Ubu muri telefone zigezweho harimo na iPhone 12, ibarirwa hagati y’amadolari 1,100 na 1,300. Byumvikana neza ko ihenze, gusa ndahamya ntashidikanya ko mu babona ko ihenze hatarimo abatunze amatelefone ngiye kuvuga muri iyi nyandiko.
Ubyumva ute iyo hari telefone ngendanwa ishobora kugura amamiliyoni y’amadolari? Reka tureke gutinda ukagira ngo ndakubeshya, reka nkureke nawe ubyirebere.
Indi nkuru wasoma: Applications ukwiye gutunga muri telefone yawe
Dore telefone 10 zihenze ku isi kugeza magingo aya:
10. Vertu Signature Cobra
Iyi telefone niyo itangira lisiti yacu. Yakozwe na Kompanyi yo mu Bufaransa yitwa Boucheron Vertu isanzwe ikora amatelefone y’umurimbo (luxury phones), ariko yateranyirijwe mu Bwongereza n’intoki.

Iyi ikaba ihagaze agaciro k’amadolari ibihumbi magana atatu na mirongo itandatu ($360,000). Hafi miliyoni 355 z’amafaranga y’u Rwanda.
Indi nkuru wasoma: Hotel 10 zihenze kuraramo ijoro rimwe mu Rwanda
Iyi telephone ifite agashushanyo k’inzoka kayizengurutse, aka gashushanyo gakoze muri zahabu, kariho n’indi mitako y’agaciro ya Emerald (2) na Ruby (490).
Kuva iyi telefone yagaragazwa hamenyekanye telephone 8 gusa z’ubu bwoko zakozwe.
9. Goldvish Revolution
Iyi telefone ikorwa n’uruganda rwo mu Busuwisi; Goldvish ikaba ihagaze akayabo k’amadolari. Ikaba ihagaze akayabo k’ibihumbi magana ane mirongo icyenda by’amadolari ($490,000).

Iyi telephone usibye kuba wayibonaho imitako, ariko ubundi uburyo ikoze n’uburyo igaragara mu busanzwe byagorana kuba wayihitamo mu zindi. Ikaba ikozwe na diyama (diamond) utibagiwe na zahabu (gold).
Indi nkuru wasoma: Inyubako 10 za mbere ndende ku isi
Hakozwe Goldvish Revolution 30 gusa, nizo zonyine zihari.
8. Gresso Luxor Las Vegas Jackpot
Iyi ni telephone y’amatushe (keys) ni ukuvuga ko atari smartphone. Yakozwe na na kompanyi yitwa Gresso.

Ifite housing iriho urubaho rw’igiti cyo muri Afurika cyimaze imyaka irenga 200. Ikaba iriho diyama z’umukara (black diamonds) na garama 180 za zahabu. Amatushe yayo akoze mu ibuye ry’agaciro ryitwa Sapphire.
Mu bwoko bwa Gresso Luxor Las Vegas Jackpot hakozwe 3 zonyine. Iyi telefone kugira ngo uyegukane byagusaba akayabo ka miliyoni y’amadolari ya Amerika ($1,000,000).
7. Goldvish Le Million
Iyi telefone ukiyibona uhita ubona ko idasanzwe bitewe n’uburyo igaragara, ikaba yaranashyizwe mu gitabo cy’uduhigo nka telefone ihenze.

Goldvish Le Million mu biyigize harimo garama 3.6 za zahabu ndetse na garama 24 za diyama y’icyiciro cya mbere (VVS 1), iyi telefone ibarirwa ku gaciro ka miliyoni y’amadolari ($1,000,000).
6. Diamond Crypto Smartphone
Iyi telefone nayo nta gitangaza ko yigeze kuba ariyo ihenze ku isi n’ubwo bitavanaho ko ikigura akayabo. Yaturutse ku gitekerezo cya Peter Aloisson ubundi ikorwa JSC Ancort.

Logo ya Diamond Crypto yanditse muri zahabu z’iroza. Ahagana inyuma hayo hakoze muri platinum, button yayo yo y’ibyerekezo (navigation button) iriho utudiyama duto 28.
Ikindi kandi mu mpande ifite imitako y’imbaho za Macassar Ebony ndetse iriho na diyama 10 z’ubururu zidakunze kuboneka. Iyi telefone iri ku kayabo ka miliyoni 1.3 ($1,300,000).
5. iPhone 3G King’s Button
Uraka mu isi ya smartphone noneho. Kimwe na Diamond Crypto Smartphone, iyi iPhone 3G nayo yaturutse ku gitekerezo cya Peter Aloisson.

Ikaba yifiteho garama 3.6 (3,600 mg) za zahabu y’umuhondo, umweru ndetse n’iroza. Button yayo yo hagati (home button) ikozwe na diyama ipima garama 1.32 (1,320 mg).
Si ibyo gusa kuko izengurutswe n’utundi tudiyama duto 138. iPhone 3G Kings Button ibarirwa akayabo ka miliyoni 2.5 z’amadolari ($2,500,000).
4. GoldStriker iPhone 3GS Supreme
Iyi iPhone 3GS yakozwe na Stuart Hughes mu mwaka wa 2009. Iyi nayo ni imwe muri smartphones zihenze wasanga ku isi kuri uyu munsi wa none.
Iyi telefone ikozwe na garama 271 za zahabu (buri imwe ipima karat 22), agace kazengurutse ikirahuri cyayo kagizwena diyama 136 mu gihe logo y’inyuma ikozwe na zahabu 53.
Ikindi kandi ni uko button rukumbi y’iyi iPhone 3GS ikoze muri diyama ya garama 1.42 (1,420 mg). Ikaba ihagaze akayabo ka miliyoni 3.2 z’amadolari ($3,200,000).
Iyi telefone iyo uyiguze bayiguha mu gasanduku gapima ibiro birindwi (7 Kg) gakoze mu ibuye rya granite.
3. Stuart Hughes iPhone 4 Diamond Rose
Kimwe na iPhone 3G, iyi iPhone 4 nayo yakozwe na kabuhariwe mu mitako ihenze Stuart Hughes, ikaba ariyo ya 3 mu zihenze cyane ku isi.

Mu biyikoze harimo zahabu z’iroza ndatse na diyama zipima amagarama asaga 20 (20,000 mg), logo y’iyi telephone kandi iriho diyama 53.
Kandi button (buto) yo hagati y’iyi iPhone iriho umutako wa diyama ipima igarama 1.48 (1,480 mg). Ikaba ibarirwa agaciro ka miliyoni 8 z’amadolari ($8,000,000).
2. Stuart Hughes iPhone 4S Elite Gold
Ntago ibya Stuart Hughes na telefone zihenze ku isi byarangiriye aho kuko yakoze na iPhone 4S Elite Gold.

Iyi iPhone ifite diyama zirenga 500, izi zose hamwe zipima amagarama agera kuri 20 (20,000 mg) ndetse n’ikirahuri na logo biriho diyama zipima amagarama 4.8 (4,800 mg).
Button (home button) y’iyi iPhone kandi iriho diyama ya garama 1.72 (1,720 mg). Si ibyo gusa kuko iyo uguze iyi telefone baguha indi diyama y’inyongera wasimbuza iya home button.
Iyi telefone uyihabwa mu gasanduku ka platnum gasizeho ivu ry’amagufwa ya dinozore (dinosaur) ndetse n’andi mabuye y’agaciro ya Opal, Pietersite, Charoite, Rutile Quartz na Star Sunstone.
Iyi telefone ihagaze akayabo ka miliyoni 9.4 z’amadolari ($9,400,000).
1. Falcon Supernova iPhone 6 Pink Diamond
Iyi niyo telefone ihenze kurusha izindi zose ku isi kugeza magingo aya urebye no mu biciro usanga nta yiyigwa mu ntege.

Iyi iPhone nta bintu bidasanzwe yifiteho, zahabu ziyigize zipima amagarama agera kuri 4.8 (4,800 mg) ndetse na diyama nini iherereye mu mugongo w’iyi telefone munsi gato ya logo.
Iyi telefone ikaba ihagaze akayabo ka miliyoni 48.1 z’amadolari ($48,100,000). Ikaba ari nayo yonyine ifite igiciro kiri hejuru ya miliyoni 10 z’amadolari.
Umusozo
Aya matelefone yose ntiwapfa kumenya abayatunze, biranumvikana cyane kuko byaba ari ukwishyira mu kaga.
Nk’uko itagurwa na buriwese ninako atari inganda zose z’ikoranabuhanga zashobora gukora amatelefone nk’aya kuko amenshi yagiye akorwa hifashishijwe n’intoki.
Ese wowe telefone washyira ku mwanya wa mbere ni iyihe? Dusangire ibitekerezo.
Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Ifashishe form iri munsi!
One Response
Harindi igura miriyoni 48$