Search

Menya impamvu ubutayu bushyuha ku manywa bugakonja nijoro

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Buriya kimwe mu bintu ubutayu bugira by’umwihariko harimo n’ihindagurika ry’igipimo cy’ubushyuhe gitunguranye hagati y’amanywa n’ijoro.

Ubwo niba uteganya kujya muri Sahara, byaba byiza witwaje amazi menshi n’umutaka wo gukoresha ku manywa ariko ukanitwaza ikiringiti uza kuraramo nijoro.

Nk’uko NASA ibitangaza, ubutayu bugira impuzandengo ya dogire serisiyusi (Celsius degrees) mirongo itatu n’umunani (38°C) ku manywa naho bukagira dogire serisiyusi ziri munsi ya kane (-4°C). Urabona bidatangaje se?

Kubera iki ubutayu bugira ubushyuhe bwinshi ku manywa n’ubukonje bwinshi nijoro

Ubundi si ikintu kimwe gitera ubutayu gushyuha cyane ku manywa no gukonja cyane mu ijoro, ubushakashatsi bugaragaza ko ibi biterwa n’ibintu bibiri: Umucanga n’ubuhehere bw’umwuka wo mu butayu. Ibi byombi bifite uruhare muri iki gikorwa. Gute rero?

Indi nkuru wasoma: Utuntu n’utundi utigeze wumva ahandi

Umucanga

Ku manywa mu butayu hava izuba ryinshi ryohereza ubushyuhe ku butaka. Rero kubera imiterere y’umucanga urashyuha cyane, urebe umucanga mu isura nk’ikirahuri aricyo gituma ushobora gusubiza ubushyuhe mu kirere (Radiation).

Icyo gihe umucanga iyo usubije ubushyuhe mu kirere bituma hashyuha. Kubera ko ubushyuhe bwose izuba ryohereje buba buri mu kirere, bigahurirana n’ubushyuhe bw’umucanga icyo gihe bitera ubutayu gushyuha.

Nanone kandi nijoro kubera ko umucanga nta zuba riba rihari ngo riwoherereze ubushyuhe umucanga ushobora gusubiza mu kirere uhita utakaza ubushyuhe bwose ugakonja, umwuka ukabura izuba riwushyushya nawo ukarushaho gukonja

Indi nkuru wasoma: Isi ni umubumbe udasanzwe, dore gihamya

Ubuhehere (Humidity)

Umwuka wo mu kirere iyo urimo amazi (water vapor) ushobora gutindana ubushyuhe ariko iyo wumutse ushyuha vuba ariko nanone bigatuma ukonja vuba, ni ukuvuga ngo ubushyuhe buwushiramo mu kanya gato.

Ibi rero niko bigenda mu butayu, kubera ko umwuka waho wumutse cyane ntushobora gufata ubushyuhe igihe kirekire, bituma mu gihe gito cyane ubutayu buva ku bushyuhe bwo hejuru bukajya ku bikonje bwo hasi cyane (rimwe na rimwe no munsi ya zero).

Indi mpamvu ishobora gutera ibi ni uko mu kirere cy’ubutayu haba hari ibicu bicyeya, nanone ibi bituma umwuka ushyushye uhita wijyendera kubera nta bicu biwutangira ngo biwugumishe muri icyo kirere; kandi ninacyo gituma mu butayu haboneka imvura nkeya cyane kubera ko ibicu aribyo biyikora.

Indi nkuru wasoma: Ubumenyi wakabaye ufite muri 2021


Ikindi ushobora kwibaza hirya y’ibi; “inyamaswa n’ibimera byo mu butayu byitwara bite muri iryo hindagurika hagati y’ubushyuhe n’ubukonje bwo mu butayu?”.

Inyamaswa n’ibimera bihangana n’ibihe by’ubutayu mu buryo butandukanye
Inyamaswa n’ibimera byifata bite mu ihinduka ry’ubushyuhe bw’ubutayu

Live Science ivuga ko udusimba duto ku manywa kubera ko tudashobora kubangamirwa cyane n’ubushyuhe, nijoro twifashisha ubuto bwatwo tukajya kwihisha munsi y’ubutaka ahantu hari ubushyuhe nko mu mabuye cyangwa mu mucanga (bikamera nk’aho twiyoroshe)

Ibikururanda n’ibindi bisimba bisimba bimwe na bimwe byo bifite imibiri ishobora guhangana n’ubushyuhe kuko imibiri yabyo ihindukana n’igipimo cy’ubushyuhe buri hanze (ectothermic).

Ibisimba bidashobora kwihisha cyane cyane inyamabere (mammals), urugero nk’ingamiya (Camels), bifite ubushobozi bwo kugumisha imibiri yabyo ku gipimo cy’ubushyuhe kidahinduka byifashishije ibinure n’uruhu runini kandi rufite ubwoya bwinshi.

Ibimera nabyo bifite ubushobozi bwo kubika amazi azabitunga mu bihe bikomeye ariko nanone bikamera ahantu hatari ubukonje bukabije (bujya munsi ya zero). Nanone kandi bimera amahwa kugira ngo byirinde ibisimba bishobora kubirya.

Wakoze gusoma iyi nyandiko, niba igize icyo igufasha wafata akanya ukayisangiza na bagenzi bawe bakungukiramo ubumenyi.

Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kwiyongera ku basomyi b’uru rubuga ukoresheje email yawe, ibi bidutera imbaraga:

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content