Impine ni ijambo ariko ryanditse mu buryo buhinnye ufashe inyuguti zimwe muzigize iryo jambo. Urugero nka e.g bishatse gusobanura urugero, Mme. nabyo bishatse gusobanura Madame mu gifaransa.
Ibi byose ni uburyo abantu baba barashyizeho kugira ngo bumvikane kandi bitabagoye, navuga ko impine ari agace k’ururimi gafasha abantu kumvikana kandi mugihe gito.
Hano tugiye kurebera hamwe impine 19 zisanzwe zikoreshwa n’ubusobanuro bwazo mu rurimi rwibanze(Original) ndetse no mu Cyongereza n’Ikinyarwanda.
Ubusobanuro bw’impine rusange zikunze gukoreshwa

IMPINE N’UBUSOBANURO | ICYONGEREZA | IKINYARWANDA | AHO IKORESHWA |
A.D – “Anno Domini” | In the year of the Lord | Umwaka umwami yavutsemo | Ikoreshwa mu gihe cyo kugaragaza umwaka uhereye igihe Yezu yavukiye |
A.M – “Ante Meridiem” | Before Midday | Mbere ya saa sita | Ikoreshwa ku masaha ya mu gitondo saa sita zitaragera. |
A.S.A.P | As Soon As Possible | Kare bishoboka | Ikoreshwa kugira ngo umuntu yumvikanishe ko ibintu bigomba gukorwa hakiri kare ku buryo bushoboka. |
C.V – “Curriculum Vitae” | Course of Life – Resume. | Urugendo rw’ubuzima(Incamake) | Ikoreshwa ku nyandiko igaragaza uburambe mu mirimo y’akazi n’ubumenyi |
Ead./Id. – “Eadem/Idem” | The same | Byose ni kimwe | Ikoreshwa ku bintu bisa cyangwa bimeze kimwe. |
et al. – “Et Alia” | And others | N’abandi | Ikoreshwa cyane ku nyandiko z’ubushakashatsi igaragaza ko byakozwe n’umuntu urenze umwe. |
etc. – “Et Cetera“ | And other things, and other similar things | N’ibindi | Ikoreshwa cyane ku rutonde rw’ibintu byinshi bikomeza. |
e.g. – “Exempli gratia” | For example, for instance | Urugero | Ikoreshwa mu kwerekana urugero. |
FAQ | Frequently Asked Questions | Ibibazo byabajijwe kenshi/cyane | Ikoreshwa ku mbuga(Websites) mu gusubiza ibibazo byerekeye kompanyi. |
i.e. – “Id est” | In other words | Mu yandi magambo | Ikoreshwa ku busobanuro, igihe hagiyeho inyunganizi y’ubwo busobanuro. |
LOL | Laugh Out Loud | Ndasetse cyane | Ikoreshwa umuntu agaragaza ko asetse cyane ibintu mugenzi we yanditse. |
N.B – “Nota bene” | Note well, Note | Icyitonderwa | Ikoreshwa mu nyandiko nk’igice kiburira umusomyi ku bintu bimwe na bimwe. |
Ph.D – “Philosophiae Doctor” | Doctor of Philosophy | Dogiteri muri Filozofiya | Ikoreshwa imbere y’izina nk’ikiranga ko umuntu aifte impamyabumenyi y’ikirenga. |
P.M – “Post Meridiem” | After Midday | Nyuma ya saa sita | Ikoreshwa cyane ku masaha ya ni mugoroba saa sita zarenze. Bitandukanye na A.M. |
P.S – “Post Scriptum” | Written After | Umusozo w’inyandi/Nyuma y’inyandiko | Ikoreshwa ku nyandiko – Amagambo y’umugereka aza nyuma y’uko ibaruwa se cyangwa imeyili y’ibanze yarangiye. |
R.I.P – “requiescat in pace“ | Rest In Piece | Uruhukire mu mahoro | Ikoreshwa ku muntu witabye Imana, abantu bamusabira kuruhukira mu mahoro. |
R.I.E.P | Rest In Eternal Piece | Ugire iruhuko ridashira/Uruhukire mu bugingo buhoraho | Kimwe na R.I.P, nayo ikoreshwa ku muntu witabye Imana. |
R.S.V.P – “Répondez, s’il vous plait“ | Please Reply | Subiza | Ikoreshwa ku butumire, uwatumiye agira ngo uwahawe ubutumire atange igisubizo cye. |
vs. – “Versus” | Against | Hagati ya… | Ikoreshwa cyane cyane mu mikino, igihe nk’amakipe abiri yahuriye mu mukino. |
Izindi Nkuru:
Ese kwiyahura ni indwara yandura?
Urakaza neza kuri Menya. Kwiyahura biri gufata indi ntera mu…
Sosiyete 10 za mbere zikora inkweto ku isi
Kwambara inkweto biri mu buzima bwawe bwa buri munsi. Uko…
Ese ziriya K cyangwa wayine ziri mu makarita zisobanura iki?
Gukoresha impine bigize ubuzima bwacu bwa buri munsi, bishobora kuba atari mu mvugo ariko mu nyandiko haba mu kazi se cyangwa mu kuganira bisanzwe.
Muri iyi minsi kandi kubera abantu gushaka koroshya uburyo bw’ibiganiro hajyenda hiyongeramo n’izindi nyinshi zitandukanye. Iki nicyo kidutandukanya n’ibindi bintu nk’inyamaswa.
LIST Y’ABASOMYI: