibimera bikubiyemo imbuto, imboga, ibinyampeke ndetse n’ibindi byinshi.
Imbuto ni ingenzi mu buzima bwa muntu cyane cyane mu mibereho ye ya buri munsi. Tubyuka dukwira imihanda yose tujya gushaka ibidutunga ariko icya mbere umuntu agomba kwitaho ni ubuzima.
Ariyo mpamvu ngushishikariza ko mu mafaranga ukorera wajya ufatamo macye ukagura imbuto ukubaka umubiri ugufasha kubona ayo mafaranga kuko utari mu mubiri cyangwa utameze neza ntiwayabona.
Inkuru wasoma: Ni iki inyamaswa zirusha abantu?
Ese ko twabonye udushya tugiye dutandukanye ku nyamaswa, imbuto zo hari utuntu tudasanzwe zaba zifite? Yego, imbuto nazo zigira utuntu twihariye kuri zo. Tumwe muri two ni utu:
#5 Igiti cyera imbuto zitandukanye.

Ibi ni nko gutera ibuye rimwe rikica inyoni ebyiri. Mu gihugu cya Australia hari abantu bakora ibiti bishobora kwera imbuto z’ubwoko butandukanye.
Indi nkuru: Utuntu n’utundi utigeze wumva ahandi.
Aba bantu bifashisha uburyo bwa grafting bagafata ibiti biri mu muryango umwe bakabikoramo igiti cyera ubwoko butandukanye bw’imbuto; Urugero: Bagira igiti gishobora kwera indimu, mandarine, ironji, n’ibindi biri mu bwoko bumwe. – Isooko
#4 Igiti cy’inanasi cyera gite?

Inanasi ni imbuto ziryoha cyane (ibyo ni urucabana) ni ibintu tutashidikanyaho, gusa zigira umwihariko mu kwera kwazi n’ubwo usa n’udashimishije.
Indi nkuru: Ubumenyi wakiyungura mu 2021.
Niba utari ubizi, igiti cy’inanasi cyera incuro imwe kandi kikera inanasi imwe gusa kigahita gisaza, gusa amakuru meza ni uko mbere yo gusaza gisiga abana kugira ngo nabo bazere. – Isooko
#3 Pome ntayihari 25%

Pome (Apple) ni urubuto rudakunze kuribwa n’abantu benshi, nkeka impamvu ari ubucye bwarwo ku isoko binatuma ruhenda, gusa hari na bamwe bumva nta cyanga.
Indi nkuru wasoma: Utuntu dutangaje ku ikoranabuhanga
Niba urya pome ndakeka ubanza kuyoza (isuku ni ingenzi), burya Pome ntijya yibira mu mazi, ikibitera ni uko mu biyigize harimo n’umwuka. Kandi ukaba ugize makumyabiri na gatanu ku ijana (25%). – Isooko
#2 Igihaza nti kibarizwa mu mboga

Reka nkubaze, bitewe n’uburyo utunganyamo igihaza (kugiteka) ntushobora kuba ukeka ko ari uruboga? Ubushakashatsi bugaragaza ko burya igihaza ari urubuto aho kuba uruboga cyangwa se ikindikindi.
Inkuru wasoma: Uko waruhuka wifashishije Google.
Icyakora n’ubwo ibihaza bibarirwa mu mbuto, ibibabi byabyo byitwa “ibisusa” byo bibarirwa mu mboga. Bisobanuye ko igihingwa kimwe wagikuraho imboga n’imbuto. – Isooko
#1 Ubwoko bwa Pome

Pome zibamo ubwoko nk’uko n’ibihingwa bisanzwe biba bimeze ariko burya yo ifite agashya kihariye ku bwoko bwazo utasanga ku bindi bihingwa. Kameze gatya:
Buri munsi ugiye uruma ku bwoko bumwe bwa Pome, byagufata imyaka irenga makumyabiri (20) kugira ngo ube urangije kuzumva zose. Burya Pome ibamo ubwoko burenga 7,500. Niba ushaka guhinyuza kora imibare ufate iminsi 7,500 uyihindure mu myaka. – Isooko
Nkomeza kukwibutsa ko imbuto ari ingenzi mu buzima bwawe ndetse n’umuryango wawe cyane cyane ku bana, kuko zibarinda ibibazo by’imirire mibi no kugwingira.
Niba ukunda inyandiko za Menya, ushobora kujya ubona inyandiko nshya ku buryo bukoroheye wifashishije form iri munsi.