Search
Kariya kambi kakubwira aho umwobo wa esanse uri

Ibikoresho utari uzi akamaro kabyo (Menya icyo bikora)

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Ikintu kimwe twese tuziranyeho ni kimwe; “Nta muntu wamenya ibintu byose, mbese gukoresha ibikoresho byose ntibipfa gukunda” akaba ariyo mpamvu usanga uruganda rugizwe n’abantu ibihumbi. Ni uko buri wese aba afite ubumenyi butandukanye n’ubw’abandi.

Ibikoresho dukoresha mu buzima bwa buri munsi bigiye bifite utuntu tubikoze dufite amagana y’akamaro. Ako tuzi n’ako tutazi, gusa hakaba n’utuba dufite akamaro ukabona biratangaje kuba tutanakitagaho kandi iyo tubimenya byari kurushaho kuba byiza.

Izindi nkuru wasoma: Sosiyete zikomeye zahoze zitwa andi mazina

Reka turebere hamwe ibintu wajyaga ucaho wigendera ariko nyamara bifite akamaro kabyihishe inyuma.

#5 Akadomo k’umukara kari iruhande rwa Camera na Flash

Ibikoresho bifite umwihariko uzabona akenge k'umukara kuri iPhone yawe ni Micro
Uzabona akenge k’umukara kuri iPhone yawe ni Micro

Niba ufite telefone y’ubwoko bwa iPhone ushobora kuba warabonye cyangwa utarabonye akange gato k’umukara kari hagati ya Camera na flash(Urumuri).

Ako kadomo burya gafite akamaro kanakomeye. Kariya kenge ni aka micro gakora kuri camera y’inyuma kugira ngo kayungurure amajwi cyane cyane iyo uri gufata video.

Indi nkuru wasoma: Indwara 5 z’ubwoba(Phobia) zitangaje

#4 Umwobo uba kuri Ravabo

Kariya kobo kaba kuri Ravabo ni ingoboka
Kariya kobo kaba kuri Ravabo ni ingoboka

Hejuru ya ravabo mu busanzwe haba akenge kajya kuba kanini ariko niba ntibeshye kuva wayigura ntakintu karakumarira cyangwa se nta n’ubwo wakitagaho kuko wenda uziko ari akantu k’amaringushyo.

Burya kariya kenge gafasha ravabo kuzura ngo imene amazi. Ni ukuvuga ngo habaye ikibazo ikaziba amazi akuzura kariya kenge kayifasha kutamena amazi hasi mu gihe utaramenya icyo ukurikizaho.

Indi nkuru wasoma: Uramutse usubije kimwe muri ibi bibazo by’imibare watsindira Miliyoni y’amadolari

#3 Uturongo turi ku nyuguti ya ‘F’ na ‘J’

Turiya turongo twegutse tuba kuri buto ya F na J

Uzarebe kuri Clavier(Keyboard) ya machine Laptop cyangwa Desktop uzabona uturongo duto twegutse ku nyuguti ya “F” na “J”.

Akamaro ka turiya tumenyetso dutuma umuntu amenya ashyira intoki kuri Clavier bitamugoye cyangwa se atanarebye hasi aho ari kwandika.

Mu busanzwe intoki zijyaho mu buryo bukurikira: Intoki z’ibumoso zifata inyuguti F, D, S na A naho iz’iburyo zigafata J, K, L n’akadomo n’akitso(;) naho ibikumwe byo bijya kuri Spacebar(Akanya).

#2 Akambi kari aho urebera esanse isigaye mu modoka

Kariya kambi kakubwira aho umwobo wa esanse uri
Kariya kambi kakubwira aho umwobo wa esanse uherereye.

Niba ubona akamenyetso k’akambi iruhande rw’akandi kamenyetso ka esanse(Pumping machine) mu mudoka yawe cyangwa se iyo utwara nakumenyesha ko atari umurimbo.

Urabizi ukuntu bitesha umutwe gusohoka igihe umuntu wo kuri sitasiyo akubwiye ko imodoka wayiparitse ahatariho! Ako kamenyetso rero kakwereka aho uriya mwobo uherereye utiriwe ujya kuvamo cyangwa ngo wibeshye.

#1 Agasaso ka plastic kaba mu mufuniko wa Fanta n’inzoga

Agasaso k'umweru kaba mu mufuniko
Agasaso k’umweru kaba mu mufuniko.

Niba unywa cyangwa utanywa Primus, Mutzig cyangwa Fanta amahirwe menshi ni uko wabonye agasaso k’umweru kaba mu mufuniko w’amacupa. Ntiwari wibaza impamvu kabamo?

Ntago icyo kamaze ari ukuba kariho twa tubare no guhisha tombola gusa, ahubwo hari akamaro gafite gatuma katabura mu icupa iryo ariryo ryose.

Kariya kantu gatuma inzoga igumana ubuziranenge igihe kinini kuko gafasha umufuniko gufata gas iri mu icupa ngo itangirika, ariyo mpamvu n’iyo uyicugushije gas idashobora kuvamo.

Nizere ko wungukiye ubumenyi bwinshi muri iyi nyandiko cyangwa se hari ubundi buryo igufashije. Kugira ngo dusangire ubumenyi niba hari ibikoresho uzi abantu batazi akamaro kabyo. Murakoze!

Niba ukunda inkuru za Menya ushobora kwiyongera kuri list y’abasomyi ba menya ubundi ukajya ubona amakuru aho uri hose bitakugoye.

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content