MenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Shakisha
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
© 2026 Menya.co.rw. All rights reserved.
Inkuru

Gushinga urugo: Ese koko habaho igihe ntarengwa cyabyo?

Rosine Nzakizwanimana
Last updated: May 4, 2026 2:12 pm
Rosine Nzakizwanimana
Share
SHARE
Kwamamaza
Kwamamaza

Niba utaratangira kubazwa ibi bibazo nka “Ese uzashaka ryari? Ese wabonye ko Kalisa yashatse, wowe urabura iki?”, hari impamvu 2 zishoboka cyane: (1) Uracyari muto ntabwo abantu baratangira kukwibazaho. (2) Wamaze kubaka urugo rero ubwo iki kibazo ntikikureba.

Contents
  • 1. Kwimenya
  • 2. Iyo ushobora gufata inshingano
  • 3. Iyo witeguye kwitanga no gusangira ubuzima n’undi muntu
  • 4. Iyo uzi neza indangagaciro zawe n’icyerekezo cy’ubuzima ushaka
  • 5. Iyo ushoboye gutega amatwi no gukemura ibibazo
  • Ibyo ukwiye kuzirikana ufata icyemezo
  • Umusozo

Iki ni ikibazo umusore cyangwa umwari wese w’ingaragu agomba kwitegura igihe cyose ageze mu myaka runaka cyane cyane isatira 30 cyangwa igihe abo bangana batangiye gushinga ingo.

Ibi bitera benshi kwibaza niba koko hari igihe ntarengwa cyo gushinga urugo. Ariko nawe byagutera kwibaza uti “Ese igihe nyacyo cyo gushaka ni ikihe? Ni imyaka runaka se? Ni ubutunzi runaka se? Cyangwa hari indi impamvu yihariye!”

Ahanini iki gitutu gituruka ku mpamvu zitandukanye. Akenshi na kenshi usanga nko mu buzima bwa buri munsi mu imiryango, inshuti, no ku mbuga nkoranyambaga, sosiyete isa n’aho igena igihe gikwiye cyo gushaka.

Hari abavuga ko iyo urengeje imyaka runaka uba watinze, abandi bakavuga ko ushobora kwihuta ugasanga utiteguye.

Ariko burya gushinga urugo ni icyemezo gikomeye gisaba ubushishozi, kubyiyumvamo, no kumenya neza icyo ushaka mu buzima. Baca umugani mu Kinyarwanda ngo “urwiganwa rwa mushushwe rwamariye abana b’imbeba mu rubariro”. Rero gushinga urugo nabyo ni uko; ni ikintu cyo kwitondera, si ugukurikira ibyo abandi bavuga cyangwa ikigare.

Niyo mpamvu muri iyi nkuru, tugiye kurebera hamwe bimwe mu bimenyetso by’ingenzi wagenderaho kugira ngo umenye neza niba ugeze ku rwego rwo kuba washinga/wakubaka urugo .

1. Kwimenya

Kwimenya bifasha mu guhitamo uwo muberanye no kumenya neza ko igihe cya nyacyo cyo gushaka kigeze. Ntawashidikanya ko buri muntu aba yiyizi mu mico no mu myumvire kurusha uko abandi bamuzi.

Kuba wiyizi neza ukamenya imico yawe, ibyo ukunda nibyo wanga, intege nke n’imbaraga zawe nirwo rufatiro rukomeye rwo kubaka urugo.

Kwimenya bigufasha kumenya neza niba ugeze igihe cyo gushinga urugo.
Kwimenya bigufasha kumenya neza niba ugeze igihe cyo gushinga urugo. Ifoto: Ubwenge buhangano/ Gemini

Kwisobanukirwa bigufasha kumenya umufasha ukubereye. Baravuga ngo ‘utazi iyo ava ntamenya iyo ajya’, rero utazi iyo uva ntawakumenyera iyo ujya. Abantu bamwe na bamwe binjira mu mibanire bataramenya neza abo ari bo, bikarangira bashakira ku bandi ibisubizo bagombaga kwibonamo.

Ariko iyo wiyizi neza, ntushaka umuntu ugutererana m’ubuzima ahubwo ushaka uwo musangira urugendo n’uwo uhuza na we.

… Iringiri si irushanwa, uwukata mu buryo bwawe.

King James (Umuriro watse)

Bityo ntuhitamo kubera igitutu cyangwa amarangamutima y’ako kanya (amareshyamugeni), ahubwo uhitamo ushingiye ku byo uzi ku buzima bwawe n’aho ushaka kujya.

Iyo wiyizi neza, uba unazi uko wakwitwara mu bihe bikomeye aho guhunga ibibazo no kubigereka ku bandi. Kandi ushobora kwakira undi muntu uko ari, utamuhindura uko wifuza.

Mu by’ukuri, urugo rukomeye rutangirira ku muntu ku giti cye Niba utiyizi neza wowe ubwawe, bizagorana kubaka umubano n’undi muntu ukomere. Ariko iyo wiyizi neza, uba witeguye gushinga urugo kandi rurambye.

2. Iyo ushobora gufata inshingano

Iyo washinze urugo biba byarenze amarangamutima n’urukundo ahubwo hiyongereyeho inshingano n’ubwitange. Gushaka si ugukundana gusa, ni no kwemera kubaho ufite ibyo ugomba kwitaho buri munsi.

Kwamamaza
Kwamamaza

Iyo ugeze aho ushobora kwifatira ibyemezo n’inshingano mu buzima no mu mibereho yawe ya buri munsi uba utangiye kugira urufatiro rwo gufata n’inshingano z’urugo.

Inshingano tuvuga hano ni inshingano zifite aho zihuriye no kwiyubaka no gushaka ibisubizo by’ibibazo. Si ugutegereza ko undi muntu akubera igisubizo cy’ibibazo byawe, ahubwo ni ukwiyubaka ku buryo ushobora kunganira uwo muzarushinga.

Fata urugero: iyo ufite inshingano mu buzima bwawe bwa buri munsi, nko gucunga amafaranga yawe, kwita ku mirimo yawe, no guteganya ejo hazaza hawe, ntukenera ko undi muntu aguha amabwiriza cyangwa ashaka ibisubizo mu mwanya wawe.

Ahubwo wiyigisha uburyo bwo gufata ibyemezo, ukamenya gushyira imbere ibikenewe, kandi ugaharanira ko ubuzima bwawe bugenda neza udateze igisubizo ku bandi.

Hari igihe abantu binjira mu rushako bataramenya icyo inshingano zisaba, bikarangira batenguhanye kuko baba batekereza ko gufata inshingano atari uruhare rwabo.

Ukuri ni uko gushinga urugo biri kure cyane yo kujya muri paradizo; kuko rusaba kwihangana, gufata ibyemezo bikomeye, no gukomera n’iyo ibintu byaba bitagenda neza.

Iyo ushobora gufata inshingano, ntuzihunze, ntiwitwaze abandi, kandi witeguye guhangana n’ibya kwitambika mu buzima bwawe uba uri hafi cyane yo kuba witeguye kubaka urugo rugakomera kandi rukaramba.

3. Iyo witeguye kwitanga no gusangira ubuzima n’undi muntu

Gushinga urugo bisaba ubushobozi bwo kuva mu myumvire ya “njye” ukinjira mu myumvire ya “twebwe”. Ibi bisobanura kwiga gusangira ubuzima, ibyishimo n’imbogamizi n’undi muntu, no kwemera ko atari wowe wenyine ugomba kugena uko ibintu bigenda.

Iyo witeguye gusangira ubuzima n’undi muntu uba ugeze mu gihe nyacyo. Ifoto: Damir Samatkulov/ Unsplash

Kwitanga muri uru rwego si ukwibura cyangwa gutakaza uburenganzira bwawe, ahubwo ni ukwemera kubaka umubano ushingiye ku bufatanye n’ubwumvikane. Ni ukugira ubushake bwo gushyira imbere umubano kurusha inyungu zawe bwite mu bihe bimwe na bimwe.

Iyo ugeze aho wumva ushaka gusangira ubuzima bwawe n’undi muntu mu buryo bwimbitse, bigaragaza ko witeguye kubaka urugo rushingiye ku bufatanye nyabwo.

4. Iyo uzi neza indangagaciro zawe n’icyerekezo cy’ubuzima ushaka

Kumenya icyo ushaka mu buzima bisobanura kumva neza indangagaciro zawe, intego zawe, n’ubwoko bw’umubano wifuza kubamo. Ibi bigufasha guhitamo mu buryo bufite icyerekezo aho kugendera ku marangamutima cyangwa igitutu cy’abandi.

Iyo uzi neza ibyo wubaha/ukunda n’ibyo udashaka, uba ushobora gufata ibyemezo bifite aho bigana, bikakurinda kwinjira mu mubano udahuye n’ubuzima wifuza.

Uru rwego rutuma umubano wubakira ku ishingiro rikomeye ry’icyizere n’ubwumvikane kuva ku ntangiriro.

5. Iyo ushoboye gutega amatwi no gukemura ibibazo

Mu mubano uwo ari wo wose, kutumvikana ntibibura, icy’ingenzi ahubwo ni uburyo bikemurwa.

Kwamamaza
Kwamamaza

Ubushobozi bwo gutega amatwi, gusobanura uko wiyumva mu bwubahane, no gushaka ibisubizo aho gushinja abandi, ni ikimenyetso cy’uko ushobora kubaka umubano uhamye.

Nanone, uko witwara mu gihe cy’amakimbirane no kuganira mu ituze byubaka icyizere n’ubwumvikane burambye hagati y’abafitanye umubano.

Burya ngo umuntu asiga ikimwirukaho ntasiga ikimwirukamo. Niba udafite kwihangana cyangwa utabasha gukemura ibibazo byakugora cyane gushinga urugo ruhamye.

Niba udashobora kwihanganira abantu muhura amasaha macye ku munsi ibaze uko bizagenda ku muntu mubana mu nzu imwe mukarara no ku buriri bumwe.

Iyi niyo mpamvu ari ngombwa ko ubanza kwisuzuma ukareba niba ufite ubushobozi buhagije mu gukemura ibibazo mbere yo gushaka.

Ibyo ukwiye kuzirikana ufata icyemezo

Icyemezo cyo gushaka ni icyemezo gikomeye kigomba gushingira ku bushake bwawe. Ubwo bushake bwite bugendana n’iteganyamigambi ry’ubuzima bwawe, aho gushingira ku gitutu (pressure) y’abantu cyangwa ku mubare w’imyaka.

Hari igihe abantu bagira pressure y’uko “bageze mu myaka yo gushaka”. Rero hari abantu bumva ko icyo gihe bagomba kwihutira gushaka kandi batiteguye neza, nyamara ibyo bishobora gutuma binjira mu buzima bw’urugo batari ku rwego ruboneye.

Nta myaka ntarengwa ihari yo kuba washatse, imyaka 21 iri mu itegeko ni igena igihe umuntu aba yemerewe gushaka ntabwo ari itegeka umuntu kuba yashatse.

Iyo ufashe icyemezo cyo gushaka kubera ko ari cyo wiyemeje uba wiyubakiye urufatiro rukomeye. Iyo wifatiye icyemezo udashingiye kuko abandi babitekereza, binagufasha kubaka ubudahangarwa bwo guhangana n’ibizagerageza umubano wanyu.

Ibi bituma udahutiraho guhitamo, ahubwo ukagena neza igihe cyawe ukurikije aho ugeze mu mitekerereze, mu mibereho, no mu bushobozi bwo gufata inshingano.

Gushaka atari uko abandi babigusabye ahubwo ari uko witeguye, binaguha amahoro yo mu mutima ni icyizere ko uri mu cyemezo cyiza. Ntubaho wicuza cyangwa wumva ko wahatiwe n’abandi kuko uba uzi neza ko wahisemo ku bushake bwawe.

Ikindi kandi burya imihango yo gukora ubukwe muri iki gihe ntabwo ari ikintu cyoroshye. Iyo urebye ibisabwa ku bijyanye n’amikoro usanga ari ibintu bisaba kubyitondera.

Muri iki gihe imyiteguro y’ubukwe irahenda. Nubwo ibyo twavuze hejuru byose waba ubyujuje ariko nta bushobozi, si byiza ko utangira ubuzima bwawe n’undi muntu nta mikoro.

Bityo, gutekereza uko uzabaho n’uwo mwashakanye ni ikintu ukwiye gutekereza mbere y’uko ushinga urugo.

Mu by’ukuri, kuba utagendera ku gitutu cy’abandi ni ikimenyetso cy’uko wikuye mu myumvire ishingiye ku bandi ukinjira mu buzima bushingiye ku cyerekezo cyawe bwite. Kandi ibyo ni ingenzi cyane mu kubaka urugo rurambye kandi rufite ituze.

Umusozo

Usanga abantu bageze mu myaka runa bagatangira kubazwa bati mbese ko udashaka ngo ko utagiragira icyo wibwira … ibintu byinshi. Gushaka si ugukurikira imyaka cyangwa kugendera ku gitutu cy’abantu bavuga ngo igihe kirageze.

Gushinga urugo ni icyemezo gikomeye gishingira ku kwitegura kubaka no kuzagira urugo rufite umusingi ukomeye. Si ibintu bikorwa kubera ko abandi babikoze cyangwa kubera ko wumva uri gusiganwa n’imyaka ahubwo ni ibintu bikorwa kuko wumva witeguye koko.

Iyo ugeze aho wumva ko witeguye mu mutwe, mu mutima, no mu myumvire, uba ugeze ku rwego rwo gufata icyemezo wakwita icy’ubukure n’ubushishozi. Icyo gihe, igihe cyawe kiba kigeze, n’iyo cyaba kidahura n’icy’abandi. Kuko urugo rwiza ntirwubakwa n’imyaka, rwubakwa n’ubushishozi ,ubushobozi bwo gukunda, kwihangana, no gufata inshingano uko bikwiye.

Ukuri guhari ni uko kubaka urugo atari isiganwa, kandi si ibintu bipimwa n’imyaka gusa. Ushobora kuba ukiri muto ariko witeguye, cyangwa ukaba mukuru ariko utaragera aho witegura gufata izo nshingano.

Kwamamaza
Kwamamaza

TAGGED:igihe cyo gushakaimyaka yo gushakarelationship goalssigns you are ready for marriageurukundo nyarwo
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Amabanga 6 Yagufasha Kuvuga Neza Mu Ruhame
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Inyamaswa zifite ubushobozi budasanzwe buruta ubw'umuntu - Cheetah iri kwiruka
Inkuru

Ese ni iki inyamaswa zikora abantu batashobora?

By Menya
Inkuru

Ibihe 17 bisekeje byaranze Amashuri abanza kuri buri muntu.

By Menya
Inkuru

Ibintu wumva bisanzwe ariko bibujijwe mu bindi bihugu

By Menya
Umugabo wihishe
Inkuru

Ibintu 15 bisekeje tuzi neza ko dukora ariko tuba tudashaka kuvugaho

By Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Inkuru zo gutebya
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2025 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya