Search

Menya ibintu utari uzi ku mabendera y’ibihugu bitandukanye ku isi

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Igihugu kidafite ibirango nk’ibendera (flag) cyangwa se ikirangantego (Emblem) cyaba kimeze gite? Byaba ari nko kubona imodoka itagira amapine (biragoye cyane).

Nicyo gituma ibihugu byose bitunze amadarapo, gusa buri cyose kiba gifite idarapo rifite aho ritandukaniye n’andi yose.

Hari udushya tuba tugiye turi mu madarapo y’ibihugu koko ukabona ni umwihariko kuri icyo gihugu gusa. Reka turebe utuntu n’utundi tugiye turi mu mabendera y’ibihugu.

Inkuru wasoma: Ni iki inyamaswa zirusha abantu?

Ibihugu bibiri gusa bifite amabendera ya kare

Ibihugu bifite amadarapo ari mu ishusho ya Kare

Ibyo tumenyereye ni uko amadarapo menshi y’ibihugu aba akoze mu ishusho y’urukiramende (rectangle), ni ukuvuga ngo ubutambike buruta ubuhagarike.

Hari ibihugu bifite amadarapo ya Kare (square) aho impande zose ziba zingana. i”Ibyo bihugu ni 2 gusa; Ubusuwisi (Switzerland) na Vatikani (Vatican City).

Indi nkuru wasoma: Ibibuga by’indege 10 bya mbere binini ku isi.

Igihugu kimwe gifite ibendera ritari mpande enye

Igihugu cya Nepal nicyo cyonyine gifite idarapo ritari mpande enye.

Nanone kandi kintu kimenyerewe cyane ni uko n’ubundi ibendera rigomba kuba ari mpande enye, ni ukuvuga ngo kimeze nk’urukiramende (rectangle). Ubona ko bijya kumera nk’ibwiriza n’ubwo atari ryo. Hari igihugu kimwe rukumbi ku isi gifite idarapo rikoze ukundi.

Nepal nicyo gihugu cyonyine ku isi gifite idarapo ridafite ishusho ya mpande enye (quadrilateral) nk’uko bigaragara ku bindi bihugu. Iki gihugu gifite idarapo rimeze nka mpandeshatu (triangle) 2 zihekanye.

Indi nkuru wasoma: Ibintu bitangaje byerekana ubudasa bw’isi

Ibendera ririmo imbunda ya AK-47

Idarapo rya Mozambique ririmo imbunda ya AK-47

Ubundi mu madarapo abamo intwaro haba hamenyerewemo intwaro gakondo nkingabo, amacumu, inkota ndetse n’ibindi birwanisho byo hambere bigakoreshwa nk’ikimenyetso kigaragaza ubwirinzi n’umutekano w’ibyo bihugu. Urugero nk’u Rwanda rufite ingabo, Kenya ifite ingabo n’amacumu n’ibindi bihugu byinshi.

Hari ibihugu rero byakurikiranye intego yo kugaragaza ubwirinzi ariko ntibakoreshe ibikoresho gakondo, ariyo mpamvu mu idarapo ry’igihugu cya Mozambique naho harimo intwaro ariko yo ni imbunda ya AK-47, izwi nanone ku izina rya Kalashnikov. Iyi intwaro ni iya vuba kandi iracyanakoreshwa cyane kugeza n’ubu.

Ibendera rikuze kuruta andi yose ku isi

Idarapo rya Denmark

Uko imyaka igenda isimburana niko n’ibihugu bihindura imikorere ari nako bihindura bimwe mu birango bibiranga nk’amabendera n’ibirangantego.

Urugero nk’igihe hagiyeho umuyobozi cyangwa se ubutegetsi bushya, cyangwa se nanone ubuyobozi bw’icyo gihugu bubona intego z’igihugu zidahura n’ibirango biriho bigatuma ibyo bimenyetso bihindurwa.

Rero hari ibihugu biba byaranze guhindura amadarapo ugasanga amaze ibinyejana byinshi. Kugeza ubu ibendera rikuze kurusha andi yose ku isi, ni iry’igihugu cya Denmark kuko ryariho kuva mu mwaka wa 1625 (mu kinyejana cya 17).

Ibihugu bifite ibara ry’umuyugubwe

Ibendera rya Nicaragua
Ibendera rya Dominika

Usanga ibihugu bigiye bihuza amabara atandukanye y’amadarapo, ni ukuvuga ngo ugasanga hari amabara amenyerewe mu madarapo nkicyatsi, ubururu, umutuku n’andi atandukanye.

Tekereza neza urasanga hari amabara utapfa kubona urugero nk’ibara ry’umuyugubwe (Mauve/Purple). Gusa nk’uko mu isi umwihariko ari ikintu kitajya kibura, hari ibihugu biba byarashyize mauve mu mabendera yabo.

Kuri iyi si hari ibihugu 2 gusa bifite ririya bara mu madarapo yabyo, igihugu cya Dominika cyo muri Karayibe (ugitandukanye na Repubulika y’aba Dominikani), iri bara rigaragara mu gishushanyo cy’inyoni kiri mu idarapo; ikindi gihugu ni Nicaragua, iri bara rigaragara mu gishushanyo cy’umukororombya.

Igihugu gifite impande zitandukanye

Ibendera rya Paraguay rifite impande 2 zitandukanye

Nta muntu watekereza ko hari ibendera rifite impande zitameze kimwe kuko si n’ibintu byapfa kumvikana ku buryo bworoshye uburyo uruhande rw’imbere (obverse) ruba rudasa n’urwinyuma (reverse).

Igihugu cya Paraguay nicyo gihugu cyonyine ku isi gifite idarapo rifite ibice 2 bidasa, amabara y’ibendera arasa ariko aho bitandukaniye ni ku birango. Ni ukuvuga ngo iki gihugu gifite ibirango 2 bitandukanye mu idarapo ryacyo ari nabyo bituma ikigira impande zidasa nk’uko bimeze ku bindi bihugu.

Umusozo

Icyakora usanga ibihugu hari ibintu bijya kumera nk’amahame bijyenderaho iyo bikora amadarapo nko kugira amabara afite ibyo asobanuye.

Ibyo bikurikirwa n’ibirango bitewe n’intego z’igihugu nk’umutekano, amahoro, ubutabera n’ibindi byinshi, ibyo byose biri mu bice biba bigize idarapo. Kimwe nk’uko hari ibihugu biba bishingiye ku madini bigahera aho bitoranya amabendera bikoresha.

Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

5 Responses

  1. Hari n’ibindi bihugu bibiri ku isi bifite amabendera afite amabara asa neza kandi atondetse ku buryo bumwe kandi busa kuburyo iyo ubonye idrapo rya kimwe muri ibyo bihugu utapfa kumenya nyiraryo (TCHAD na ROUMANIA)

  2. Murakoze kuri ibi byigisho mutugezaho,ESE mwamfasha kumenya amateka yamabendera: impamvu ibendera rigira impande ebyiri zingana? 2) imyaka ibendera ryambere ryavumburiwe3) ibihugu bifite amabendera yihariye4)kubera iki ibendera rizamurwa mukirere? 5)kuko mumikino itandukanye bakoresha amabendera?6)ibendera nikirango BYU Rwanda byagiyeho ryari kandi ryavumbuwe nande? Mumpaye summary yaya mateka mawaba mumfashije murakoze. Murabona email yanjye hasi. Nkunda amateka ninkuru za technology

    1. Murakoze Joseph ku bw’iki gitekerezo cyiza mutugejejeho,

      Tuzakora ubushakashatsi ubundi tubakorere inkuru zivuga kuri ibi bitekerezo byanyu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content