MenyaMenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Search
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika
© 2026 Menya.co.rw. All rights reserved.
Inkuru

Ibintu 11 bisekeje abantu bakora batabishaka

Menya
Last updated: December 14, 2020 4:50 pm
Menya
Share
Umugabo uri guseka
Umugabo uri guseka
SHARE

Muri iki gihe abantu basigaye babaho bakora ibintu byinshi cyane ugasanga rero umuntu ntari hamwe cyangwa imyitwarire ye itandukanye n’isanzwe.

Contents
  • #1 Guhamagara amazina menshi mbere y’uko ujyera kuryo washakaga
  • #2 Kujya ahantu wahagera ukibagirwa icyo wari ugiye kuzana
  • #3 Kuba ugiye kuvuga akantu undi muntu yagutanga kuvuga ukaba urakibagiwe
  • #4 Gushaka telephone/ikaramu kandi uyifite mu ntoki
  • #5 Gukura telephone mu mufuka ugiye kureba igihe bikarangira uyihugiyeho ukanibagirwa igihe
  • #6 Guherekeza umuntu muturanye mukamara mu nzira igihe kiruta icyo yagusuye
  • #7 Gushushanya/kwandika ibintu bitabaho uri kuganira n’umuntu
  • #8 Kwikiriza nta muntu usuhuje
  • #9 Kugera muri bus irimo imyanya ukabura aho wicara
  • #10 Kubona ikintu ukumva si ubwa mbere ukibonye
  • #11 Kumva inanga ugahita uririmbamo indi ndirimbo byenda gusa ariko bidahuye

Hari ibintu njya mbona biba ku bantu benshi ariko ntibabitindeho gusa wicaye ukabitekerezaho neza nawe byagusetsa.

Ni ibintu udakunze gukora kenshi kandi wanabikora ntubimenye ko wabikoze. Rero hano ndabereka urutonde rw’ibintu bitangaje abantu bakunze gukora ariko bakabikora nta bushake babigizemo ndetse binatunguranye.

#1 Guhamagara amazina menshi mbere y’uko ujyera kuryo washakaga

Si ubwa mbere si n’ubwanyuma ushobora kuba ugiye guhamagara umuntu ukabanza guhamagara nk’andi abiri.

#2 Kujya ahantu wahagera ukibagirwa icyo wari ugiye kuzana

Cyagihe uva muri salon hari ikintu ugiye kuzana waba ukigerayo ukibagirwa ikintu wari ugiye kuzana ugasubirayo ngo urebe ko wagaruka wakibutse.

Kwamamaza
Kwamamaza

#3 Kuba ugiye kuvuga akantu undi muntu yagutanga kuvuga ukaba urakibagiwe

Hari igihe uba uri kuganira n’abantu ugiye gutanga igitekerezo cyangwa se hari ikintu ugiye kuvuga batinda ho gato cyangwa se umuntu akagutanga kuvuga ukaba urabyibagiwe.

#4 Gushaka telephone/ikaramu kandi uyifite mu ntoki

Ibi ni ibisanzwe ku bantu bose, ukajya gushakisha telephone uyifite mu ntoki. Igisekeje kurushaho ni uko iyo uyishakisha wirinda gukoresha akaboko kayifashe

#5 Gukura telephone mu mufuka ugiye kureba igihe bikarangira uyihugiyeho ukanibagirwa igihe

Ikindi kintu gisekeje ni ukuntu ufata telephone ugiye kureba isaha, ukavuga uti “reka ndebe ho akantu gato”, bikaza kurangira wibagiwe isaha ndetse wibagiwe n’impamvu wari ugiye kuyireba.

#6 Guherekeza umuntu muturanye mukamara mu nzira igihe kiruta icyo yagusuye

Hari igihe umuntu agusura isaha ikagera agataha ukamuherekeza mwagera imbere gato mugahagarara mukongera mukaganira ukabona igihe mumaze mu muhanda kiraruta icyo mwamaze mu rugo

Kwamamaza
Kwamamaza

#7 Gushushanya/kwandika ibintu bitabaho uri kuganira n’umuntu

Hari igihe abantu baganira umwe ari kwandika ukagira ngo ni ibintu ari kwandika wareba nyuma ugasanga yashushanyije cyangwa yanditse ibintu nawe atasobanura. Ibi biraba inshuro nyinshi iyo ufite agakaramu n’agakayi.

#8 Kwikiriza nta muntu usuhuje

Ku manywa wibereye mu rugo uri kureba nka televiziyo ukumva umuntu arasuhuje ukaba urikirije, wagera hanze ugasanga nta muntu uhari.

#9 Kugera muri bus irimo imyanya ukabura aho wicara

Hari igihe mwinjira muri bus ukamara nk’amasegonda uhitamo umwanya uri bwicaremo, rimwe na rimwe hari n’abimuka yari yicaye.

#10 Kubona ikintu ukumva si ubwa mbere ukibonye

Nubwo ntawubivuga ariko bibaho, umuntu akabona igikorwa akabona si ubwambere abibonye.

#11 Kumva inanga ugahita uririmbamo indi ndirimbo byenda gusa ariko bidahuye

Rwose ukumva inanga(Instrumental) y’indirimbo itangira ukayitiranya n’indi ndirimbo watangira kuririmba ukumva bihise bihinduka.

Kwamamaza
Kwamamaza

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Indirimbo numvishe nabi Izi ndirimbo numvaga baririmba ikinyarwanda
Next Article Ibintu utari uzi ko wakora kuri Google Ibintu utari uzi ko wakora kuri Google
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Inkuru

Indwara 5 z’ubwoba(Phobia) zitangaje

By
Menya
Umugabo uri kureba filime
Inkuru

Lisite ya Filime 40+ na Series 15 nziza zaranze 2021

By
Menya
Inkuru

Menya inkuru zitangaje utigeze wumvaho na rimwe

By
Menya
Filime
Inkuru

Inkuru 6 zitandukanye utari uzi kuri filime

By
Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Inkuru zo gutebya
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2025 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya