Search

Ibihe 17 bisekeje byaranze Amashuri abanza kuri buri muntu.

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Ube ufite Masters cyangwa PhD wize amashuri abanza kandi aho twanyuze ni hamwe hari imyitwarire twari duhuje. Nta kintu cyiza nko gusubiza inyuma amaso ukareba ibintu wagiye ukora.

Hano rero ngufitiye urutonde rw’ibintu twakoze mu mashuri abanza, kandi nizeye ntashidikanya ko nawe byakugezeho ketse niba utarigaga mu Rwanda rwa Gasabo.

Ibihe byaranze amashuri abanza

1. Wavaga mu rugo wakunje amaboko y’ishati kugira ngo ugaragaze ko ukaze.

2. Wowe n’abajama bawe mwashyiraga Supa Dipe(Jolly Jus) mu bipapuro mukazitumura nk’itabi mu ishuri.

3. Gutaha usimbutse igipangu cy’ikigo kugira ngo ukore uko ushoboye kose unyuranye n’amategeko y’ikigo.

4. Gutega shikarete(Gums) ku ntebe ngo umwana mwicarana wawe aze kuyicaraho abure uko ahaguruka.

Ifoto: Ariel.co.uk

5. Waguraga Shikarete icyo ugamije ari ugukuramo udupapuro two kwiyomekaho ngo bigaragare nka tatuwaje(Tattoo).

6. Kwanga gutaha saa sita ngo ubone akanya ko gukina umupira mbere y’uko usubira ku ishuri.

7. Mwarimu agutumye kujya kuzana irati(ruler) mu rindi shuri wajyanaga ishema nk’ujyanye ubutumwa bw’ibanga ibwami.

8. Nta bihe byaryohaga nko guhanagura ikibaho warangiza ukajya uhuha ku ntoki unakoma amashyi nka mwarimu.

9. Kubera wari mukuru wahagararaga inyuma kuri Assembly(rassemblement). Ikiyongeraho ntiwaririmbaga! Kandi kuririmba byabaga bidashoboka.

10. Wajyaga urya ikaramu ugasigara ntaho kwandikisha ufite(ugasigarana agatima kayo).

11. Mu yandi magambo kugira mukuru wawe byabaga ari nko kugira bodyguard, nta muntu wari kugukinisha.

12. Wajyaga ujyana umugati cyangwa irindazi ukaririra mu gikapu mpaka rishize kugira ngo hatagira ubimenya akagusaba. Ariko n’ubundi amaherezo bikarangira babimenye.

13. Wandikaga mu bwiherero kandi ukandika amagambo ukandikamo abantu bakundana ndetse n’ibindi bintu utapfa kuvugira mu bantu.

14. Wishyuzaga abantu inka utatanze mu buryo bwo kugira ngo ufashe abantu kurwana. Byari nka “Nyishyura inka zanjye”, ubu se inka zose wishyuje uracyazifite?

15. Gushyira ikaramu ku kadodo ngo utazayibura n’ubundi ariko bikarangira bayikwibye kubera ko bitavanagaho ko wari umwana.

16. Kujya gukina n’ikigo muturanye mukamera nk’abagiye ku rugamba kandi ari umukino umwe gusa mugahita mugaruka.

17. Ntago intebe yawe yasaga neza, kuko wasangaga barayanditseho ukanga kujyenda udashyizeho akawe. N’ubwo yabaga ari nshya wabaga uwa 1 ngo utazibagirana.

Hari ibintu byinshi ntabashije kuvuga cyangwa se nibagiwe, ufite ibindi wibuka wakandika muri comments hasi tugasangora ibitekerezo.

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

3 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content