MenyaMenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Search
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika
© 2026 Menya.co.rw. All rights reserved.
Ubumenyi

Menya inkweto 5 zitajya ziva kuri poze (zihora zigezweho)

Menya
Last updated: March 12, 2021 2:10 pm
Menya
Share
SHARE

Inkweto ni kimwe mu bikoresho by’ibanze, kandi burya iyo ufite urukweto rwiza ugaragara neza, bikaba akarusho iyo rugezweho. Sibyo se?

Contents
  • #5 Godas
  • #4 Converse All Star
  • #3 Adidas Superstar
  • #2 Nike Air Force
  • #1 Timberland

Ariko icyo udakwiye kwibagirwa ni uko uvuze uti “Nzajya nambara inkweto zigezweho gusa”, wazisanga umeze nk’uzicuruza kubera ubwinshi bwazo.

Gusa uburyo bworoshye bwo kwambara ukanagaragara neza, birumvikana ko ari ukwambara urukweto rwiza. Kandi hari inkweto zihora zijyezweho igihe icyo ari cyo cyose.

Reka nkwereke inkweto utazapfa kubona zavuye kuri poze na rimwe ahubwo zihora zimeze nk’izigezweho, mbese utakambara ngo ugire isoni zo kujya mu muhanda.

#5 Godas

Godas ni inkweto zihora ikunzwe
Godas ni inkweto ihora ikunzwe

Loafers cyangwa Godas. Uko byagenda kose uzasanga umuntu wambaye godas agaragara neza aho ari hose. Izi nkweto ntagihe utazabona zikunzwe rwose.

Icyiza kurushaho kuri izi nkweto ni uko zitagira ahantu hihariye wazambara, zishobora kujyana n’ikoti (Suit), Ikoboyi (Jeans), ikabutura ndetse n’ibindi.

Indi nkuru: Ibintu utari uzi kuri La Casa de Papel.

Kwamamaza
Kwamamaza

Iyo iyi nkweto uyambaye ugaragara neza, kandi kuva na cyera ni uko byahoze. Muri macye zihora zigezweho.

#4 Converse All Star

Converse All Star
Converse All Star

Converse All Star nayo ntiva ku izima ni ubwo itambarwa cyane ariko ntago uzayibona mu nkweto zavuye ku isoko cyangwa se ngo umuntu ayiceho afite amafaranga ayirengagize.

Ahanini abantu bayikundira uburyo isa neza, korohera kwayo ndetse no gukomera (n’ubwo abantu badahwema kuyikorera inyiganano ku bwinshi).

#3 Adidas Superstar

Adidas Superstar izwi nka “Cortez”
Adidas Superstar izwi nka “Cortez”

Iyi nkweto ikundwa n’abantu benshi. “Adidas Superstar” ni izina rya nyaryo ry’iyi nkweto ariko abenshi bayizi ku izina rya “Cortez”, ni inkweto ikorwa n’uruganda rwa Adidas.

Ikintu gitangaje: N’ubwo tuyita Cortez ariko mu busanzwe iri zina ni iry’inkweto ya Nike yitwa “Nike Cortez“

Indi nkuru: Utuntu n’utundi utigeze wumva ahandi.

Kuva cyera iyi nkweto ikundwa n’abantu benshi kubera ibintu byinshi harimo no kuba ikomeye. Si ibyo gusa kuko inagaragara neza!

Kwamamaza
Kwamamaza

#2 Nike Air Force

Nike Air Force

Iyi nkweto y’uruganda rwa Nike nayo nahereye mu buto bwanjye mbona abantu bayambara ku bwinshi kugeza n’ubu mbona abantu batari bacye bayambaye.

Indi nkuru wasoma: Menya inkundo (Couples) zakoze amateka mu mitwe y’abantu.

Nkurikije ubwiza bwayo n’uburyo ikoze mpamya ko umuntu wese ushaka kugaragara neza (uretse abasaza) yakwifuza kuyambara mu mwaka uwo ariwo wose.

#1 Timberland

Timberland izwi nka “Timber”

Mu buryo bworoshye abenshi tuyita “Timber” mu kinyarwanda ubwo ni “igiti”, ariko unatekereje neza uburyo ikomera usanga koko ishobora kuba ari igiti. Abantu benshi banavuga ko ushobora kuyiraga.

Umwihariko w’iyi nkweto kurusha izindi navuze zose ni umwe, ishobora gukora akazi kose. Ubaye ukora mu misozi wayambara ukagenda imisozi yose ushaka, kandi ku ba star nabo ushobora kuyizamukana kurubyiniro ukanagaragara neza n’ubundi.

Indi nkuru wasoma: Ubu butumwa ni ubw’abatekamutwe hagarika kubwohereza.

Ubundi ugiye kujyereranya usanga iyi nkweto nta n’igitekerezo cyo gutakaza igikundiro ifite!

Ngayo nguko rero, niba ushaka gutunga inkweto igihe kirekire ufite ubwoba bw’uko izava kuri poze, shakishiriza muri izo nkweto twavuze hejuru.

Niba ufite igitekerezo kidusangize unyuze muri comments munsi y‘iyi nyandiko!

Kwamamaza
Kwamamaza

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Jack na Rose nabo basize amateka mu by'inkundo Menya inkundo (Couples) zakoze amateka mu mitwe y’abantu (kugeza n’ubu).
Next Article Menya ibimenyetso 5 ubona ku bikarito n’icyo bisobanuye (igice cya 1)
3 Comments
  • Alain says:
    March 6, 2021 at 10:47 pm

    True Context kbxaa

    Reply
  • Ignace Hebrew says:
    April 28, 2021 at 7:28 pm

    Menya. Co.rw, you’ve come on time

    Reply
    • Menya says:
      April 28, 2021 at 7:31 pm

      Ignace, Thank you for welcoming us!

      Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Ikiraro cya Danyang–Kunshan Grand Bridge
Ubumenyi

Ibiraro 10 bya mbere birebire ku isi

By Menya
Intare isinziriye
Ubumenyi

Ubushobozi utari uzi ko inyamaswa zifite

By Menya
Inyoni ya Otirishe (Ostrich) ntiguruka
Ubumenyi

Kubera iki Otirishe (Ostrich) ari inyoni idashobora kuguruka?

By Menya
Ubumenyi

Ibintu utari uzi mu muziki

By Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2025 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya