Search

Indwara 5 z’ubwoba(Phobia) zitangaje

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Indwara burya ni ikintu gishegesha umubiri. Ariko hari indwara ushobora gutangarira ukibaza icyateye iyo ndwara cyane cyane izerekeye ubwoba zizwi nka Phobias!

Niba uri umuntu umenye ko ubwoba ari agace k’ubuzima bwawe, ushobora kuba udatinya ikintu abantu benshi batinya ariko hakaba hari ikindi cy’umwihariko kigutera ubwoba.

Ubaye ukunda inkuru zacu, ushora kujya kuri liste y’abasomyi ba Menya ukajya ubona inkuru zikurikira bikoroheye:


Abantu benshi bumva ko ubwoba ari intege nke cyangwa ubugwari. Burya ku rundi ruhande ni uburyo umubiri ukoresha kugira ngo wirinde. Kuko ubona ko iyo ugize ubwo urushaho kwirinda cyangwa gukenga.

Rero nk’uko nabivuze abantu bagirira ubwoba ibintu bitandukanye; nk’inyamaswa, abantu, ibintu ndetse n’uko ibintu bimeze(situation). Urugero hari abantu bagira ubwoba bw’impanuka aribyo bita Dystychiphobia ibi bikunda kuba ku bantu bahuye n’impanuka zikomeye.

Ariko hari ubwoba abantu bagirira ibintu ku buryo wumva bidasanzwe bitewe n’imiterere y’ibyo bintu. Reka turebe iby’ubu bwoba.

#5 Nomophobia(Ubwoba bwo kudatunga telephone)

Nomophobia ni ubwoba kutabana na telephone

Niba ufite iyi ndwara uzabimenya igihe uzaba udatuje cyangwa se kugira impungenge ko udafite telephone yawe hafi, igihe itari ku murongo n’ibindi bintu byose byagushyira kure ya telephone yawe.

Iyi ni ndwara yadutse mu myaka ya vuba kubera ko nta hantu wari kuyibona mu myaka ya cyera(nta telephone zabagaho). Ijambo Nomophobia rituruka kuri “No Mobile Phone Phobia”.

Izindi Nkuru:

#4 Globophobia(ubwoba bw’ibipirizo)

Hari abantu kandi nanone bagira ubwoba bwo gukora cyangwa kwegera ibipirizo n’ibindi bintu byose bijyamo umwuka aribyo byitwa Globophobia.

Ariko ubu si ubwoba bwo gutinya uko igipirizo gisa n’uko giteye, ni ubwoba bw’uko gishobora guturika. Rero ibi bituma abo bantu badashobora kucyegera.

#3 Pogonophobia(ubwoba bw’ubwanwa)

Niba uri umusore cyangwa umugabo, amahirwe ni menshii ko ufite ubwanwa. Abantu badakunda ubwanwa barabwogosha kuburyo ushobora gukeka ko ntabwo.

Pogonophobia ni indwara itera abantu gutinya ubwanwa, ndetse n’abantu bafite ubwanwa ahanini biterwa no kumva ko abantu bashobora guhisha amasura yabao bifashishije ubwanwa.

Niba ukunda kogosha ubwanwa hari abantu uri kubanira

#2 hipopotomonstrosesquipedaliophobia(Ubwoba bw’amagambo maremare)

Inama nakugira ni uko umuntu urwaye iyi ndwara utakirirwa umubwira ko ariyo arwaye kuko yaremba kurushaho. Izina ry’indwara niyo gitera y’uburwayi!

Iyi ni indwara y’ubwoba bwo gutinya amagambo maremare. Niba utinya amagambo maremare iyi niyo ndwara y’ubwoba ufite.

#1 Plutophobia(Ubwoba bw’ubutunzi)

Abantu bose ku isi amafaranga niyo adutunga buri munsi, tuzinduka tujya kuyashaka ngo tubashe kubaho ubuzima twifuza. Ariko se ni ku bantu bose?

Plutophobia ni ugutinya gutunga(ubutunzi n’amafaranga), umuntu uyirwaye atinya kuba yatunga amafaranga menshi, kuba yaba umukire, kubona abantu bakize cyangwa bafite amafaranga menshi.

Ngizo rero indwara z’ubwoba ushobora kwibazaho kandi zinatangaje, icyakora zigaragara ku bantu bacye cyane. N’abazirwaye ntago ziba zikabije cyane, ariko igihe wumva ufite ikibazo cy’ubwoba bukabije wagana ivuriro abaganga bakagufasha.

Ubaye ukunda inkuru zacu, ushora kujya kuri liste y’abasomyi ba Menya ukajya ubona inkuru zikurikira bikoroheye:

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content