Buriya moto ni bumwe mu buryo bwihutisha ingendo muri Kigali, niba atari ubwa mbere. Usibye n’ibyo, ni ikinyabiziga gitunze imiryango myinshi mu Rwanda.
Hagati aho ariko zinagira udushya twinshi nko guca mu nzira zose nk’amazi ariko by’umwihariko biterwa n’umumotari ugutwaye, hari igihe aba afite imikorere itangaje.
Birumvikana kuko abamotari barimo abantu b’ingeri zose, abakuze, abato, abize, n’abandi benshi. Umuntu wagutwaye uyu munsi mu gitondo aba atandukanye cyane n’ugutwara ku mugoroba.
Uko ugenda kuri moto cyane ugenda ibintu bimwe bitangaje bagiye bahuriyeho n’ubwo baba batandukanye bate.
Muri iyi nyandiko tugiye kureba ubwoko bw’abamotari uzahura nabo mu mihanda ya Kigali. N’ubwo tudakunze kubiganiraho ariko abenshi duhura n’izi ngeri z’abamotari ngiye kuvuga.
Umwe utagenda buhoro
Uyu mumotari kugenda gacye si ibintu akunda na gato. Utinzwa no kugera kuri moto, aba yahagurutse, ibya kasike (helmet) mubijyamo urugendo rurimbanyije.
N’iyo ayiguhaye urugendo muba murugezemo hagati, kuko aba afite umuvuduko karundura. Wowe icyo ukora ni ukuyambara n’akaboko kamwe kuko akandi kaba gafashe inyuma kuri moto kuko we aba ari muri Moto GP.
Gira ibyago rero usange iyo kasike nta kirahuri, umuyaga wanaguheza umwuka. Mu minota 5 rwose muba mugeze aho akujyanye nduzi ko aba agutwaye nk’utwaye akazigo kuko aba ari mu marushanwa.
Ntabwo ari buri gihe, ariko sinzi impamvu aba bamotari bakunze no kuba bahekenya ka shikarete.
Indi nkuru wasoma: Ubwoko 7 bw’abashyitsi utabura mu birori

Umwe wumva azi utuyira twose
Uyu mumotari we utuyira twose aba yumva atuzi. Igihe mukiri no guciririkanya aba yamaze kukubwira inzira nk’eshanu zigera aho ugiye.
Icara kuri moto sasa, ahita atangira kurondora inzira zose ashobora guca ari nako atekereza iya hafi ibagezayo vuba. Akibivuga uzamenye ko mushobora kwisanga muri guca mu bikari by’abantu kuko nabyo aba abizi.
Ikibazo kiba iyo mugeze ahantu mukisanga muhuye n’ikizenga cy’amazi cyangwa umukoki, ako kanya ahita akubwira indi nzira ya hafi yibutse.
Hari igihe wisanga ahantu mwari gukoresha iminota 15 mwisanga habatwaye 30 kandi hajemo n’ibyo kuva kuri moto ngo ayurize agakingo.
Indi nkuru wasoma: Menya zimwe mu mpine z’amazina y’ibigo n’inganda byo mu Rwanda (Igice cya mbere)
Umwe uzi ibintu byose
Ngo KNC na Mutabaruka bagira amakuru muri Rirarashe? Uyu mumotari aba ari hejuru ku bijyanye n’amakuru. Urashaka kumenya ibijyanye n’ubukungu? Aba ariyo. Urashaka kumenya iteganyagihe? Naho arahari erega. Urashaka kumenya ibya politiki? Wijya kure kuko aba ari nayo.
Kugira ngo anakumvishe ko ibintu abyumva neza, ananyuzamo akanakubwira ati “umva ibintu utazi rero…” kandi utavuganye nawe.
Ariko iyo muri kuvugana n’ubwoba buba burimo kuko uyu we anatwarisha akaboko kamwe, akanagukomanga ku kaguru ngo amakuru yinjire neza. Icyakora uyu ntabwo yihuta, usanga nta deni rya sofiya anagira.
Uyu mugerayo rwose akabanza no guhagarara ho gato kugira ngo aguhe amakuru ya nyuma. Mbese ugerayo wazengurutse isi kandi uri kuri moto.
Inararibonye
Ubundi uyunguyu aguhamagara ariko yahereye kure akureba. Utaricara kuri moto arabanza akakwitegereza akareba uko wambaye.
Uburyo atangira ikiganiro nibwo buba bukaze. Arabanza akakubwira ibibazo biri mu rubyiruko n’uburyo ibintu byahindutse. Noneho Aragira ati “ese urasenga?” ubwo ugahita witegura kwakira ijambo ry’Imana.
Ubwo ahita atangira kukubwira imirongo ya bibiliya uzasoma. Njye hari n’uwambwiye ngo nzasome mubwire, kugeza n’ubu sindongera kumuca iryera.
Umushabitsi gaheza
Uyunguyu atandukanye n’abo babiri tumaze kuvuga, kuko ntiyakubonera umwanya ushatse no kumuvugisha. Ukimuhagarika ujya kumva ukumva ukumva aravuze ngo “buretse gato mfate umugenzi; ariko ntuve ku murongo…”.
Ukicaraho ibiganiro byawe na motari biba birangiye kugeza mugezeyo. Kuri telefone wumva ari kuvuga ku kabanza yabonye ahantu, radiyo yaguze agahita abona umwungura, aka memori kadi ka 8GB kakiri gashya n’ibindi.
Noneho hari n’igihe acecetse akanya gato mu kanya akongera akaba aravuze ukamubaza uti “uramvugishije?” agahita agutungira agatoki ku gutwi “ndikuri telefone”.
Ikibazo rero kivuka iyo yibagiwe aho mwavuganye ko agusiga. Hari igihe anabikubaza ukagira ngo aracyari kuri telefone, wajya kubona ukabona arakurengeje ubwo impaka zikavuka.
Gusa iyo mugezeyo ugiye ku mwishyura n’ubundi aba ari kwa kundi “buretse gato ntukupe ndaje”.
Umunyamugi
Uyu nguyu aba ahabanye na wa wundi ukunda utuyira twa bugufi, kuko we ntabwo inzira yose y’igitaka yayikoza. Aba yigendera muri kaburimbo gusa.
Ubundi usanga ahagaze ku byaba bijya i Nyamirambo, Kacyiru, Remera, gutyo. We iyo agutwaye umuha amafaranga agarukira kuri kaburimbo ahasigaye ukirwariza. Uyu mumotari nta n’ubwo aba yinginga cyangwa akakubwira ko atajyayo n’ubwo ariho yaba atuye.
Iyo uzanye iby’imihanda y’igitaka akubwira ko atajya agerayo. N’ubwo yatahana 1,000 ariko atajyanye moto ye mu gitaka ntacyo biba bitwaye.
Hari n’abandi benshi ntabashije kwibuka. Ese nawe abamotari bameze batya ujya uhura nabo? Hari abandi ujya utekereza se batandukanye n’aba?