MenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Shakisha
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
© 2026 Menya.co.rw. All rights reserved.
Inkuru

The Met Gala: Ibirori by’imideri utazumva ahandi ku isi

Menya
Last updated: May 6, 2026 4:29 am
Menya
Share
Umuhanzi Beyoncé mu birori bya the Met Gala 2026.
Umuhanzi Beyoncé mu birori bya the Met Gala 2026.
SHARE
Kwamamaza
Kwamamaza

Wari wumva nk’ibirori byabereye ahantu ukumirwa kugeza n’ubwo wibaza niba abo bantu bakoreshaga amafaranga cyangwa impapuro? The Met Gala nacyo ni kimwe muri ibyo birori.

Contents
  • The Met Gala ni ibirori bwoko ki?
  • Ni iki kidasanzwe kuri ibi birori?
  • The Met Gala itegurwa ite?

The Met Gala ni ibirori bwoko ki?

The Met Gala ni ibirori ngarukamwaka by’imideri bidasanzwe kandi bihenze. Ibi birori byatangiye mu mwaka wa 1948 bitangijwe na Eleanor Lambert.

Ibi birori biba bigamije gukusanya amafaranga yo gushyigikira ibikorwa bya yitwa Costume Institute yo mu nzu ndangamurage y’ubugeni ya Metropolitan (Metropolitan Museum Art) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

The Met Gala itegurwa kandi igashyirwa mu bikorwa na Vogue, ikinyamakuru gikomeye mu by’imideri. Ibi birori bihuriramo abantu bakomeye mu ruganda rw’imyidagaduro.

Ibi birori biba buri wa mbere w’ukwezi kwa Gicurasi (ukwa 5). The Met Gala yo mu 2026 yabaye ku wa 4 Gicurasi 2026.

Ni iki kidasanzwe kuri ibi birori?

Kubera ko ari ibirori by’akataraboneka nta kabuza ko biba bifite umwihariko.

Umwihariko wa mbere ni uko bigira amabwiriza adasanzwe. Bisaba kuba usobanukiwe neza ibyo urimo. Urugero, amabwiriza y’imyambarire (“dress code”) ni nk’insanganyamatsiko. Amabwiriza y’uyu mwaka yitwaga “Fashion Is Art” (soma amabwiriza hano mu buryo burambuye).

Andi mabwiriza ni uko nta muntu n’umwe witabiriye wemerewe kwinjirana telefone. Bivuze ko ibi birori ubijyamo ugiye gukora icyakujyanye, harimo nko kuganira no gusura inzu n’imurikagurisha ribera muri ibi birori.

Undi mwihariko ni uko usibye n’amategeko yihariye ahubwo biranahenze cyane. Ibi birori ntabwo byigonderwa n’uwo ariwe wese kuko bisaba umufuka uremereye.

Ibirori bya Gala byo mu 2026 byasabaga akayabo ka $100,000 by’amadolari (ubwo ni miliyoni 146 z’amafaranga y’u Rwanda) yo kwinjira.

MET GALA

Kimwe mu bintu bitangaje wamenya kw'ijoro ry'ambere rya fashion kw'isi (Met Gala) riba ngaruka mwaka rigahuza ibyamamare mu bice bitandukanye.

• Itike ya macye yo kwitabira ibi biroro ni 100,000$ kandi nabwo umuyobozi mukuru akaba yatanze "yes" ko wemerewe kuza. pic.twitter.com/Edaqg2CYJW

— Menya.co.rw (@MenyaRw) May 5, 2026

Aya mafaranga yavuye ku $75,000 yo mu 2025, kandi nanone bivuye ku bihumbi $50,000.

N’ubwo ibi birori bihenze ariko ntabwo ariko uyafite wese agira amahirwe yo kubyitabira. Nk’uko bivugwa na Vogue, ibi birori byitabirwa n’abantu batarenze 450 kandi b’ingeri zose. Mu bitabira harimo abahanzi, abanyamideli, abakinnyi, n’abanyapolitiki n’ibindi byamamare.

The Met Gala itegurwa ite?

Ibirori bya the Met Gala kandi itegurwa n’abantu b’amazina akomeye ku ruhando mpuzamahanga. Ibi birori bigira abashinzwe ku bitegura bungirijwe na komite ishinzwe kubunganira.

The Met Gala ya 2026 yateguwe Beyoncé, Nicole Kidman, Venus Williams, na Anna Wintour. Bari bungirijwe na komite nayo irimo amazina y’ibyamamare nka Sabrina Carpenter, Rebecca Hall, Sam Smith n’abandi benshi.

Ibirori bya the Met Gala y’umwaka utaha, 2027 iteganyijwe ku wa 3 Gicurasi 2027.

Hagati aho, dore amwe mu mafoto atangaje yaranze ibirori bya the Met Gala 2026:

Umuhanzi Bad Bunny yari yigize umukambwe. Ifoto: Vogue/ Getty Images.
Gwendoline Christie
Janelle Monáe yari Yambaye imyenda imeze nk’ibyatsi ariko bivanze n’imigozi ya mudasobwa. Ifoto: Vogue/ Getty Images.
Heidi Klum yari yambaye nk’ikibumbano. Ifoto: Vogue/ Getty Images.

Kwamamaza
Kwamamaza

TAGGED:IsiMenyarwandaThe Met GalaUtuntu n’utundi
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Gushinga urugo: Ese koko habaho igihe ntarengwa cyabyo?
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Ubumenyi

Ubu butumwa ni ubw’abatekamutwe hagarika kubwohereza

By Menya
Inkuru

Telefone 5 zakanyujijeho mu bihe byahise

By Menya
Umuntu urimo kwayura
Ubumenyi

Menya: Ese ni iki gitera umuntu kwayura?

By Menya
Ibihugu bito cyane kurusha ibindi ku isi.
InkuruUbumenyi

Ibihugu 10 Bito Cyane Ku Isi

By Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Inkuru zo gutebya
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2025 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya