MenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Shakisha
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
© 2026 Menya.co.rw. All rights reserved.
Ubumenyi

Amakosa yagukoraho mu myaka 20-30 utayitondeye

Rosine Nzakizwanimana
Last updated: May 11, 2026 2:36 pm
Rosine Nzakizwanimana
Share
Umugabo uri gutekereza ibintu bitandukanye byerekeye ubuzima bwe.
Umugabo uri gutekereza ibintu bitandukanye byerekeye ubuzima bwe.
SHARE
Kwamamaza
Kwamamaza

Imyaka iri hagati ya 20 na 30 ni imwe mu myaka y’ingenzi cyane mu buzima bw’umuntu. Ni igihe umuntu aba avuye mu bwana yinjiye mu cyiciro cy’abantu bakuru.

Contents
  • 1. Imitekerereze yo gushaka intsinzi yihuse
  • 2. Kudatekereza ku mafaranga
  • 3. Kwiyubaka ku mubiri no mu mitekerereze
  • 4. Kuguma mu bantu batagufasha gutera imbere
  • 5. Kutagira intumbero y’ejo hazaza
  • Umusozo

Iki ni igihe cy’ingenzi kuko umuntu aba afite intege kandi afite igihe cyo kubaho imbere ye, ariko nanone ni igihe kibamo ibyago byinshi byo kwangiza ubuzima. Ibi biterwa n’uko muri iyi myaka ari cyo gihe ahanini umuntu aba afite ubwigenge busesuye mu kwifatira ibyemezo.

By’umwihariko, iyi ni myaka myiza ikubiyemo inshingano zitandukanye nko kwitunga, guteganya gushinga muryango, ndetse no kwiyubaka mu buryo ubwo aribwo bwose. Rero nta gitangangaza ko ari nacyo gihe cyo gushishoza cyane.

Muri iyi myaka ibyemezo biba bifite uburemere buhambaye ku buzima bw’ahazaza. Ntabwo muri iyi myaka ariho honyine umuntu yakora amakosa, ahubwo ni uko ingaruka z’amakosa ziba zifite ubukana bwinshi. Niyo mpamvu ari imyaka itoroshye na gato isaba kwitonda no gushishoza cyane.

Aya makosa ni ingenzi cyane kuyamenya hakiri kare, kugira ngo umuntu abashe gufata ibyemezo bifatika bimufasha kubaka ejo hazaza he heza.

Muri iyi nyandiko tugiye kurebera hamwe amakosa amwe n’amwe akomeye abantu bakunze gukora muri iyi myaka, ndetse n’ingaruka zayo ku buzima bwabo.

1. Imitekerereze yo gushaka intsinzi yihuse

Imwe mu mitekerereze ikunze kugaragara ku bantu bafite imyaka 20 kugeza kuri 30 ni ukwifuza kugera ku ntsinzi vuba cyane (Kugafata). Muri iyi myaka bamwe baba bumva ko nta gutegereza bagomba guhita babona amafaranga, akazi keza, cyangwa ubuzima bwiza mu buryo bwihuse.

Gushaka intsinzi yihuse ni nko gutema igiti wicayeho. Ifoto: Adobe Stock

Ibi bituma batangira kugira igitutu biturutse ku mpamvu nyinshi. Imwe mu mpamvu ikomeye muri iki gihe ni ukurarikira ibyo babona ku mbuga nkoranyambaga. Ku nkoranyambaga umuntu atangira kwigereranya n’abandi no kumva ko nawe agomba kuba ageze aho hantu mu gihe gito. Iyo mitekerereze ituma atihangana mu rugendo rwe rw’iterambere.

Iyihuse yabyaye ibihumye.

Umugani Nyarwanda

Aha niho usanga bamwe batangiye kwishora mu bikorwa bitabahesha agaciro, uburiganya, n’ibindi byinshi bitaboneye. Ariko incuro nyinshi kubera gushaka inzira za bugufi, birangira nta na kimwe kigenze neza ahubwo hari n’igihe birangira nko kugwa mu byaha byabafungisha.

Niyo mpamvu muri iyi myaka ari ingenzi kumva ko iterambere risaba igihe kurigeraho. Iterambere ntabwo ryihuta nk’uko twabyifuza, ahubwo riza binyuze mu guhozaho, kugira umurongo uhamye, kwihangana no gukora ibintu kimwe ku kindi ariko neza.

2. Kudatekereza ku mafaranga

Muri iyi myaka kandi hari ababa batangiye kubona amafaranga yabo bwa mbere. Ibi bishobora kuba ari amafaranga y’akazi, umushinga batangiye, cyangwa indi mirimo ibinjiriza. Ni intambwe ikomeye mu buzima kuko ituma umuntu atangira kwigenga no kwifatira ibyemezo no gutungwa n’imirimo y’amaboko ye.

Amakosa udakwiye gukora mu myaka 20-30
Kwihutira guca iy’ubusamo ni amakosa udakwiye gukora mu myaka 20-30. Ifoto: Adobe Stock

Ariko nubwo ari amahirwe akomeye, ni na cyo gihe benshi bakoramo amakosa akomeye mu micungire y’amafaranga nko kumva ko kwizigama ari ikintu cy’ingenzi. Umuntu akabona akazi, maze umushahara waza akigurira ibikoresho bihenze, agasohokera ahantu hahenze kugira ngo agaragare neza gusa.

Ingaruka z’ibi ni uko uwo umuntu aguma mu buzima bwo gukoresha amafaranga yose akisanga iminsi imujyanye nta n’ikintu cyamufasha kubaho agira.

Urebye muri iyi myaka nicyo gihe cyiza umuntu aba akwiye kwiga gucunga amafaranga neza. Ibi bikubiyemo kugira umuco wo kuzigama, gushyiraho gahunda y’imikoreshereze y’amafaranga, no gutekereza ku buryo bwo kuyabyaza umusaruro.

3. Kwiyubaka ku mubiri no mu mitekerereze

Nk’uko twabivuze, iyi niyo myaka myiza umuntu aba afite intege zo gukora, ariko hari ababyitiranya no kwivuna cyangwa kwibabaza. Kwiyubaka tuvuga hano ni ugukora ibintu bigufitiye akamaro kandi bituma ibyo ukora ubu bizatuma ubaho neza mu buzima bw’ejo hazaza.

Kwiyubaka ntabwo ari ukugira imitungo myinshi cyangwa kugira ibya mirenge, ni imyitwariro rusange igufasha gutera imbere mu mibereho no mu mitekerereze.

Kwiyubaka ni inzira ihoraho yo kwiga no kwiteza imbere kandi mu mpande zose z’ubuzima. Harimo kwiga ubumenyi bushya (skills) bujyanye n’igihe tugezemo nk’ubwenge buhangano, kunoza imitekerereze (mindset), ndetse no kwiyitaho haba ku mubiri no mu mitekerereze.

Hari n’izindi ngero nyinshi umuntu yatanga zijyanye no kwiyubaka kandi zidahuye n’amafaranga. Nko kumenya ibiribwa n’ibinyobwa byagira ingaruka ku buzima bwawe ukabyirinda ni ukwiyubaka. Guhindura ingeso zitari nziza waba ufite ni ukwiyuka, kimwe n’uko gukora imyitozo ngororamubiri nabyo ari ukwiyubaka.

Muri macye, iyi myaka niho abantu benshi biga ingeso nyinshi ariko kandi niyo myaka biba bigoye kuzihindura. Ariko igitangaje ni uko aribwo bamwe bibwira ko imbere hari igihe gihagije cyo kwisubiraho kandi aho “imbere” akenshi ntihagera, cyangwa bikaba bibi kurushaho.

Iki nicyo gihe cyiza cyo kwiyubaka mu mpande zose z’ubuzima. Nubwo byasaba umwanya n’imbaraga, ni imwe mu nzira zizewe zifasha umuntu kugira ejo hazaza heza kandi rihamye.

4. Kuguma mu bantu batagufasha gutera imbere

Muri iyi myaka burya incuti n’abantu tugendana bigira uruhare runini cyane ku buzima bwacu. Ni igihe umuntu aba akiri kugerageze kwisobanukirwa ndetse n’aho agana.

Muri uru rugendo rero, abantu tumarana nabo umwanya munini (ikigare) bashobora kudufasha gutera imbere cyangwa bakadusubiza inyuma tutabizi.

Hari igihe umuntu yisanga mu itsinda ry’abantu badafite intego zisobanutse, batita ku iterambere, cyangwa bahora bashyira imbere kwishimisha gusa. Ugasanga rwose zimugira inama zitubaka na gato, nko gusesagura umwanya n’amafaranga, ibiyobyabwenge, cyangwa kudaha agaciro ibintu by’ingenzi mu buzima.

Umuntu ufite ikigare nk’iki nta kabuza yisanga yataye icyerekezo cye. Incuti nziza zishobora kukugeza kure heza hashoboka agera kure, nk’uko incuti mbi na zo zishobora kukugeza kure habi hashoboka.

Guhitamo neza abo tugendana na bo muri iyi myaka si ingenzi ahubwo ni ngombwa cyane. Icyakora ntibivuze kwitandukanya n’abantu, ahubwo ni uguhitamo abo muhuje icyerekezo kandi bagushyigikira mu kugera ku ntego zirambye.

5. Kutagira intumbero y’ejo hazaza

Abantu benshi muri iki kigero ntibatekereza ku myaka 5 cyangwa 10 iri imbere. Usanga ahanini bumva ko icyo ari igihe cya cyera cyane cyangwa bityo bakibwira ko bitabareba.

Iyo umuntu adafite icyo ateganya mu gihe kiri imbere bimugora kumenya icyo yateganyiriza. Ni ukuvuga ngo kuri uyu muntu biragorana ko abasha gutandukanya ibyo akeneye n’ibyo ashaka.

Ingaruka z’ibi zitangira kugaragara uko imyaka igenda ishira. Umuntu ashobora kwisanga ageze mu myaka 30 kuzamura ataramenya icyo agamije mu buzima, yibaza aho ubuzima bwe bugana. Ibi biterwa n’uko nta shingiro rikomeye aba yarashyizeho mu myaka yabanje.

Ni yo mpamvu ari ingenzi cyane ko umuntu muri iyi myaka atangira gutekereza ku hazaza he hakiri kare. Nubwo ntawumenya neza iby’ejo, ariko nanone guteganya ibishoboka bifasha gufata ibyemezo byiza bijyanye n’ubuzima ashaka kubaho mu gihe kiri imbere.

Umusozo

Imyaka iri hagati ya 20 na 30 ni imyaka y’ingenzi cyane yo kubaka umusingi ukomeye w’ubuzima bwawe bwose. Ibyo uhitamo ukora muri iki gihe n’imyitwarire yawe, byose nibyo bizasobanura ahazaza hawe.

Ikibi cy’amakosa akorerwa muri iyi myaka akenshi agaragara nyuma y’igihe mu buryo bw’ingaruka. Ni yo mpamvu ari ingenzi gufata umwanya wo gutekereza ku byemezo ufata no ku cyerekezo cy’ubuzima bwawe.

Icyo tuvuga si uko ugomba kwitwara nk’intungane, udakora amakosa kuko ari igice cy’ubuzima. Ahubwo icy’ingenzi ni ukwitwararika, ukuyamenya hakiri kare, ukayigiraho, no gufata icyemezo cyo guhinduka aho bikenewe. Ibi ni byo bifasha umuntu gukura, gutera imbere, no kubaka ubuzima bufite intego.

Mu by’ukuri, iyo ukoresheje neza iyi myaka, ni imyaka myiza ushobora kugera kuri byinshi kandi bikomeye. Ariko iyo nanone iyo uyipfushije ubusa, biragorana kongera kubaka ibyo wagombaga kuba waragezeho.

Ni yo mpamvu ari ngombwa kwitondera inzira uhitamo uyu munsi, kuko ari yo igena ejo hazaza hawe.

Kwamamaza
Kwamamaza

TAGGED:AmakosaMenyarwandaUbumenyi
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Imbuga nkoranyambaga zishyura amafaranga menshi ni izihe? Imbuga nkoranyambaga zishyura amafaranga menshi kurusha izindi
Next Article Ibintu bidasanzwe kuri Serie ya ‘From’
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Itangazo ry'akazi k'igihuha
Ubumenyi

Ntubishire amakenga y’ubutekamitwe: Itangazo ry’akazi ka FAO

By Menya
Ifashe

Uburyo bwo kubika (Backup) amafoto ari kuri konti yawe ya Instagram (Mu ntambwe 7)

By Menya
Amakosa yo kuri murandasi ukwiye kwirinda
Ubumenyi

Amakosa 7 ukwiye kwirinda igihe ukoresha murandasi (internet)

By Rosine Nzakizwanimana
Ubumenyi

Ese umuntu abaho ate mu buzima bwe bwose? Imibare idasanzwe

By Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Inkuru zo gutebya
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2025 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya