Search
Ikirahuri cy'amazi

Ese umuntu ashobora gutungwa n’amazi gusa atarya?

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Kugira ngo umuntu abeho, ni uko agomba kurya kandi akarya ifungu (mbese rifite intungamubiri zihagije) kugira ngo umubiri ukore neza. Nanone kandi kunywa amazi kuko nayo ni ingenzi.

Ni ibintu bisanzwe ko umuntu agira inyota akaba yakenera kuyanywa, kuko mu mazi ni ahantu h’ingenzi umubiri ukura uburyo bwo kubaho.

Amazi ni ikintu cy’ingenzi mu mubiri w’umuntu abamo intungamubiri dukeneye, kandi akenerwa n’ibindi binyabuzima bitandukanye nk’inyamaswa n’ibimera.

Afite akamaro kenshi kandi gatandukanye mu mubiri wacu; harimo gufasha igogora no kuregera ubushyuhe bw’umubiri ndetse no gusukura umubiri.

Inkuru wasoma: Ni iki inyamaswa zirusha abantu?

Ubwonko bukoresha ingufu (energy) nyinshi kugira ngo bukoreshe umubiri w’umuntu rero uburyo bugaruzamo izi mbaraga ni mu mazi yinjira mu mubiri.

Ikibazo cy’uyu munsi kiragira kiti; Ese umuntu ashobora gutungwa n’amazi gusa atarya? Ese niba bishoboka yabaho igihe kingana gite?

Ese umuntu ashobora gutungwa n’amazi gusa nta biryo?

Birashoboka cyane rwose ko umuntu ashobora kubaho atarya ahubwo anywa amazi gusa, no muri iyi minsi birakorwa cyane n’abantu bashaka gutakaza ibiro (weight loss).

Amazi ateretse ahantu hijimye
Icupa riteretse

Ndetse n’ubushakashatsi bumwe na bumwe bugaragaza ko ubu buryo bwo kunywa ku mazi gusa utarya hari akamaro bwagirira umubiri harimo nko:

  • Kugabanya umuvuduko w’amaraso (Blood pressure).
  • Ibyago bicye byo kurwara indwara zidakira (Chronic diseases)
  • Bifasha umubiri gucungana n’ihindagurika ry’isukari yo mu maraso (Insulin sensitivity).
  • N’ibindi byinshi.

Indi nkuru wasoma: Ubutumwa buri inyuma y’ibirango by’inganda zikomeye

Gusa n’ubwo ubu buryo bufite akamaro ariko nanone bufite n’ingaruka ku mubiri w’umuntu igihe birengeje urugero nko gutakaza ubwenge igihe uhagurutse (orthostatic hypotension).

Ese umuntu yamara igihe kingana iki atunzwe n’amazi gusa?

Tumaze kubona neza ko bishoboka ko umuntu ashobora gutungwa n’amazi gusa nta kiribwa na kimwe akojeje mu kanwa.

Ariko se ibi byamara igihe kingana iki? Ese umuntu aramutse aretse kurya ariko afite amazi yabaho igihe kinini? Reka tubirebe.

Inyandiko y’umushakashatsi Pia Kottusch ivuga ko umuntu abayeho atanywa atanarya yamara hagati y’iminsi 8 na 21.

Icyakora umuntu atunzwe n’amazi gusa ashobora kugeza ku mezi 2; ibi ariko nanone byaterwa n’impamvu zitandukanye nk’imyaka, igitsina, ibiro ndetse n’ibindi byinshi.

Indi nkuru wasoma: Ibibuga by’indege 10 bya mbere binini ku isi.

Nta bushakashatsi bwisumbuye bwakozwe kugira ngo hamenyekane igihe cya nyacyo kuko bitemewe gukorera ku muntu ubushakashatsi buganisha ku rupfu.

Ariko nanone umuntu abaye anywa ku mazi ashobora kubaho igihe kigera ku mezi abiri, hari n’umugore wamaze iminsi irenga 47 atarya ahubwo yinywera amazi gusa.

Icyakora inzobere mu buzima zemeza ko kunywa gusa utarya atari byiza. N’iyo wabikora ni byiza ko igihe umara utariye cyaba hagati y’amasaha 24 n’iminsi itatu igihe wakabije.

Ese wowe wumva ibi wabishobora ukaba wamara iminsi ingahe utarya ahubwo wikoreshereza immbaraga ukuye mu mazi gusa?

Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content