MenyaMenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Search
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika
© 2025 Menya.co.rw. All rights reserved.
Ubumenyi

Menya impamvu imibu iduhira isatira Amatwi

Menya
Last updated: January 31, 2021 2:13 pm
Menya
Share
SHARE

Twese twanga imibu. Sibyo? Iriya “zzzzz” Irabangama cyane rwose, cya gihe uba ugiye gufata agatotsi, ako kanya ihita ihagera. Ikintu utangira gukora ni uguhungiza isura uyihinda ngo ijyende. Ariko nyuma y’agahe gato cyane ugahita ugaruka.

Contents
  • Imibu ntivuga
  • Haryana Umubu w’umUgore gusa
  • Umubu ni kimwe mu nyamaswa ziteye ubwoba
  • Kubera iki Umubu igana ku gutwi?

Ikintu gikurikira ni ukwihutira kwambarira urugamba ubundi ugakoma amashyi urwana nayo ngo uyice. Dushimire umuntu wazanye igitekerezo cya Supaneti(supernet).

Reka tugaruke ku ntama yacu! Kubera iki iduhira isatira amatwi? Kubera iki itaza igana nko ku zuru cyangwa ku munwa niba ari ukwihisha?

Muri macye umubu ntago ugana ku gutwi kubera ko biwugwiririye, kubera ko uba ufite impamvu ikomeye yo kugana ku gutwi.

Izindi Nkuru:


Ariko mbere y’uko tuza ku mpamvu, reka mbanze nkubwire ibintu bimwe ushobora kuba utari uzi cyangwa umenyereye ku miterere y’imibu.

Kwamamaza
Kwamamaza

Imibu ntivuga

Imibu ntivuga! Ibyo byo niko bimeze kuko igira imitonzi nta minwa igira. Burya kariya kajwi wumva ni akaza iyo ikubita amababa(wings flapping), kuko aba yihuta ku nshuro zigera kuri 800 ku isegonda.

Umubu ntiwabasha gusohora ririya jwi utari kuguruka.

Haryana Umubu w’umUgore gusa

Haryana imibu gore gusa
Haryana imibu gore gusa

Birabaje kubera ko tudashobora gutandukanya imibu ku bitsina, kubera ko imibu y’imigore niyo iryana(burya ni nayo itera indwara nka malaria) imigabo yo ntacyo itwara.

Iy’imigabo yo usibye kuduhira ku matwi naho ubundi ntiryana. Ikindi kandi ni uko umubu gore uba ari munini kandi wumvikana kurusha gabo.

Umubu ni kimwe mu nyamaswa ziteye ubwoba

Agasimba gato katanafite uburebure bugera kuri 1cm kari mu nyamaswa zica abantu benshi ku isi nyuma y’umuntu. Kuko umubu ushobora kwica amagana y’ibihumbi by’abantu buri mwaka.

Kwamamaza
Kwamamaza

Mu nyandiko z’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima(WHO), muri 2019 ikwirakwiza rya Malaria ryateye imfu 409,000 mu mwaka.

Kubera iki Umubu igana ku gutwi?

Tugarutse ku ngingo, hari impamvu ikomeye iyitera kuduhira isatira amatwi. Niba utagirira amatwi yawe, ufite imari ishyushye ku mibu.

Niba waryamye wiyoroshe, hari icyizere cyinshi cyo gusiga umutwe worosoye, ubushakashatsi bugaragaza ko ubukurugutwa(ear wax)bufite impumuro ikurura imibu ku buryo aricyo iza ishakisha.

Gusa no mu busanzwe umubu ikururwa n’umwuka w’umubiri umuntu asohora kubera ko iba ishakisha amaraso(imibu y’imigore nk’uko nabivuze).

Igishoboka kugira ngo urwanye ibi icyo ukwiye gukora ni ukugira isuku ihagije mu matwi. Icyakoze uryamye utiyoroshe cyangwa nturare mu nzitiramubu ibi ntago byabuza umubu kukurya.

Ikiruta ibindi ni ukurara mu nzitiramubu kandi ukambara ibintu bipfuka umubiri wawe kugira ngo ugabanye amahirwe yo kuba warumwa nayo.

Kwamamaza
Kwamamaza

TAGGED:amatwiUmubu
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Impine n'ubusobanuro Impine(Abbreviations) 19 rusange n’ubusobanuro Bwazo.
Next Article Tweets udakwiye gucikwa gusoma zerekeye Amavubi na Togo
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Shikarete (Chiclets)
Ubumenyi

Amazina y’inganda (brand names) abantu bahinduye amazina rusange y’ibikoresho

By Menya
Ubumenyi

Menya ubusobanuro bw’ibimenyetso ndangagicuruzwa (Trademarks)

By Menya
Ubumenyi

Lisite y’ubumenyi 5 ugiye kwinjirana muri 2021

By Menya
Amateka ya ferruccio lamborghini
Ubumenyi

Amateka ya Ferruccio Lamborghini: Imfungwa yashinze uruganda rw’imodoka

By Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2025 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya