MenyaMenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Search
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika
© 2025 Menya.co.rw. All rights reserved.
Inkuru

Ibintu 15 bisekeje tuzi neza ko dukora ariko tuba tudashaka kuvugaho

Menya
Last updated: December 27, 2020 11:15 pm
Menya
Share
Umugabo wihishe
Ninde udafite utuntu azi ko ariwe wenyine ubikora?
SHARE

Abantu dufite ibintu byinshi bisekeje bakora kandi bahuriyeho, gusa ntiwabiganira na mugenzi wawe kubera ko uba wumva ari wowe wenyine ubikora.

Contents
  • #1 Kubeshya muganga
  • #2 Kwihorera telephone ho akanya gato
  • #3 Kubaza umuntu aho ajyiye ubonye ajyiye muri douche
  • #4 Gukora Alarm y’umunota umwe
  • #5 Kuryama mu kiringiti(Blanket) uko haba hashyushye kose
  • #6 Guceceka kugira ngo abantu bagire ngo uritonda
  • #7 Gushyira ikintu ujyiye kujyana hafi aho ureba
  • #8 Kubara amasaha usigaje kuryama
  • #9 Guhura n’umuntu mukananirwa kubisikana
  • #10 Kumva indirimbo imwe
  • #11 Kugerageza akaboko katari akawe
  • #12 Kuba ufite igihe
  • #13 Umwanya wawe
  • #14 Gukora playlist y’indirimbo
  • #15 Kureba umwenda uhenze

Ntugire ikibazo, ntago uri wenyine.

Izindi nkuru wasoma:

  • #IshazaThursday: Tweets ushobora kwibazaho umunsi wose
  • Ababyeyi batekerezaga iki bajya kwita abana babo aya mazina?
  • Abahanzi Nyarwanda: Cyera n’ubu

#1 Kubeshya muganga

Kubeshya muganga kubera isoni, ukeka ko ashobora kuguseka cyangwa se ahobora kubifata nabi. Twese ibyo bihe ntawutarabinyuzemo.

#2 Kwihorera telephone ho akanya gato

Kwihorera telephone ho akanya gato kugira ngo umuntu agire ngo wari ufite icyo uri gukora cyangwa ko utari uri hafi ya telefone, kandi ntakintu wari uriho.

#3 Kubaza umuntu aho ajyiye ubonye ajyiye muri douche

Buri gihe iyo umuntu agiye muri douche mubaza aho agiye, sinzi ukuntu byagenze ngo abantu bajye bateganya koga bagiye gusa.

Kwamamaza
Kwamamaza

#4 Gukora Alarm y’umunota umwe

Cyagihe ushyira ringtone(Sonnerie) y’indirimbo muri alarm, ukabanza gukora indi y’umunota umwe ngo wumve ko iza kuvuga.

#5 Kuryama mu kiringiti(Blanket) uko haba hashyushye kose

Hari abantu turyama mu biringiti uko haba hameze kose, niyo haba hari rya zuba rimena imbwa agahanaga ukaba utagihemukira.

#6 Guceceka kugira ngo abantu bagire ngo uritonda

Hari ukuntu ujya mu birori, kugira ngo abantu batabona ko uvuga cyane ukabanza guceceka ukigira nk’aho utavuga kugira ngo bagire ngo uri serious. Ikinsetsa ni uko birangira wigaragaje.

#7 Gushyira ikintu ujyiye kujyana hafi aho ureba

Iyo uri kwihuta ugashyira akantu kuruhande kugira ngo utaza kukibagirwa ariko bikarangira ukibagiwe n’ubundi. Uba wumva bimeze bite?

#8 Kubara amasaha usigaje kuryama

Inshuro nyinshi iyo wakererewe kuryama, mbere y’uko ujyayo urabanza ukabarira amasaha ku ntoki ngo urebe ko ugifite agahe ko kuryama, kandi nyamara ntako.

#9 Guhura n’umuntu mukananirwa kubisikana

Cyagihe uhura n’umuntu mukabura uko munyuranaho kandi inzira ihari. Iyo ajyiye ruguru nawe ujyayo, yajya hepfo nawe ukajyayo bigasaba ko umwe ahagarara.

Kwamamaza
Kwamamaza

#10 Kumva indirimbo imwe

Hari igihe ukunda indirimbo ukumva iri kuba nshyashya buri uko itangiye. Ntugire ngo hari ikibazo, indirimbo nka “Stronger ya Kanye West” nayumvishe iminsi 2 yikurikiranya.

#11 Kugerageza akaboko katari akawe

Urabizi ko iyo uri wenyine hari igihe ufata ikaramu cyangwa ikanya ngo urebe ko washobora kwandika cyangwa se kurya neza bitakugoye. Wari uzi n’ikindi, bigomba kukugora.

#12 Kuba ufite igihe

Ka kantu ukora ku munsi wanyuma kubera ko wahoraga uvuga ngo haracyabura wabaraga ibyumweru mu minsi ukumva iracyari myinshi kugeza ugakoze huti huti kuri deadline.

#13 Umwanya wawe

Kwa kundi mwinjirira muri salle cyangwa mu modoka, ukinjira usenga ngo umwanya wawe ntihagire uwujyamo.

#14 Gukora playlist y’indirimbo

Kwa kundi ukora playlist y’indirimbo zizajya zijyanamo ariko bikarangira uri gukanda next ngo ushyireho iyo ushaka. Muri macye, iyo playlist wayikoreye iki ubundi?

#15 Kureba umwenda uhenze

Twese tugira cya gihe ujya mu isoko kureba umwenda, wasanga uhenze ugakomeza ukawitegereza nk’aho ufite gahunda yo kuwugura kandi uri gushaka inenge iri butume uwanga ukavuga ko utawukunze.


Reka tugarukirize aha uyu munsi. Ni ibintu bingahe ubona ukora muri ibi 15 navuze hejuru?

Niba ushaka kujya kuri list y’abasomyi ba menya wakiyongera kuri list ukoresheje form iri munsi. Mukomeze kuryoherwa n’iminsi mikuru!

Kwamamaza
Kwamamaza

TAGGED:ibintu biri funnyibintu bisekejeibintu dukora
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abahanzi Nyarwanda: Cyera n’ubu
Next Article Ibintu 6 abantu benshi(99%) batashobora gukora n’umubiri wabo
2 Comments
  • Bazisanga Jerome says:
    January 25, 2021 at 4:40 am

    Ni byiza. Iyi web ndayikunda.

    Reply
    • Menya says:
      January 25, 2021 at 9:05 pm

      Urakoze cyane rwose, twishimiye ko munyurwa n’inyandiko zacu.

      Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Inkuru

Ubusaza bwacu: Ibintu 5 bidutegereje.

By Menya
Inkuru

Indwara 5 z’ubwoba(Phobia) zitangaje

By Menya
Inkuru

Ibintu 6 abantu benshi(99%) batashobora gukora n’umubiri wabo

By Menya
Ibintu utari uzi ko wakora kuri Google
Inkuru

Ibintu utari uzi ko wakora kuri Google

By Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2025 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya