Search
Cristiano Ronaldo

Uduhigo 20 Cristiano Ronaldo amaze guca mu mupira w’amaguru kugeza magingo aya.

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Cristiano Ronaldo (Imyaka 36) – CR7; igihangange mu mupira w’amaguru ubu tuvugana, akaba akinira igihugu cya Portugal ndetse n’ikipe ya Juventus yo mu butaliyani nka rutahizamu w’aya makipe yombi. Uyu mugabo ku ngingo ijyanye n’uduhigo arakaze cyane.

Uyu mugabo ntiyoroshye na gato kuko yatwaye imipira 5 ya zahabu (Ballon D’Or) akaba akurikira Lionel Messi bahora bahanganye. Vuba aha cyane akaba yaranabaye rutahizamu wa mbere (Top Scorer) mu irushanwa ry’igikombe cy’Uburayi (UEFA Euro).

Cristiano yesheje uduhigo twinshi mu myaka amaze mu kibuga
Ronaldo ari kwishimira igitego cye mu ikipe y’igihugu.

Cristiano rero ni umwe mu bantu bafite uduhigo twinshi cyane mu mupira w’amaguru, aricyo tugiye kugarukaho. Dore uduhigo uyu mugabo afite mu mupira w’amaguru.

Uduhigo twose Cristiano Ronaldo yaciye mu mupira w’amaguru

1. Kuba umukinnyi wa mbere watsinze igitego kuri buri munota mu minota yose 90 igize umukino.

2. Umukinnyi wa mbere wabaye rutahizamu wa mbere (Top Scorer) muri Premier League, La Liga na Seria A.

3. Umukinnyi umaze gukinira imikino myinshi igihugu cya Portugal (Imikino 179).

4. Umukinnyi wa mbere umaze kugaragara mu gikombe cy’Uburayi (Euro) kenshi (Inshuro 21. Euro 2004, Euro 2008, Euro 2016 na Euro 2020).

5. Rutahizamu w’ibihe byose mu ikipe ya Real Madrid. Yatsindiye iyi kipe ibitego 450 kuva 2009 kugeza 2018.

6. Rutahizamu w’ibihe byose mu irushanwa ry’amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane w’iburayi (UEFA Champions League) (Ibitego 134).

7. Kuba rutahizamu inshuro nyinshi mu irushanwa ry’amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane w’iburayi (Champions League) (Inshuro 7).

8. Ibitego byinshi ku mukino wanyuma w’irushanwa ry’amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane w’iburayi (Champions League) (Ibitego 4).

9. Kugaragara inshuro nyinshi mu ikipe y’umwaka ya UEFA (Inshuro 11).

10. Imipira myinshi ivamo ibitego (Assists) mu irushanwa ry’amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane w’iburayi (Champions League) (Yatanze imipira 42 ivamo ibitego).

11. Ibitego byinshi mu ikipe y’igihugu kurusha abandi ku isi (Ibitego 109 – Anganya na Ali Daei).

12. Ibitego byinshi mu mwaka umwe w’imikino w’irushanwa ry’amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane w’iburayi (Champions League) (Ibitego 17).

13. Umukinnyi wihuse mu kuzuza ibitego 150 muri shampiyona ya esupanye – La Liga (Imikino 148).

14. Umukinnyi wihuse mu kuzuza ibitego 200 muri shampiyona ya esupanye – La Liga (Imikino 178).

15. Umukinnyi wihuse mu kuzuza ibitego 250 muri shampiyona ya esupanye – La Liga (Imikino 228).

16. Umukinnyi wihuse mu kuzuza ibitego 300 muri shampiyona ya esupanye – La Liga (Imikino 286).

17. Umukinnyi wihuse mu kuzuza ibitego 50 muri shampiyona y’ubutaliyani – Serie A (Imikino 61).

18. Rutahizamu w’ibihe byose (Ufite ibitego byinshi ku isi) – Afite ibitego 783 (Bigikomeza).

19. Umukinnyi ufite ibitego byinshi muri UEFA Euro ubariyemo n’amajonjora (Ibitego 45).

20. Umukinnyi wa mbere watsinze ibitego ijana mu makipe 3 yo muri shampiyona zitandukanye (Manchester United [118], Real Madrid [450] na Juventus [101]).

Cristiano mu ikipe ya Manchester United
Cristiano mu ikipe ya Manchester United

Uyu mugabo ikimugira igihangange ku isi si umupira w’amaguru gusa, kuko ubu none aha niwe muntu uyoboye abandi mu gukurikirwa n’abantu benshi ku rubuga rwa Instagram, akaba yibitseho abamukurikira basaga miliyoni magana atatu na cumi n’ebyiri (312,000,000).

Akaba ari nawe mukinnyi ukurikirwa n’abantu benshi ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter (Abamukurikira barenga 92,000,000). Ngibyo rero iby’uduhigo n’ibigwi bya Cristiano Ronaldo kugeza ubu.

Ni iki wavuga kuri uyu mukinnyi kabuhariwe? Dusangire ibitekerezo.

Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content