Filime ni ikintu gikunzwe cyane ku isi hose ndetse gikunzwe n’ingeri z’abantu bose; abana, abakuze n’abasaza n’ubwo ziba zitari ubwoko bumwe ariko iyo urebye ubona igice kinini cy’urubyiruko bakunda filime z’imirwano(Action Movies).
Buri mwaka ndetse hasohoka ibihumbi by’amafilime y’imirwano ndetse hagatangwa n’ibihembo nka The Academy Awards nanone izwi nka Oscars ku bantu bitwaye neza mu gukina filime.
Kubera iterambere mu ikoranabuhanga ndetse n’ubunyamwuga mu gukora filime byateye imbere, ubu filime nyinshi zisigaye zikinwa ku buryo bwiza kandi ziteguye cyane.
Ariko ziba zirimo ibintu byinshi bitangaje n’ubwo uba utapfa kubibona bitewe n’uburyo baba barakoze uruhererekane rwazo ku buryo bitapfa kugaragara ku buryo bworoshye cyangwa utabyitegereje neza.
Gusa ariko nanone hari ibikorwa biba muri filime z’imirwano bigaragara nk’ubuzima busanzwe, urebye neza wasanga bitashoboka bitewe ahanini n’imiterere y’ibintu n’abantu.
Nakusanyije ibintu 10 byo muri filime bidashoboka n’ibindi bitangaje bikunze kugaragara muri filime nyinshi ariko utajyaga ukunda kwitaho.
Niwumva mvuze “Tipe” umenye ko mvuze “Main Actor/Umukinnyi w’ibanze”, Ninkoresha “Debande” umenye ko mvuze “Villain/Umugizi wa nabi”.
#1 Wa muntu utajya ureba inyuma
Wigeze ubibona ko tipe(Main Actor) mu gihe habaye guturika ntajya areba inyuma, agenda nk’aho nta n’icyabaye. Uko iturika ryaba ringana kose ntago areba inyuma kandi ubona ko nta n’icyo bimubwiye. Uwo mutima?
Ese buriya byashoboka? Dore ibintu bibiri bishoboka mu gihe ibi bibaye mu buzima busanzwe;
- Icyambere iyo habaye iturika hashobora kubaho umutingito rero ntibyaba bigikunze ko ugenda nk’aho nta cyabaye. Ushobora kugwa cyangwa se ukiruka.
- Ikindi gishoboka ni uko umuriro wagufata cyangwa se uduce tw’utwuma(Fragments) tukaba twakwica.
#2 Ahantu hanyaho igihe cya nyacyo
Muri filime hakunze kubaho igice umuntu aba ahigwa ku buryo avugwa ku ma televiziyo no mu binyamakuru, ariko igitangaje kurusha ibindi ni ukuntu iyo uwo muntu agiye kureba televiziyo neza neza afungura televiziyo ako kanya agahita agera kuri channel ya nyayo bari no kumuvugaho. Urumva bisanzwe?
Ibi ntibisanzwe, ni inshuro zingahe ukeka ko inkuru iri bube iri kuri televiziyo ukayisangaho cyane cyane inkuru igezweho(Breaking News)?
#3 Ni ubuhe bwoko bw’imbunda
Nta hantu na hamwe nari numva ku isi imbunda idashiramo amasasu, ariko ku mwihariko wa filime inshuro nyinshi abantu baba bafite imbunda zidashiramo amasasu. Icyakora umwihariko uza rimwe na rimwe iyo tipe na debande(Villain) bahuye, nibwo amasasu ashobora gushira(nabyo ntibisanzwe).
#4 Gute se?
Bigenda gute kugira ngo utoragure ikirahure cyamenetse? Ni ibintu bisaba kwitonda kuko cyagukeba ku buryo. Ariko muri filime ushobora gusimbuka mu idirishya ry’ikirahuri ukabyuka wigendera nta kibazo rwose nta n’igikomere na kimwe.
Icyizere cy’uko ibi byashoboka ni hafi ya ntacyo.
#5 Ntakibazo ushatse ntiwakoga
Mu busanzwe ntibyakunda ko uryama ufite makeup, niyo byakunda ndakeka utasinzira.
Muri filime iyo umuntu aryamye abyuka avuga neza kandi anasa neza, ibyo birasanzwe? Ibi ni ibintu bitashoboka na gato. Urabizi neza umuntu ubyutse uko aba asa, yewe aba anavuga nabi.
#6 Abakobwa badasanzwe
Inshuro nyinshi muri filime umukobwa ashobora kwirukankana umuntu/umugizi wa nabi(Bad boy) yambaye inkweto ndende(high heels/haut taleau) ku muvuduko wo hejuru cyane, cyangwa se akaba yanarwana azambaye.
#7 Biroroshye cyane
Umu IT(Ushinzwe ikoranabuhanga) muri filime mubwire ko ushaka kwinjira muri Database(Ububiko) ya CIA ubundi umuhe masegonda 30 ari gukanda kuri mudasobwa, araba yagezemo. Iyo ni Database ya Koperative se? Ntibishoboka.
#8 Nta gusinda
Ushobora kunywa inzoga zose ushaka ukahava ujya kurwana cyangwa ugahita ukubita abantu bose bari mu kabari ugataha nta kibazo na kimwe ufite. Wanywaga amazi? Abanywa inzoga murabizi.
#9 Ntugaruza
Ikinyobera kurushaho nanone ni ukuntu muri filime buri gihe batanga amafaranga ahuye n’igiciro, kuko filime winjira muri supermarket ukagura ubundi ugahita wijyendera batakugaruriye.
#10 Ririya segonda rya nyuma
Ni gute buri gihe umuntu ategura igisasu habura isegonda rimwe kandi agakata akagozi abonye kose kandi kakaba ari akanyako? N’amasegonda 5 aba ahagije ko tuba twagize ubwoba buhagije. Biriya ni ibidashoboka, ndakeka n’utegura yaba yapfuye ahagaze.
#11 Umutwe w’icyuma
Kubita tipe mu mutwe kandi cyane ubundi urebe ko nyuma y’iminota micye cyane atamera neza.
Ntibishoboka na gato ko umuntu yagukubita ikintu mu mutwe cyane ngo wongere ubyuke, ushobora kwangirika ubwonko cyangwa se ukanapfa, ibi byose bitabaye umutwe ntiwakorohera. Ariko ibi tipe ntabikozwa.
#12 Ibyo kurya bya mugitondo
Muri filime hari ririya funguro rya mugitondo umugore ategura we n’umugabo ryaribwa n’agace kose, nabwo umugabo akaba yakererewe akarya ho gato agahita ajyenda. Kubera iki badateka ibyoroheje?
#13 Tipe si umuntu
Tipe bimusaba ingumi imwe gusa, n’iyo umwanzi yaba yambaye casque kugira ngo agwe K.O. (Ate ubwenge cyangwa anapfe).
Tipe wamukubita inshuro zose ushaka akabyuka agakomeza akarwana nk’aho nta cyabaye. Kuberi iki se? Akoze mu cyuma?
Ngaho imodoka nikore impanuka ikomeze ihagarare urebe ko tipe atayisubiramo akagenda. Ninjye njyenyine wibaza aho Air Bags ziba zagiye?
#14 Ariya masasu…?
Igipolisi cy’umujyi wose kirukankana tipe, imodoka hasi, hejuru indege mu mazi hari ubwato ariko amasasu akarasa iruhande rwe kandi bikarangira abacitse. Icyo gipolisi cyatorejwe hehe?
Hari ikindi uzi se wowe wibaza muri film cyangwa kigutangaza? Kidusangize muri comment.
One Response
Filime kuriya kuntu umuntu aguruka kandi akanarwanira mu kirere kweri bibaho?