Mbere na mbere ntuze gutekereza ko uri bubone ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali. Wumva ute ikibuga cy’indege ushobora gutemberamo nk’umugi?
Ubu ingendo zo mu kirere ziteganyijwe muri 2021 zigera kuri Miliyari imwe na miliyoni maganacyenda (1.9 billion) nk’uko bitangazwa na IATA – Ikigo mpuzamahanga gishinzwe ingendo zo mu kirere.
Kubera ubwiyongere bw’abantu bakoresha ikirere niyo mpamvu ibihugu bimwe byagiye byubaka ibibuga by’indege bya rutura kuburyobimera nk’umujyi muto kugira ngo urujya n’uruza rworohe.
Indi nkuru wasoma: Inyamaswa zihaka igihe kirekire kurusha izindi ku isi.
Ese ibibuga bitandukanye ku isi bikurikirana bite mu bunini? Reka turebe ibibubaga by’indege biza mu myanya icumi ya mbere.
#10 Suvarnabhumi Airport – Bangkok, Thailand
Iki kibuga cyo kiza ku mwanya wa 10 mu bibuga by’indege binini, kikaba kiri ku buso bwa kilometero kare 32 (32.4 km²). Kikaba ari igicumbi cya kompanyi z’indege; Bangkok Airways, Thai Airways, Thai Smile na Thai Vietjet Air.
Iki kibuga cy’indege cyafunguye ibikorwa mu mwaka wa 2006. Kikaba aricyo cya mbere cyakiriye abantu benshi muri Thailand.
#9 Cairo International Airport – Cairo, Egypt
Iki kibuga cyo mu Misiri (Egypt) nicyo kibuga cy’indege cyo muri Afurika kibasha kuza kuri uru rutonde. Kikaba giherereye mu karere ka Heliopolis i Cairo.
Indi nkuru wasoma: Telefone 5 zakanyujijeho mu bihe bya cyera.
Iki kibuga gicumbikira kompanyi z’indege nka EgyptAir na Nile Air n’izindi nyinshi. Kiri ku buso bwa kilometero kare 36 (36.2 km²), ubwo ni hegitare 3700.
#8 Shanghai Pudong International Airport – Shanghai, China
Iki ni ikibuga giherereye mu bushinwa mu mujyi wa Shanghai, Pudong. Kikaba cyubatse ku buso bwa kilometero kare 40 (40 km²) hegitare 4000.
Indi nkuru wasoma: Menya impamvu ubutayu bushyuha ku manywa bugakonja nijoro
Ikibuga Shanghai Pudong International Airport ni igicumbi cya kompanyi z’indege nka: Air China, China Eastern Airlines, China Southern Airlines, Juneyao Airlines, Shanghai Airlines na Spring Airlines.
#7 George Bush Intercontinental Airport – Houston, USA
Iki nicyo kibuga gitangiye urutonde rw’ibibuga binini muri Amerika kuko imbere haraza kuza ibindi. Giherereye mu mujyi wa Houston, muri leta ya Texas.
Indi nkuru wasoma: Applications 10 ukeneye muri telefone yawe
George Bush Intercontinental Airport ku mwanya wa 7, kiri ahantu h’ubuso bwa kilometero kare 40 (40.5 km²). Kikaba n’igicumbi cya kompanyi y’indege ya United Airlines.
#6 Beijing Daxing International Airport – Beijing, China
Iki kibuga cy’indege nicyo kibuga gito mu myaka mu byo turibuze kubona byose kuri iyi lisiti kuko cyafunguwe mu kwezi kwa cyenda (nzeri) mu 2019.
Iki kibuga gifite ubuso bwa kilometero kare 47 (46.6 km²) ariko nanone gifite agahigo ku kuba ikibuga cya mbere gifite inzu imwe yubatse ahantu hanini mu buso (ingana n’ibibuga by’umupira w’amaguru 98) ku isi.
Indi nkuru wasoma: Uko ibihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba birutana mu baturage
Iki kibuga kandi cyahise kiba igicumbi cya kompanyi z’indege za Air China, Beijing Capital Airlines, China Eastern Airlines, China Southern Airlines, China United Airlines na XiamenAir.
#5 Orlando International Airport – Florida, USA
Umujyi wa Orlando ubarizwamo parike ya Disney World, Iyi parike yonyine mu mwaka wa 2019 yakiriye abakerarugendo miliyoni 20. Byumvikana ko ari ngombwa ko haba hari ikibuga cy’indege gihagije.
Indi nkuru wasoma: Menya ibimenyetso 5 ubona ku bikarito n’icyo bisobanuye (igice cya 1)
Iki kibuga cy’indegeni kiza ku mwanya wa 5 mu bibuga binini cyane ku isi kuko gihagaze ku butaka bufite ubuso bwa kilometero kare 46 (46.9 km²).
#4 Washington Dulles International Airport – Washington, USA
Ikibuga cya Washington Dulles International Airport kiza ku mwanya wa 4, giherereye muri leta ya Washington, muri leta zunze ubumwe za Amerika cyatangiye gukora mu mwaka wa 1962. Kigwaho indege zigana mu byerekezo 152 ku isi.
Iki kibuga cyubatse ku buso bwa kilometero kare 52 (52.6 km²). Kikaba n’igicumbi cya kompanyi z’indege za United Airlines na Silver Airways.
#3 Dallas/Fort Worth International Airport – Dallas, USA
Iki kibuga cy’indege cya Dallas/Fort Worth International Airport kugira ngo wumve ubunini bwacyo, gifite ZIP Code (kode z’imijyi mu busanzwe), Serivisi z’iposita, Police na Serivisi z’ubuvuzi zihariye nk’umujyi uri ukwawo.
Iki kibuga kiri ku buso bwa kilometero kare 69 (69.6 km²). Kigwaho indege zigana mu byerekezo 260 ku isi hose, kikaba n’igicumbi cya kompanyi z’indege arizo American Airlines, Ameriflight na UPS Airlines.
#2 Denver International Airport – Denver, USA
Denver International Airport nicyo kibuga kinini muri Amerika ya ruguru, ubu kikaba icya 2 ku isi yose. Iki kibuga cyafunguye imiryango mu 1995, kikaba gikoresha abakozi 35,000.
Iki kibuga kuri ku buso bwa kilometero kare 135 (135.2 km²). Kikaba n’igicumbi cya kompanyi z’indege za United Airlines and Frontier Airlines ndetse n’ikicaro Southwest Airlines.
#1 King Fahd International Airport – Dammam, Saudi Arabia
Iki kibuga cya King Fahd International Airport giherereye muri Arabiya Sawudite mu mujyi wa Damman ni icyambere mu bibuga bifite ubuso bunini kuri uyu mubumbe. Nkakumenyesha ko iki kibuga kiruta umujyi wa Kigali mu buso.
Iki kibuga gifite utuntu twinshi tudasanzwe, urugero kirimo umusigiti ushobora kwakira abantu barenga 2000. Icyo kibuga kiri ahantu ku buso bungana na Kilometero kare 776 (776 km²). Ubuso bwa Kigali ni kilometero kare 730 (730 km²).
Nizere ko ubu bumenyi bukugiriye akamaro, niba bugufashije byaba byiza ubusangize na bagenzi bawe baba babukeneye.
Niba ukunda inyandiko za Menya, dushobora kuzibona bikoroheye muri email. Ifashishe form iri munsi.
2 Responses
Ndabikunze cyaneee
Urakoze cyane!