Search

Ibintu utari uzi mu muziki

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Umuziki ni ikintu uzasanga abantu benshi bakunda cyane, utazi kuririmba yumva indirimbo z’abandi, ariko ubizi we hari n’igihe yicurangira ize akaba ariko aryoherwa n’umuzi.

Rero nk’uko nta hantu hataba udukoryo no mu muziki habamo udukoryo dutandukanye. Uyu munsi naguteguriye ibintu bitangaje mu muziki ushobora kuba utari uzi.

#5 Band y’abantu bane bitiranwa amazina yombi itwa

Ndahamya ntashidikanya ko uwaguha ikizamini cyo gushaka abandi bantu batatu mwitiranwa amazina yombi, byakubiza icyuya uramutse unagize Imana ukababona.

Noneho gushaka abo muhuje imyidagaduro byo byaba ihurizo rikomeye cyane. Rero kuri iyi si hari itsinda ry’umuziki (Band) rigizwe n’abantu bane bitiranwa amazina yose.

Iyi band igizwe n’abagabo bane bitwa Paul O’Sullivan, ikaba yaratangijwe na Paul O’Sullivan wo muri Baltimore akaba yarihuje n’abo muri; Manchester (acuranga bass), Rotterdam (Acuranga guitar) na Pennsylvania (acuranga ibinyuguri [percussion]).

#4 Igitaramo cy’ubuntu cyitabiriwe n’abantu benshi

Si igitangaza kubona igitaramo cy’ubuntu aho abantu batishyuzwa kugira ngo bitabire, mu Rwanda biraba cyane n’ahandi hatandukanye ku isi.

Igitaramo cya Rod Stewart nticyari gisanzwe

Umwihariko w’igitaramo cya Rod Stewart cyo mu 1994 yakoreye muri Brazil ni ubwitabire budasanzwe bw’icyo gitaramo kuko cyitabiriwe n’abantu barenga miliyoni enye n’ibihumbi maganabiri (4,200,000).

#3 Umuntu wacuranze guitar igihe kirekire

Niba ucuranga guitar, urabizi neza uko bijyenda ku ntoki iyo ucuranze igihe kirekire, biravuna cyane. Ariko rero hari abantu baba bafite icyo nakita imbaraga zidasanzwe.

Umuntu wakinnye guitar igihe kirekire

Umugabo bita Scott Burford yacuranze guitar ubudahagarara amasaha 125 (iminsi 5 n’amasaha 10), ngo? Yego, ubu afite agahigo k’umuntu wacuranze igihe kinini ubudahagarara. N’ubwo bitaremezwa na Guinness World Records (ubu ufite agahigo kemewe yamaze amasaha 114).

#2 Fender ni igitangaza

Ubyumve ute kuba wakora ikintu udashobora gukoresha? Ibintu biba bigoye cyane kumvikana.

Iyo ubonye ikirango cya Fender, mbere na mbere utekereza guitar. Sibyo? Iyi kompanyi yatangiwe n’uwitwa Leo Fender, ikaba izwiho gukora guitar nziza cyane. Uyu Leo Fender ni umwe mu bantu ba mbere bakoze guitar ijya ku muriro (Telecaster).

Leo Fender, Ifoto: Guitar.Com

Igitangaje kurusha ibindi ni uko uyu Fender yari azi gukora no gusana guitar ariko atazi gucuranga ijwi na rimwe kuri iki gikoresho cy’umuziki (guitar), yewe ntiyari azi no kuyiregera. Ahubwo yari azi gucuranga Saxophone.

#1 Indirimbo ya Eminem ifite agahigo

Ninde utazi ko Eminem ari mu bantu baririmba bihuta cyane? Ketse utamuzi. uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka I’m not Afraid, Lose yourself n’izindi nyinshi.

Eminem mu ndirimbo ye yitwa “Rap God” afitemo agahigo ko kuririmbamo amagambo menshi. Muri iyi ndirimbo aririmbamo amagambo 1,560 mu gihe cy’iminota 6 n’amasegonda 10. Ni ukuvuga ngo ni impuzandengo y’amagambo 4.2 ku isegonda.

Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content