Izina Sahara, mu mitwe ya benshi twabihurizaho ko ari ubutayu. Ni izina rizwi cyane mu mateka n’ubumenyi bw’isi by’umwihariko muri Afurika.
Ushobora kuba uzi ubutayu bwa Sahara ku izina, ariko ntibihagije. Ubu butayu bufite ibindi bintu byinshi by’umwihariko mu mateka n’imiterere yabwo.
Muri iyi nyandiko reka turebe bimwe mu bintu utari uzi cyangwa utajyaga wibaza ku butayu bwa Sahara.
Sahara ni ubutayu bwoko ki?
Sahara ni ubutayu buherereye ku mugabane wa Afurika, bukaba bukora ku bihugu bitandukanye birimo Algeria, Libya, Egypt, Chad, Niger, Mali, Sudan n’ibindi. Byose hamwe ni ibihugu
Hari ubushakashatsi bugaragaza ko Sahara yahindutse ubutayu mu myaka ibarirwa hagati ya miliyoni 2-3 ishize. Urugendo rwo guhinduka ubutayu rwo rwatangiye hagati y’imyaka iri hagati ya miliyoni 7 na miliyoni 11 n’ubwo igihe nyir’izina kitavugwaho rumwe.
Aka gace k’ubutayu bwa Sahara kahoze ari ubutaka butoshye. Kari kagizwe n’ibyatsi, ibiyaga, ndetse hari n’amashyamba, ariko kagenda gahinduka ubutayu bitewe n’ihindagurika ry’imiterere y’isi.
Sahara ibarirwa ku buso bugari cyane. Ifite ubuso bugera kuri kilometero kare zirenga miliyoni 9, bingana na 31% by’ubutaka bwose bw’umugabane Afurika.
Ubu buso bwapimwe mu buryo bw’ikoranabuhanga bugezweho ari nabwo bukunze gukoreshwa ku tundi duce dutandukanye.
Ubu buryo harimo gufata amafoto y’isi hifashishijwe amasatélite ari nabyo bipimo byifashishwa mu kugereranya Sahara n’ubundi butayu buri ku isi.
Sahara si bwo butayu bunini cyane ku isi
Usanga benshi twibeshya ko ubutayu bwa Sahara ari bwo butayu bunini ku isi, ariko sibyo! Iki ni ikibazo benshi duhuriyeho nk’uko twabigarutseho ku nyandiko ijyanye n’umusozi wa everest.

Ariko hari ibintu ushobora kuba bataratubwiye bitari byo cyangwa se twumvise nabi.
Ubutayu bunini kurusha ubundi ku isi ni ubwo muri Antarctica iri k’ubuso bwa kilometero kare miliyoni 14.
Ikimenyetso cy’ingenzi kigenderwaho ngo agace gafatwe nk’ubutayu harimo no kugira imvura nke cyane, ni ukuvuga ngo iri ku gipimo kiri munsi ya milimetero 250 ku mwaka.
Antarctica rero nayo irangwa n’imvura nke uretse ko yo igizwe n’urubura n’ubukonje bukabije. Antarctica ari ubutayu n’ubwo ikonja.
Si n’iya kabiri kuko tugendeye kuri ibyo bipimo kandi, agace ka arctica kaza ku mwanya wa kabiri. Bivuze ko Sahara ari bwo butayu bwa gatatu bunini ku isi. N’ubwo ushobora kudahita ubyumviyumvisa ariko niko kuri.
Icyakora Sahara ni ubutayu bwa mbere ku isi ariko mu butayu bushyuha gusa. Hari igihe usanga abenshi tuzi ko ubutayu ari ubushyuha gusa cyangwa bugizwe n’umucanga.
Ibindi wamenya ku butayu bwa Sahara…

Icya mbere ni ubushyuhe bukabije. Ku manywa, hari aho ubushyuhe bushobora kugera kuri dogere zirenga 50°C nijoro hagakonja bikabije kugera hafi ya zero cyangwa munsi yayo.
Ibi bituma ubuzima bushobora kugorana cyane ku muntu utamenyereye imibereho yo muri aka gace. Icyakora ibi ntibibuza abantu kuhatura. Imibare yerekana ko abantu basaga miliyoni 2.5 batuye mu gace ka Sahara.
Si umusenyi gusa ugize ubutayu bwa Sahara gusa. N’ubwo benshi batekereza ko harangwa n’umusenyi gusa, mu by’ukuri hari n’ahantu h’imisozi, amabuye, ndetse n’ibibaya.
Hari n’ahantu h’amazi bita oasis, aho ushobora gusanga amazi n’ibimera hagati mu butayu. Aha niho usanga abaturage batuye kuko ariho hashobora kwera ibihingwa no kubaho mu buzima busanzwe.
Abadatuye bihoraho usanga batunzwe n’ubworozi buhindagura uduce (nomadic pastoralism) nk’aba touareg. Aba bantu borora ingamiya ndetse n’amatungo yo mu rugo nk’ihene n’intama zihariye zifite ubushobozi bwo kwihanganira ubuzima bukakaye bwo mu butayu.
Umusozo
Nubwo Sahara atari bwo butayu bunini ku isi yose, ntibiyikuraho kuba ari kimwe mu bice by’isi bifite akamaro kanini kandi bitangaje.
Nibwo butayu bunini mu bushyuhe, bukaba bufite amateka n’imiterere bituma bukurura abakerarugendo benshi.
Ese wowe mbere wari uzi ko Antarctica ari yo ifite ubutayu bunini ku isi, cyangwa nawe watekerezaga ko Sahara ari iya mbere ku isi?