Ni koko ngo “Imana yirirwa ahandi igataha I Rwanda”. Niko byagenze mu marishanwa ya CHAN, ntabeshye byari nko kubonekerwa ku ikipe itari yakabonye igitego na kimwe kubona itsinze kubona itsinze ibitego 3.
Uyu ntago wari umunsi usanzwe ugereranyije n’ukuntu itsinda ry’u Rwanda ryari rihagaze, muri macye twavuga ko habaye ibijya gusa nk’igitangaza.
Reka dushimire abakinnyi ku bw’ubwitange bagize bakazana insinzi bakabasha gukomeza, ariko nanone reka twigarukire ku rundi ruhande rw’abafana cyane cyane b’urubuga rwa Twitter kuko naho byari ibicika.
Reka turebe tweets zitangaje cyangwa se zisekeje abantu bagiye bandika zerekeranye n’iyi nsinzi. Ikintu nakwifuriza ni uko zitagucika utaziteyeho akajisho.
1. Fora mfana nte? Nta kwereka abantu ko ufana(low key)…
Kumbe muyafana low key 😂😂😂
— Uzagende Kuri Moto🇷🇼 (@princenshiz) January 26, 2021
2. Mu ntego 3 z’igihugu harimo no “Gukunda igihugu”
Gukunda igihugu niki? pic.twitter.com/mMgFanplIH
— 𝙶𝚈𝚂𝙻𝙰̈𝙸𝙽 (@hishignesss) January 26, 2021
3. Uuuhhm!.. Niyo mpamvu ubu ndi mu buriri none aha.
@Rwandapolice mwadufungurira stade tukararamo noneho.Turi kuzamuka tugeze kuri mirongo ine, i #Nyamirambo kandi turi benshi.Murakoze ntimudutinze. @uwase_bora @RNPSpokesperson @FERWAFA @AmavubiStars pic.twitter.com/r7H5kczm7d
— Matare250 (@matarejoshua) January 26, 2021
4. Afande yubahwe… gahunda ni ejo.
Umuvugizi wa police kumunsi wejo muzumvango: Corona ntikina umupira, Corona ntifana sugira, Corona ntifana amavubi, Corona Ntitwara ibikombe 😂😂😂😂
— Indigo (@indigoati) January 26, 2021
5. Namaze iminota 30 n’amasegonda 42 nkibyibazaho.
— Petit Mützig ikonje🍺 (@Madvan_) January 26, 2021
6. Buriya nihitiraga, reka turebe!
Amafranga Sadate na KNC batanze njye nzayakuba incuro 20 #Amavubi natwara #CHAN2020 .
— Shaddyboo (@shaddyboo__92) January 20, 2021
Nashyika kuri Finale gusa ntatware igikombe nzakuba incuro 10 .
7. Hahiye… ni ibihe bidasanzwe!
Sugira umunyarwanda wambere ukuye abanyarwanda murugo hatabayeho inama y'abaministre🔥🔥🔥🔥🔥🔥
— Reka turye show🔥 (@TuryeShow) January 26, 2021
8. Hazagire uyidufatire tuyiceke
Someone said
— L🦋 (@umwizaaaaa) January 26, 2021
“Numvise urusaku ngira Ngo bafashe COVID “
I’m weak😭
9. Ka kazi gasaba ingufu nyinshi burya!
10. Mu nzu niho COVID-19 iri kubarizwa se?
Ngo gahunda yabaye ntabe arinjye uguma murugo😂😂😂💔💔
— Petit Mützig ikonje🍺 (@Madvan_) January 26, 2021
Ngayo nguko, Twitter ntitana n’ubudasa kandi n’ibindi biracyaza. Dushimiye amavubi kubw’ubwitange yagaragaje akaba ajyeze 1/4 cy’iramgiza.