Reka nkubaze ikibazo, ufite ubushobozi buhagije ni amafaranga angahe utarenza kugira ngo urare muri Hotel cyangwa Lodge ijoro rimwe?
Burya u Rwanda nturufatishe akaboko kamwe buriya rufite ama hotel n’ama lodge abakire benshi batabasha kwigondera bitewe n’uburyo ahenze. Kandi nanone ni igihugu giteza imbere ubukerarugendo, ibi ntago byatungurana cyane ko haba hari ama hotel ahenze.
Iyo kurara muri hotel cyangwa lodge ijoro rimwe bishobora kugusaba miliyoni 5 z’amanyarwanda (RWF 5,000,000) ubwo ntiba yihagazeho?
Muri urutonde hakubiyemo ama Lodge na za Hotel ariko zose ziri mu cyiciro cy’ama hotel ahenze (luxury hotels) kuko urebye nta tandukaniro rinini riri hagati yabyo muri serivisi.
Indi nkuru wasoma: Telefone ukumbuye zari zigezweho mu myaka yashize
Kandi hotel ziri muri iyi nyandiko twazitondekanyije tugendeye ku giciro cya nyuma cyo hasi (Minimum rates/prices), tunagerageze guhindura ibiciro batanga mu mafaranga y’u Rwanda, urayabona mu dukubo.
Dore urutonde rwa Hotel 10 zihenze mu Rwanda kuziraramo ijoro rimwe gusa. Niba ufite ikibazo cyangwa inyunganizi, ntukigendane usige Comments munsi y’iyi nyandiko.
#10 Radisson Blu and Convention centre
Ku mwanya wa 10 haza Radisson Blu and Convention Center, ni hotel iri mu mujyi wa Kigali rwagati, ibarizwa mu ruherekane rw’amahoteli rwa Radisson.
Kugira ngo uyiraremo bafite ibiciro bigiye bitandukanye. Icyumba gihendutse kiri ku madolari 205 (~ RWF 204,600) naho igihenze cyane kiri ku madolari 13,660 (~ RWF 13,637,000).
Site ya Radisson Blue & Convention Centre
Indi nkuru wasoma: Ibibuga by’indege binini ku isi
#9 The Retreat Kigali
The Retreat Kigali iza ku mwanya wa 9 ni hotel nayo iherereye mu mujyi wa Kigali ikaba itunzwe na Kompanyi ya Heaven Rwanda. Ikaba ifite hotel 2 harimo n’iyi The Retreat.
The Retreat nayo ifite ibyumba biri mu byiciro bitandukanye ariko igiciro cyo hasi ni amadolari 346 (~ RWF 340,000) naho igiciro cyo hejuru ni amadolari 1,164 (~ RWF 1,141,000).
Indi nkuru wasoma: Ibiraro birebire ku isi
#8 Five Volcanoes Boutique Hotel
Ku mwanya wa 8 hariho Five Volcanoes Boutique Hotel iri ni hotel iherereye mu karere ka Musanze mu mujyaruguru y’u Rwanda.
Iyi hotel nayo ifite ubwo butandukanye bw’ibyumba. Kuyiraramo ijoro rimwe bishobora kugutwara hagati y’amadolari 580 (~ RWF 568,500) mu cyumba gihendutse n’amadolari 5,500 (~ RWF 5,390,000) mu cyumba gihenze.
Site ya Five Volcanoes Boutique Hotel
Indi nkuru wasoma: Inyubako (amazu) ndende ku isi
#7 Magashi camp by Wilderness Safaris
Magashi Camp ikaba ariyo iza ku mwanya wa 8, ni hotel yubatse nk’inkambi, ikoze mu buryo bw’amahema. Iherereye mu karere ka Nyagatare, mu burasirazuba bw’u Rwanda.
Magashi Camp ni hoteli iba muri Parike y’Akagera kuyiraramo ijoro rimwe ni amadolari 583 (~ RWF 571,500) mu bihe bihendutse n’amadolari 810 (~ RWF 794,000) mu bihe bihenze.
Indi nkuru wasoma: Isahani iribwa
#6 Virunga lodge
Hotel iza ku mwanya wa 6 ni Virunga Lodge, nayo iherereye mu majyaruguru y’u Rwanda hafi ya Parike y’ibirunga.
Virunga lodge yo ifite ibiciro biri hagati y’amadolari 670 (~ RWF 656,600) mu bihe bihendutse n’amadolari 1,210 (~ RWF 1,186,000) mu bihe bihenze ku byumba bihendutse. Naho ibyumba bihenze ni amadolari 800 (~ RWF 784,000) mu bihe bihendutse n’amadolari 1,450 (~ RWF 1,445,000) mu bihe bihenze.
Indi nkuru wasoma: Ubutumwa bw’abatekamutwe ukwiye kwitondera
#5 Sabyinyo Silverback Lodge
Sabyinyo Silverback Lodge ni hotel iherereye mu majyaruguru y’u Rwanda ya kompanyi yitwa Govern’s Camp Collection n’igice cy’abaturage mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.
Iyi hotel kuyiraramo ijoro rimwe bigutwara hagati y’amadolari 840 (~ RWF 837,000) ku cyumba gihendutse n’amadolari 1,040 (~ RWF 1,036,000) ku cyumba gihenze.
Site ya Sabyinyo Silverback Lodge
Indi nkuru wasoma: Udushya utari uzi mu ikoranabuhanga
#4 Singita Kwitonda Lodge & Kataza House
Singita Kwitonda Lodge nayo ibarizwa mu majyaruguru y’igihugu hafi cyane ya Parike y’ibirunga ikaba ari iya Singita, kompanyi ikora ibijyanye n’ubukerarugendo.
Singita Kwitonda Lodge kuyiraramo ijoro rimwe bigutwara hagati y’amadolari 1,125 (~ RWF 1,125,000) ku cyumba gihendutse n’amadolari 2,500 (~ RWF 2,493,500) ku cyumba gihenze.
Site ya Singita Kwitonda Lodge
#3 Bisate lodge by Wilderness Safaris
Bisate Lodge ni hotel iri mu mashyamba y’ibirunga ikaba ifite amazu y’ibyatsi yubatse mu ishusho y’imisozi cyangwa se ibyari by’inyoni.
Bisate lodge yo ibyumba byaho bihuje ibiciro ariko ibiciro bihinduka bitewe n’amezi, mu gihe bihendutse ijoro rimwe ni amadolari 1,750 (~ RWF 1,747,000). Naho igihe bihenze ni amadolari 2,250 (~ RWF 2,246,000).
#2 One&Only Nyungwe House
One&Only Nyungwe House ni hotel iherereye mu ishyamba rya nyungwe (Parike ya Nyungwe) ikaba ari iya kompanyi ya One&Only Resorts.
Kugira ngo urare muri iyi hotel ijoro rimwe mu cyumba cya macye ni amadolari 2,100 (~ RWF 2,096,500) ubwo ni miliyoni 2 naho [icyumba] icya menshi ni amadolari 6,000 ($5,990,000).
Site ya One&Only Nyungwe House
#1 One&Only Gorilla’s Nest
One&Only Resorts si aho yagarukirije ibikorwa byayo mu gihugu. Ku mwanya wa 1 haza One&Only Gorilla’s Nest yubatse hafi ya Parike y’ibirunga. Ahanini bitewe n’uburyo zubatse nk’izimanitse (nests)
Iyi hotel niyo hoteli ihenze muri iki gihugu kuko ijoro rimwe mu cyumba cya macye bigutwara amadolari 4,000 (~ RWF 3,993,000). Naho icyumba gihenze ni amadolari 15,000 (~ RWF 14,948,000).
Site ya One&Only Gorilla’s Nest
Ngizo rero Hotel 10 zo mu Rwanda zikosha (zitwara akayabo k’amafaranga), niba wiyizeye ku mafaranga yawe wanyarukira muri imwe muri izo.
Niba ukunda inyandiko za Menya, ushobora kujya uzibona bikoroheye kuri email yawe buri uko inyandiko nshya isohotse. Murakoze!