Uko iminsi ijyenda yicuma niko isi ijyenda itera imbere ariko ubuzima abantu babayeho bujyenda buhinduka ariko n’ibikorwa byiyongera, ubwo bisobanuye ko n’ingendo ariko ziyongera.
Ibi ni byiza ku ruhande rumwe kuko ariko ku rundi ruhande ni ikindi kibazo gikomeye mu bijyanye n’ingendo (urujya n’uruza) mu mijyi igezweho (urban areas).
Indi nkuru wasoma: Imijyi 5 ifite umwihariko utasanga ahandi ku isi
Niba utuye i Kigali cyangwa se undi mujyi uteye imbere ku isi uzabona ko hari ikibazo gikomeye cy’umuvundo w’imodoka mu mihanda bizwi nka ambutiyaje (embouteillage / Traffic jam).
Ibi biba u Rwanda rufite imodoka 221,000 zibaruye, aho izirengo 30,000 zibarizwa mu mujyi wa Kigali. Utekereza iki ku gihugu gifite imodoka zirenga miliyoni 2?
Uyu munsi turakugezaho ibihugu bibamo umuvundo w’imodoka kurusha ibindi byose yo ku isi nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Confused.com. Umubare ugaragara iruhande rw’igihugu ugaragaza imodoka ziri ku kilometero kimwe.
Ibihugu 20 bifite umuvundo w’imodoka kurusha ibindi ku isi
- Leta zunze ubumwe z’Abarabu (United Arab Emirates) – 553
- Hong Kong – 390
- Singapore – 192
- Turukiya – 173
- Bulugariya (Bulgaria) – 171
- Koreya y’epfo (South Korea) – 160
- Tayiwani (Taiwan) – 158
- Isiraheli (Israel) – 143
- Repubulika ya Czech – 97
- Malaysia – 92
- Ubwami bw’Abongereza (UK) – 86
- Ubutaliyani (Italy) – 78
- Mexico – 74
- Misiri (Egypt) – 74
- Ubudage – (Germany) – 72
- Romaniya (Romania) – 66
- Ubusuwisi (Switzerland) – 65
- Irani (Iran) – 63
- Ubuholandi (Netherlands) – 62
- Portugal – 56
Indi nkuru wasoma: Imijyi 10 ikuze kurusha indi ku isi
Ibihugu bitandukanye bikomeje kurwana n’ubwiyongere bukabije bw’umuvundo w’imodoka. Wowe ubona hari uburyo cyangwa se igihe uyu muvundo ujyenda wiyongera wazagabanyuka ku buryo imodoka zizajya zisanzuye?
via: MentalFloss
Wakoze gusoma iyi nkuru, niba ukunze iyi nyandiko cyangwa se ufite igitekerezo ushaka kongeraho, wasiga ubutumwa muri comment ahagana hasi tukungurana ibitekerezo.
Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!