MenyaMenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Search
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika
© 2025 Menya.co.rw. All rights reserved.
Inkuru

Uduhigo 15 Lionel Messi amaze guca mu mupira w’amaguru kugeza magingo aya.

Menya
Last updated: August 6, 2021 8:05 am
Menya
Share
Lionel Messi ari kwishimira igitego
Lionel Messi ari kwishimira igitego
SHARE
Kwamamaza
Kwamamaza

Lionel (Leo) Messi (Imyaka 34). Uyu kizigenza ni rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Argentine yanakiniraga ikipe ya FC Barcelone yo mu gihugu Esupanye ariko bakaba bamaze gutandukana. Ese uyu mugabo hari uduhigo afite tumugira igihangange muri uyu mukino? Yego turahari, ni natwo tugiye kurebaho none.

Nta washidikanya ko uyu mukinnyi yaba umwe mu bakinnyi beza babayeho mu mateka ya ruhago. Abakunzi benshi b’umupira w’amaguru bahora bamugereranya cyane na mugenzi we Cristiano Ronaldo bahora baryana isyataburenge mu bigwi. Soma hano uduhigo 20 twa Cristiano Ronaldo.

Uyu mukinnyi aherutse gukora ibyo yari amaze imyaka ahiga, kwegukana igikombe n’ikipe ye y’igihugu. Yegukanye Copa America 2021 ubwo batsindiraga Brazil ku mukino wa nyuma.

Lionel Messi afite uduhigo twinshi
Lionel Messi afite uduhigo twinshi

Reka turebere hamwe uduhigo 20 Messi amaze guca mu mupira w’amaguru kugeza magingo aya n’ubwo bitararangira.

Uduhigo 15 Lionel Messi yaciye mu mupira w’amaguru

1. Umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka ya La Liga (Amaze gutsinda ibitego 474 muri La Liga).

2. Umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mwaka umwe [Mutarama – Ukuboza] (Yatsinze akayabo k’ibitego 91 | 79 muri Barcelona, 12 mu ikipe y’igihugu).

3. Umukinnyi rukumbi wegukanye imipira yazahabu (Ballon D’Or) inshuro nyinshi zikurikiranya (Yatwaye Ballon D’Or 4 zikurikiranya kuva 2009 kugeza 2012).

4. Umukinnyi watsindiye ibitego byinshi ikipe (club) imwe (Amaze gutsindira FC Barcelona ibitego 672).

Kwamamaza
Kwamamaza

5. Imipira myinshi ivamo ibitego mu mateka y’umupira w’amaguru (Amaze gutanga imipira ivamo ibitego 356 | 305 muri FC Barcelona, 51 muri Argentina).

6. Umukinnyi watwaye ibihembo byose by’umukinnyi mwiza ku isi mu mwaka umwe w’imikino (Yatwaye Ballon D’Or, FIFA Player of the year [Umukinnyi mwiza w’umwaka wa FIFA], Pichichi Trophy [Rutahizamu wa mbere muri La Liga], na European Golden Shoe [Rutahizamu wa mbere Iburayi], yabikoze mu mwaka w’imikino wa 2009/2010).

7. Umukinnyi watwaye urukweto rwa zahabu (European Golden Boot – rutahizamu wa mbere iburayi) inshuro nyinshi (Yatwaye inkweto za zahabu 6).

8. Umukinnyi wa mbere wamaze imikino myinshi adahagaze [yikurikiranya] (Yatsinze ibitego 33 mu mikino 21).

9. Ibitego byinshi mu mwaka umwe w’imikino (season) mu mateka y’isi (Yatsinze ibitego 50 muri season ya 2011/2012).

10. Umukinnyi winjije [nibura] igitego amakipe menshi mu irushanwa ry’amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane w’uburayi Champions League (Yinjije igitego amakipe 36).

11. Umukinnyi watwaye Ballon D’Or 3 akiri muto cyane (Yazitwaye ku myaka 24, amezi 6 n’iminsi 17 ubwo yatwaraga iya 3).

Kwamamaza
Kwamamaza

12. Umukinnyi muto watsindiye FC Barcelona ibitego 100 (Yari afite imyaka 22 | Mutarama 16 2010 nibwo yujuje ibi bitego).

13. Umukinnyi muto watsindiye FC Barcelona ibitego 100 (Yari afite imyaka 24 | Ugushyingo 01, 2011 nibwo yujuje ibi bitego).

14. Umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mwaka umwe w’imikino (season) mu mateka (Yatsinze ibitego 73 muri season ya 2011/2012 | ibitego 50 muri La Liga, 14 muri UEFA Champions League, 3 muri Copa del Rey, 1 muri European Super Cup na 2 muri Club World Cup).

15. Umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu ikipe y’igihugu mu mwaka umwe [Mutarama – Ukuboza] (Yatsinze ibitego 25 | 79 muri Barcelona, 12 mu ikipe y’igihugu).

Lionel Messi ntayindi kipe arakinamo usibye Barcelona gusa
Messi ntayindi kipe arakinamo usibye Barcelona gusa

Iyo urebye Messi ubona ko atari umugabo ugaragaza gushabuka cyane hanze y’ikibuga, ariko burya nawe hanze uyu’umupira nawe hari uduhigo twa bucece aba afite.

Urugero ni uko vuba aha aherutse guca agahigo ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram ubwo ifoto ye yabaga ifoto yambere yerekeye siporo ubwo yifotozaga ifoto yicaye mu rwambariro afashe igikombe cya Copa America.

Iyi foto yakunzwe (like) n’abantu benshi cyane, kuko yakunzwe n’abarenga miliyoni 20 ihigitse iya Cristiano Ronaldo (miliyoni 19).

Ni iki wavuga kuri uyu mukinnyi kabuhariwe? Dusangire ibitekerezo.

Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!

Kwamamaza
Kwamamaza

TAGGED:lionel messiuduhigoumupiraumupira w'amaguru
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Uduhigo 20 Cristiano Ronaldo amaze guca mu mupira w’amaguru kugeza magingo aya.
Next Article Ikirango cy'imikino olempike Menya: Ibiziga by’ikirango cy’imikino Olempike bisobanuye iki?
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

InkuruUbumenyi

Menya zimwe mu mpine z’amazina y’ibigo n’inganda byo mu Rwanda (Igice cya mbere)

By Menya
Inkuru

Ibintu 5 tudakunda kandi bikunze kutubaho kenshi mu ruhame

By Menya
Inkuru

Lupin: iyi ni serie wareba niba ukunda La Casa de Papel!

By Menya
Inkuru

Abahanzi Nyarwanda: Cyera n’ubu

By Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2025 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya