Kimwe mu bintu maze kubona ni uko ibimenyetso byose aho biva bikagera bifite akamaro gakomeye cyane mu mikorere n’imikoranire y’abantu. Kandi ni ahantu hose!
Gusa usanga rimwe na rimwe tubyirengagiza nkana cyangwa se rimwe na rimwe tutanazi icyo bisobanuye bikaba bishobora no kuduteza igihombo gikomeye.
Indi nkuru wasoma: Inkweto 5 zitajya ziva kuri poze.
Reka rero uyu munsi turebe ibimenyetso dusanga ku bikarito bipfunyika ibicuruzwa n’icyo bisobanuye kugira ngo twitandukanye n’igihombo cyo kutamenya.
#10 Utwambi tureba hejuru

Mu cyongereza iki kimenyetso bacyita “This side up”, ni utwambi tubiri tureba hejuru. Kikubwira uburyo ugomba guterekamo igikarito. Ni ukuvuga ngo aho utwo twambi tureba niho hagomba kujya hejuru.
iIndi nkuru wasoma: Ubumenyi wagira muri 2021
Ibi ni ukugira ngo igikarito nugitereka utaza kugitereka mu rubavu cyangwa ugicuritse ibirimo bikangirika, cyangwa bikameneka igihe byoroshye.
#9 Ikirahuri kimenetseho

Aho uzabona iki kimenyetso hose, uzitondere uko utwara icyo gikarito n’ibintu birimo, kuko gisobanuye ko ari ibintu byoroshye cyane bishobora kumeneka.
Iki kimenyetso uzakibona cyane cyane ahantu harimo ibirahuri, ibyuma by’ikoranabuhanga ndetse n’ibindi bintu byose byangirika ku buryo bworoshye.
Indi nkuru wasoma: Ibintu utashobora gukora n’umubiri wawe
Iki kimenyetso gihinduranywa hagati y’ikirahuri kimenetse n’ikitamenetse ubwo aho ariho hose uzabona ikirahuri uzahite ubyibwira.
#8 Ibiganza bikikije igikarito

Iki kimenyetso kijya gusobanura kimwe n’icya 6 ariko aha bisobanuye ko ari ikintu ushobora guterura ahubwo ko ugomba kugiterurana ubwitonzi.
Indi nkuru wasoma: Inkuru zakoze amateka ku isi.
Mu cyongereza iki kimenyetso kiravuga ngo “Handle with care” bishatse gusobanura ngo “bifatane ubwitonzi”. Ibintu uzabonaho icyo kimenyetso uburyo bwose ubitwaramo uzabitwarane ubwitonzi.
#7 Umugabo uri guterura

Kuri uyu mugabo uri guterura igikarito urabona ko ahagana ku mugongo we hari udukoni dutatu (3) tumeze nk’ibishashi (n’ubwo atari byo rwose).
Indi nkuru wasoma: Umusozi ufite izina utabasha gusoma
Iki kimenyetso gisobanuye ko utabasha guterura icyo kintu uri wenyine bisaba ubufasha bwisumbuyeho nk’akagare k’imizigo cyangwa ubundi bufasha ku muntu.
#6 Umutaka n’imvura

Iki kimenyetso ukikibona wakibwira icyo gisobanuye utiriwe usoma. Ikimenyetso cy’umutaka uri kugwaho ibitonyanga by’imvura kivuga ngo “Keep Dry”.
Iki kimenyetso gisobanuye ko igikoresho icyo aricyo cyo kiri muri icyo gikarito kigomba gushyirwa ahantu humutse neza, mbese hadatose kugira ngo kitangirika.
Indi nkuru wasoma: Amazina ababyeyi bise abana babo wakibazaho
Niba utari usobanukiwe ibimenyetso bimwe na bimwe ukaba utajyaga unabyitaho, nakubwira ko ari ingenzi cyane kuko utabyitayeho bishobora kukuviramo igihombo.
Ni aho mu gice cya kabiri ngusobanurira n’ibindi bimenyetso usanzwe ubona ku bikarito n’ibindi bipfunyika by’ibicuruzwa bigiye bitandukanye.
Niba ukunda inkuru za Menya ushobora kwifashisha form yo hasi ukajya ubasha kubona inyandiko zose bikoroheye.
2 Responses
Muzatubwire kunyuguti ya R iri muruziga iba kubicuruzwa
Murakoze cyane ku bw’igitekerezo muduhaye, tuzabikora!