Search
Impine n'ubusobanuro

Impine(Abbreviations) 19 rusange n’ubusobanuro Bwazo.

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Impine ni ijambo ariko ryanditse mu buryo buhinnye ufashe inyuguti zimwe muzigize iryo jambo. Urugero nka e.g bishatse gusobanura urugero, Mme. nabyo bishatse gusobanura Madame mu gifaransa.

Ibi byose ni uburyo abantu baba barashyizeho kugira ngo bumvikane kandi bitabagoye, navuga ko impine ari agace k’ururimi gafasha abantu kumvikana kandi mugihe gito.

Hano tugiye kurebera hamwe impine 19 zisanzwe zikoreshwa n’ubusobanuro bwazo mu rurimi rwibanze(Original) ndetse no mu Cyongereza n’Ikinyarwanda.

Ubusobanuro bw’impine rusange zikunze gukoreshwa

Impine n'busobanuro bwazo
Impine n’busobanuro bwazo
IMPINE N’UBUSOBANUROICYONGEREZAIKINYARWANDAAHO IKORESHWA
A.D – “Anno Domini”In the year of the LordUmwaka umwami yavutsemoIkoreshwa mu gihe cyo kugaragaza umwaka uhereye igihe Yezu yavukiye
A.M – “Ante Meridiem”Before MiddayMbere ya saa sitaIkoreshwa ku masaha
ya mu gitondo saa sita zitaragera.
A.S.A.PAs Soon As PossibleKare bishobokaIkoreshwa kugira ngo umuntu yumvikanishe ko ibintu bigomba gukorwa hakiri kare ku buryo bushoboka.
C.V – “Curriculum Vitae”Course of Life – Resume.Urugendo rw’ubuzima(Incamake)Ikoreshwa ku nyandiko igaragaza uburambe mu mirimo y’akazi n’ubumenyi
Ead./Id. – “Eadem/Idem”The sameByose ni kimweIkoreshwa ku bintu bisa cyangwa bimeze kimwe.
et al. – “Et Alia”And othersN’abandiIkoreshwa cyane ku nyandiko z’ubushakashatsi igaragaza ko byakozwe n’umuntu urenze umwe.
etc. – “Et CeteraAnd other things, and other similar thingsN’ibindiIkoreshwa cyane ku rutonde rw’ibintu byinshi bikomeza.
e.g. – “Exempli gratia”For example, for instanceUrugeroIkoreshwa mu kwerekana urugero.
FAQFrequently Asked QuestionsIbibazo byabajijwe kenshi/cyaneIkoreshwa ku mbuga(Websites) mu gusubiza ibibazo byerekeye kompanyi.
i.e. – “Id est”In other wordsMu yandi magamboIkoreshwa ku busobanuro, igihe hagiyeho inyunganizi y’ubwo busobanuro.
LOLLaugh Out LoudNdasetse cyaneIkoreshwa umuntu agaragaza ko asetse cyane ibintu mugenzi we yanditse.
N.B – “Nota bene”Note well, NoteIcyitonderwaIkoreshwa mu nyandiko nk’igice kiburira umusomyi ku bintu bimwe na bimwe.
Ph.D – “Philosophiae Doctor”Doctor of PhilosophyDogiteri muri FilozofiyaIkoreshwa imbere y’izina nk’ikiranga ko umuntu aifte impamyabumenyi y’ikirenga.
P.M – “Post Meridiem”After MiddayNyuma ya saa sitaIkoreshwa cyane ku masaha
ya ni mugoroba saa sita zarenze. Bitandukanye na A.M.
P.S – “Post Scriptum”Written AfterUmusozo w’inyandi/Nyuma y’inyandikoIkoreshwa ku nyandiko – Amagambo y’umugereka aza nyuma y’uko ibaruwa se cyangwa imeyili y’ibanze yarangiye.
R.I.P – “requiescat in paceRest In PieceUruhukire mu mahoroIkoreshwa ku muntu witabye Imana, abantu bamusabira kuruhukira mu mahoro.
R.I.E.PRest In Eternal PieceUgire iruhuko ridashira/Uruhukire mu bugingo buhorahoKimwe na R.I.P, nayo ikoreshwa ku muntu witabye Imana.
R.S.V.P – “Répondez, s’il vous plaitPlease ReplySubizaIkoreshwa ku butumire, uwatumiye agira ngo uwahawe ubutumire atange igisubizo cye.
vs. – “Versus”AgainstHagati ya…Ikoreshwa cyane cyane mu mikino, igihe nk’amakipe abiri yahuriye mu mukino.
Ubusobanuro bw’amagambo ahinnye akunze gukoreshwa

Izindi Nkuru:

Gukoresha impine bigize ubuzima bwacu bwa buri munsi, bishobora kuba atari mu mvugo ariko mu nyandiko haba mu kazi se cyangwa mu kuganira bisanzwe.

Muri iyi minsi kandi kubera abantu gushaka koroshya uburyo bw’ibiganiro hajyenda hiyongeramo n’izindi nyinshi zitandukanye. Iki nicyo kidutandukanya n’ibindi bintu nk’inyamaswa.

LIST Y’ABASOMYI:

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content