Ushobora kuba utazi inkomoko y’iri zina shikarete, kandi ni naryo zina wakuze wumva n’abandi bavuga, ariko rifite inkomoko itanafite aho ihuriye n’ikinyarwanda.
Hari amazina ibikoresho bitandukanye biba byitwa mu buzima busanzwe umuntu ntabitindeho kumenya aho yaturutse, akaba yumva ariyo mazina rusange yabyo.
Burya amazina amwe n’amwe twita ibikoresho aturuka ku mazina y’inganda zikora ibikoresho bisa nk’ibyo. Gusa inshuro nyinshi nta muntu uba azi aho byahereye ngo izina risakare muri sosiyete.
Hano hari urutonde rw‘ibikoresho byitwa amazina abenshi tuzi ko ari rusange nyamara ariko ari amazina y’inganda zikora ibikoresho byo muri ubwo bwoko, reka tuyarebere hamwe.
Insi nkuru wasoma: Ubutumwa buri inyuma y’ibirango by’inganda zikomeye
#9 Shikarete (Chiclets)
Ushobora kujya kugura Shikarete ukabwira umucuruzi irindi zina ritari iri? Niba hari irindi uzi ry’ikinyarwanda waridusangiza (mu by’ukuri menya nta n’irindi zina nzi). Iri zina rituruka ku ruganda rwazikoraga rwitwaga “Chiclets”.
Chiclets ni uruganda rwashinzwe mu 1900 gusa nyuma (mu 2016) rwaje guhagarara ariko rwongera kugaruka (2019) rukorera mu gihugu cya Mexico cyo muri Amerika yo hagati.
Indi nkuru wasoma: Amakompanyi utari uzi koatunze inganda z’imodoka zikomeye ku isi.
#8 Jakuzi (Jacuzzi)
Niba wari uzi ko ruriya rwogero rwitwa jakuzi ariryo zina ryarwo, ntago ari ryo igihe cyose rutakozwe n’uruganda (kompanyi) rwa “Jacuzzi®”, ahubwo ni uko ari ryo twamenyereye.
Jacuzzi Inc. ni kompanyi (n’uruganda) yavukiye mu Butalitani (Italy) mu 1915, rumaze imyaka irenga 106 rukora ibikoresho bijyanye n’ubwogero.
Indi nkuru wasoma: Inyubako 10 ndende kurusha izindi ku isi
#7 Bike (Bic)
Bic cyangwa bike ni irindi zina umuntu yakumva vuba uramutse ushaka kuvuga ikaramu (bikoreshwa kimwe) kandi ibyo ni izina buri muntu yakumva vuba. Iri zina rituruka ku izina ry’uruganda rwa “Bic S.A”.
Uru ruganda rwatangiriye mu Bufaransa mu mwaka wa 1945, rumaze imyaka isaga 76 rukora ibikoresho birimo amakaramu, inzembe n’utubiriti twa gas (briquet/lighter).
Indi nkuru wasoma: Ibibuga by’indege 10 bya mbere binini ku isi.
#6 Teremunsi (Thermos)
Ninde udakoresha teremunsi abika icyayi cyangwa igikoma ngo kidahora vuba? Iri rijambo rikomoka ku ruganda rwa “Thermos LLC.” rukora buriya bwoko bw’amacupa yagenewe kubika ibinyobwa bishyushye.
Uru ruganda rwashinzwe mu mwaka wa 1904 rutangiriye mu gihugu cy’Ubudage (Germany), bivuga ko rumaze imyaka irenga 117 kugeza magingo aya.
Indi nkuru wasoma: Menya uko wakuramo igice cy’inyuma (background) mu ifoto.
#5 Kateripirari (Caterpillar)
Imashini icukura izwi ku izina rya Kateripirari ituruka ku ruganda rukora imashini zikora ibikorwa by’ubucukuzi no gutunganya imihanda rwa “Caterpillar Inc.”
Uru ruganda rukomoka muri Amerika (U.S.A) rwashinzwe mu mwaka wa 1925 narwo rumaze imyaka irenga 96 rukora imashini z’ubu bwoko.
Indi nkuru wasoa: Menya ibimenyetso 5 ubona ku bikarito n’icyo bisobanuye.
#4 Lakosite (Lacoste)
Nujya mu isoko ushaka kugura imipira amahirwe menshi ni uko uzumva umucuruzi akubwira agira at “Ngwino nguhe aka Lakosite keza kakubereye”.
Icyo gihe uhita ubimenya ko Lacoste ari umupira ufite ikora. Ibi byose bituruka ku ruganda rwa “Lacoste S.A” rukora imyambaro harimo n’iyi mipira.
Uru ruganda rwavukiye mu gihugu cy’ubufaransa narwo rumaze igihe kitari gito, kuko rumaze imyaka igera kuri 88 (1933) rukora imyambaro.
#3 Rabero (Labello)
Ni iki gituma wirinda ko iminwa yawe isatagurika ikazaho udusebe (cyane ku gitsinagore)? Rabero (Lip balms), sibyo? Rabero (Labello) ni izina abantu bakuye ku ruganda rukora amavuta abobeza iminwa rwitwa “Labello”.
Uru ruganda rufite inkomoko mu gihugu cy’Ubudage (Germany). Rukaba rwaratangiye gukora ibikoresho bijyanye n’ubwiza mu mwaka wa 1909, ubwo ni imyaka irenga 112 iri gushira.
#2 Jirete (Gillette)
Abenshi iyo twiyogosha ubwanwa dukoresha jirete. Ruriya ni urwembe mu busanzwe ariko dukoresha izina Jirete rikomoka ku ruganda rwa “Gillette” rukora inzembe zagenewe gukata imisatsi mito nk’ubwanwa n’incakwaha.
Gillette ni uruganda rwashingiwe muri America (U.S.A). Kuva mu 1901, imyaka 119 rukora inzembe n’ibindi bikoresho byagenewe isuku y’umubiri.
#1 OMO
Umuntu agutumye Omo wazana iki? Isabune y’ifu birumvikana. Gusa ushobora no kutazana OMO nk’ubwoko (Brand) bw’igicuruzwa kubera ko amasabune yose y’ifu turabizi ko yitwa Omo, iyo yaba ariyo yose!
Buriya OMO ni ubwoko bw’isabune y’ifu ikorwa n’uruganda rwa “Unilever” rukora ibikoresho by’isuku n’ibiribwa bitandukanye, ariko ntago byakorohera abantu kumva ko urugero nka NOMI atari Omo.
Ntawashidikanya kuri aya mazina kuko ukurikije igihe izi nganda zavukiye birashoboka ko abantu bafatiraga amazina ku bicuruzwa byazo ubwo ibicuruzwa bimeze nkabyo byose bigahera ubwo byitwa uko.
Ese niba mu gace k’iwanyu mudakoresha aya mazina mukoresha ayahe? Nizere ko usobanukiwe ko amazina y’ibikoresho bimwe na bimwe akomoka ku nganda.
Iyi nyandiko nubona ikugiriye akamaro ntuyihererane uyisangize na mugenzi wawe ashobora kuba nawe ayikeneye. Murakoze!
Niba ushaka kujya umenya igihe inyandiko nahya za Menya zahohose, jya kuri list y’abasomyi ba Menya.