MenyaMenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Search
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika
© 2025 Menya.co.rw. All rights reserved.
Ubumenyi

Ubwoko bwa tatuwaje butangaje kandi budasanzwe ukwiye kumenya

Menya
Last updated: October 5, 2025 10:13 pm
Menya
Share
Tatuwaje yo mu jisho izwi nka "Scleral Tatto"
Brazilian tatoo artist Rattoo poses for a picture during the Tatoo Week Rio in Rio de Janeiro, Brazil, on January 5, 2014. AFP PHOTO / YASUYOSHI CHIBA (Photo credit should read YASUYOSHI CHIBA/AFP/Getty Images)
SHARE

Ntabwo bikiri imbonekarimwe muri iyi minsi kubona umuntu ufite, wiyanditse cyangwa wishushanyije ku mubiri bizwi ku izina rya “tatuwaje” cyangwa “tattoo” mu ndimi z’amahanga nk’uko byahoze mbere. Buretse n’ibyo kandi tatuwaje zahozeho kuva na cyera n’ubwo zitari zisakaye ku isi.

Contents
  • Intangiriro
  • “Scleral Tattoing” cyangwa tatuwaje yo mu maso ikorwa ite?
  • Ikindi wamenya kuri ubu bugeni budasanzwe
  • Ingero z’abantu bagiye bakoresha “Scleral Tattooing”
  • Umusozo

Ibi bituma abantu bakora ubu bugeni ndetse n’ababukorerwa bashaka guhanga udushya haba mu buryo bakoresha, cyangwa se ibishushanyo bakora cyangwa bakorerwa.

Indi nkuru wasoma: Umubiri w’umuntu: Utuntu n’utundi utari uzi

Kubera iterambere n’ikoranabuhanga ryateye imbere, ubu usigaye usanga abantu bafata icyemezo cyo kwiyandika mu isura, ishinya (umubiri uba ufashe ku menyo) ndetse n’ahandi hatandukanye.

Ariko ibintu byafashe indi ntera mu bijyanye no kwiyandika ku bice bitandukaye by’umubiri. Uyu munsi Menya igiye kukugezaho amakuru ushobora kuba utari uzi ku bwoko budasanzwe bwa tatuwaje abantu biyandikaho. Urakaza neza ku rubuga.

Intangiriro

Tattoo cyangwa Tatuwaje si ikintu gishya mu isi, kubera ko kwishushanya ku mubiri ni ibintu byabagaho kuva na cyera mu magana y’imyaka yashize.

Gusa byagiye bivugururwa uko iminsi yagiye yicuma, ubu kuri benshi bifatwa nk’imitako cyangwa se nk’ibimenyetso cyangwa se urwibutso.

Mu mwaka wa 2007 bwa mbere umunyabugeni witwa Luna Cobra nibwo yakoze ubushakashatsi ku bwoko bwa tatuwaje bwitwa “Scleral Tattooing”.

Indi nkuru wasoma: Inkuru 6 zitandukanye utari uzi kuri filime

Kwamamaza
Kwamamaza

Uti ni uwuhe mwihariko w’ubu bwoko bwa tatuwaje? Iyi ni tatuwaje idasanzwe kuko ishyirwa mu jisho imbere. Bisobanuye ko icyo igamije ari uguhindura uko amaso y’umuntu asa.

“Scleral Tattoing” cyangwa tatuwaje yo mu maso ikorwa ite?

Umuntu ufite amaso y'umukara kubera tatuwaje
Umuntu ufite amaso y’umukara hose kubera tatuwaje – Ifoto: ophthalmologyadvisor.com

Iyi tatuwaje nk’uko nabivuze, yadutse mu mwaka wa 2007. Ni tatuwaje ishyirwa ku mu jisho imbere mu gace kitwa “Sclera” mbese kariya gace gasa umweru mu jisho.

Iyi tatuwaje isaba ubwitonzi bwo ku rwego rwo hejuru “kuko bidakozwe neza, bishobora guteza ubikorerwa ibyago bikomeye cyane” nk’uko turi bubibone hepfo muri iyi nyandiko.

Uyikora afata agashinge kabugenewe ubundi akakajomba mu jisho agasunika wino (ink) mu gace ko hejuru gatwikiriye ijisho kugira ngo ibashe gukwirakwira muri ako gace nyine.

Indi nkuru wasoma: Ibintu 15 bitangaje utari uzi ko amaso afite

Icyakora ibi ntibigomba kugera ku jisho nyirizina (eyeball) kubera ingaruka byagira niyo mpamvu bisaba ubwitonzi budasanzwe.

Ikindi wamenya kuri ubu bugeni budasanzwe

Kwitera tatuwaje mu jisho bishobora kugira ingaruka zikomeye ku maso – Ifoto: Visioncenter.com

Ubu buryo icyo buhurirwaho cyane haba inzobere mu gutera tattoo no guhindura umubiri (Body modification) ndetse n’abaganga mu by’amaso, ni uko bushobora guteza akaga gakomeye umuntu wabikorewe (nabi) harimo no kuba yahuma burundu.

Ikindi kandi nk’uko bimenyerewe ko bishoboka ko izindi tattoo zishobora kuva ku mubiri, iyi yo siko bimeze ahubwo ni “twibanire”, kuko ntishobora gusibama. Byumvikana ko ari icyemezo cya burundu.

Nk’uko bitangazwa n’inzobere mu buzima bw’amaso ni uko byangiza amaso cyane cyane iyo umuti wageze kure mu jisho bitewe n’uko uwabikoze yinjije urushinge cyane mu mubiri w’ijisho.

Kwamamaza
Kwamamaza

Inzobere mu by’amaso, Ilyse Haberman binyuze ku rubuga rwa Allure avuga ko wino iramutse itewe mu buryo butari bwo (kubera hifashishwa urushinge), bishobora gutobora ijisho bikangiza ingirangingo (cells) ndetse n’imitsi ifasha ijisho kureba. Byaviramo umuntu ubuhumyi bwa burundu.

Indi nkuru wasoma: Ibintu 5 bitangaje utari uzi ku isi

Luna Cobra (wahanze iki gitekerezo) nawe ubwe agaragaza ingaruka zishobora guterwa n’iki gikorwa ku rubuga rwe (zirebe hano).

Ingero z’abantu bagiye bakoresha “Scleral Tattooing”

Ese koko nibyo hari ingaruka kwishyira tatuwaje mu maso bigira? Dore urutonde rw’abantu bagiye babikora n’uko byabagendekeye.

  • Bwa mbere na mbere izi tatuwaje zakoreweho ubushakashatsi abantu batatu (3) aribo; Shannon Larratt, Joshua Matthew Rahn and Paul Mowery nk’uko BBC ibitangaza.
  • Umunyamideri witwa Amber Luke unazwiho kugira ibishushanyo birenga 600 ku mubiri we nawe yarabikoze. Ingaruka ni uko yaje guhura n’ikibazo cyo guhuma ibyumweru bigera kuri 3 ariko nyuma aza kongera kureba.
  • Umubyeyi w’umunya Ireland witwa Ayana Peterson nawe yakoresheje ubu buryo. Yatangiye guhura n’ibibazo byo guhuma nyuma yo guhura n’uburibwe bukabije mu maso kubera iki gikorwa cyo kwishyira tatuwaje mu maso.

Hari n’abandi batandukanye bagiye biteza izi tattoo, harimo abo byahiriye ariko hari n’abandi bahuriyemo n’inzira y’umusaraba, harimo uburibwe bukabije bw’amaso, ubuhumyi no gukurwamo amaso.

Indi nkuru wasoma: Ibikoresho utari uzi akamaro kabyo (Menya icyo bikora)

Umusozo

Tatuwaje (Tattoo) ni ibintu bisigaye bigezweho ku buryo ubu ari nta gitangaza kirimo kuba wabona umuntu uzifite mu muhanda ngo umurangarire.

Ariko kubera muri iyi si udushya tutabura, no muri uru rwego rw’ubugeni bw’uruhu (body modification) bwazanye agashya kadasanzwe ko gushyira wino mu jisho.

Tattoo yo mu jisho yo iri ku rundi rwego ukurikije uburyo ishyirwamo, ubwitonzi isaba, n’ingaruka ishobora guteza uyishyirirwamo igihe uyishyiramo aramutse akoze ikosa.

Niba uziko unakunda tattoo ntabwo nagukangurira iki gikorwa kuko ni ukwirahuriraho umuriro ushobora gutuma utazongera kureba ukundi.

Duhe igitekerezo cyawe (muri comment) kuri ubu bugeni bwo gushyira wino (tattoo) mu maso? Ese ubona bikwiye?

Kwamamaza
Kwamamaza

TAGGED:ibintu bidasanzweibintu bitangajeMenyaUbumenyiUtuntu n’utundi
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ibibuga by’umupira w’amaguru 10 byakira abantu benshi ku isi
Next Article Inkuru zisekeje n’izitangaje zigutangiza 2023
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Inkuru

Indwara 10 Zihitana Abantu Benshi ku Isi

By Menya
Ubumenyi

Kubera iki tutanganya amahirwe mu buzima?

By Menya
Kariya kambi kakubwira aho umwobo wa esanse uri
Ubumenyi

Ibikoresho utari uzi akamaro kabyo (Menya icyo bikora)

By Leonidas Kazana
Jack na Rose nabo basize amateka mu by'inkundo
Inkuru

Menya inkundo (Couples) zakoze amateka mu mitwe y’abantu (kugeza n’ubu).

By Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2025 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya