Search
Ubumenyi

Ibintu byiyongera kubyo wari uzi ku Rwanda

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Buretse kuba u Rwanda ari kimwe mu bihugu bito ku mugabane wa Afurika ndetse no kuba ari igihugu kitagira aho gihurira n’amazi y’inyanja burya hari ibindi bintu bidasanzwe u Rwanda rufite bidasanzwe cyangwa se bitandukanye.

N’ubwo u Rwanda ari ruto ariko ruba rufite utuntu twinshi turwihishemo. Reka turebere hamwe ibintu ushobora kuba utari uzi ku Rwanda kandi bitandukanye n’ubundi bumenyi abantu basanzwe bazi.

IZINDI NKURU WASOMA:

#1 U Rwanda nicyo gihugu gito muri Afurika y’i burasirazuba

Abantu bakunda kunanirwa guhitamo igihugu gito hagati y’u Burundi n’u Rwanda wenda bumva ko bingana ariko burya hagati y’ibi bihugu harimo igihugu gito.

Niba wenda washidikanyaga utazi neza igihugu gito hagati y’u Rwanda n’u Burundi muri Afurika y’i Burasiro bwaryo, reka nkumare amatsiko – u Rwanda nicyo gihugu gito muri Afurika y’i burasirazuba.

U Rwanda rufite ubuso bwa kilometero kare(km²) 26,338 mu gihe u Burundi bufite kilometero kare(km²) 27,834. Byumvikana ko u Rwanda arirwo ruto!

#2 Agace kambere gafite ubutumburuke bunini

Mu Rwanda agace kirengeye kurusha utundi ni agasongero k’ikirunga cya Karisimbi, gafite ubutumburuke bwa metero 4,507 uhereye hejuru y’inyanja(Above sea level).

Karisimbi akaba ari n’agace ka 6 gafite ubutumburuke bunini muri Afurika. U Rwanda kandi ubwarwo ruherereye kuri metero 1,700 z’ubutumburuke naho Kigali yo ikaba iri kuri metero 1,473 hejuru y’inyanja.

#3 Ishyamba rya Arboretum, Ruhande-Huye

Burya ishyamba rya ruhande ryitwa Arboretum ryatewe mu 1934, riterwa n’umuryango The Brothers of Charity, burya ririya shyamba ririmo amoko arenga 148 y’ibiti.

Kandi ikindi ishyamba rya Arboretum ruhande riri mu mashyamba y’amaterano manini mu Rwanda rikaba riteye ku butaka bungana na hegitari(hectares 200).

#4 U Rwanda n’ubucucike bw’abaturage

Abaturage mu Rwanda biyongera umunsi ku munsi, kuko ubu u Rwanda rutuwe n’abaturage 12,663,116. Ubucucike bukaba ari abaturage 480.8 kuri kilometero kare(km²).

Ibi bikaba bishyira u Rwanda ku mwanya wa 2 muri Afurika nyuma y’ibirwa bya Maurice ibarirwa ku baturage 624 ku kilometero kare.

#5 Kimwe mu bihugu bifite igisimba cyabuze ku isi

Niba utari uzi impamvu u Rwanda rwita cyane ku ngagi zo mu birunga reka nze nyikubwire.

U Rwanda ruri mu duce tubiri two ku isi dusigayemo ingagi zo mu misozi miremire by’umwihariko kuko ingagi zigira ubwoko, kuko ziherereye muri parike y’ibirunga ihuza u Rwanda, Uganda ndetse na Congo ndetse no muri parike nkuru ya Bwindi muri Uganda.

Umusozo

Burya u Rwanda rufite ubumenyi bwinshi butandukanye uramutse urugereranyije n’ibindi bihugu cyangwa se unagendeye ku mateka.

Ni ubuhe bumenyi ubona tutavuze kandi bw’ingenzi? Dusangize muri comments cyangwa se kuri konti ya Twitter.

Ushobora no kujya kuri liste y’abasomyi ba Menya ukajya ubona inkuru zikurikira bikoroheye:

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content