Search
Inzovu

Inyamaswa 10 zihaka (gestation) igihe kirekire ku isi

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Guhaka ni iki? Icyambere ni ijamo rikoreshwa kuinyamaswa imarana umwana wayo mu nda, ni ukuvuga ngo kuva umwana ageze mu nda kugeza ibyaye icyo nicyo gihe cyo guhaka mu cyongereza ni “Gestation”.

Ijambo guhaka rikoreshwa ku bisimba binini by’ibinyamabere nk’inka, gusa ku muntu harimo umwihariko, hakoreshwa ijambo gutwita.

Niba ushaka kureba imibare n’urutonde rw’izi nyamaswa mu ncamake wakifashisha imbonerahamwe iri ku musozo w’iyi nyandiko.

#10 Ifarashi

Ifarashi ni inyamaswa ifata igihe kirekire kugira ngo ibyare
Ifarashi ni inyamaswa ifata igihe kirekire kugira ngo ibyare

Ifarashi izwiho ingufu mu maguru zirimo nko kwiruka cyane no kuba yaheka ibintu byinshi. Abantu ba cyera bayifashisha nk’uburyo bw’urugendo ariko ubu kubera iterambere yabaye itungo ryo mu rugo.

Indi nkuru wasoma: Utuntu n’utundi utigeze wumva ahandi (twagutera kwibazaho)

Mu bijyanye n’igihe imarana umwana wayo mu nda, iyi nyamaswa nayo iri mu nyamaswa zimara igihe kinini zihaka kuko ishobora kugeza ku minsi magana atatu mirongo itatu n’itandatu (336).

#9 Alpaca

Alpaca
Alpaca

Alpaca ni igisimba abenshi tutamenyereye nko mu Rwanda cyangwa muri Afurika. Alpaca imeze nk’intama ariko itandukaniro ni uko ari ndende kandi ifite ijosi rirerire cyane. Ni inyamaswa zikunda kuboneka muri Amerika y’amajyepfo.

Ushobora gusoma: Ibintu 14 ukwiye kwibaza kuri filime utajyaga witaho

Nazo ziri mu nyamaswa zimara igihe kitari gito zihaka kuko imara iminsi igera kuri magana atatu na mirongo ine n’itanu (345) ihaka.

#8 Indogobe (Donkey)

Indogobe
Indogobe

Indogobe nayo iri mu bwoko bw’ifarashi gusa itandukaniro rimenyerewe cyane hagati y’ibi bisimba ni uko indogobe ari nto kandi itanihuta (Mu kwiruka) ugereranyije n’ifarashi, nayo rero ikunze gukoreshwa mu bwikorezi.

Indi nkuru wasoma: La Casa de Papel: Ibintu utari uzi kuri iyi Serie.

Indogobe nayo ikaba iri mu nyamaswa zihaka igihe kirekire kuko biyisaba iminsi ijyera kuri muri magana atatu na mirongo itandatu n’itanu (365).

#7 Imparage (Zebra)

Imparage
Imparage

Imparage ni inyamaswa yo mu ishyamba ifite imiterere nk’iy’indogobe n’ifarashi, itandukaniro ni uko yo ifite uruhu rw’amabara y’ubururu n’umweru ariko ibindi byose ni kimwe.

Indi nkuru:Ese ni iki inyamaswa zikora abantu batashobora?

Nayo nk’uko twabonye izindi nyamaswa hejuru (Ifarashi n’indogobe) ihaka igihe kinini, kuko bitwara iminsi magana atatu na mirongo irindwi n’itanu (375) mbere yo kubyara.

#6 Ingamiya (Camel)

Ingamiya
Ingamiya

Ingamiya ni inyamaswa nini ifite umugongo uzamutse (Hump) idakunze kuboneka cyane, ikunze kwifashishwa mu gutwara abantu n’imizigo imizigo mu bice by’ubutayu.

Inyoni: Impamvu avoka ari mbi ku nyoni

Ingamiya nayo imara igihe kinini ihaka kuko imarana umwana munda iminsi ijyera kuri magana atatu mirongo icyenda (390).

#5 Twiga (Giraffe)

Twiga/agasumbashyamba
Twiga cyangwa agasumbashyamba

Twiga cyangwa se agasumbashyamba ni indyabyatsi ikaba n’inyamaswa ndende ku isi kuko ishobora kugeza ku burebure buri hagati ya metero enye n’eshanu (4-5m).

Si uwo mwihariko gusa twiga igira kuko iri no mu bisimba bishobora kumara igihe kirekire ihaka, ijyeza ku minsi magana ane mirongo itatu (430).

#4 Inkura (Rhinoceros)

Inkura
Inkura

Mu gihe izindi nyamaswa uzisangana amahembe ku mutwe, inkura yo ifite umwihariko wo kugira amahembe ahagana ku munwa hejuru gato y’izuru.

N’iyi nyamaswa imara igihe kinini ihaka, ishobora kujyera ku minsi magana ane mirongo itanu (450) ihaka, ubwo n’umwaka umwe n’amezi abiri.

#3 Walrus

Walrus
Walrus

Walrus ni inyamaswa yo mu mazi ifite amenyo abiri maremare, ntago imenyerewe n’abantu. Iboneka mu gice cy’amajyaruguru y’isi mu nyanja ya Arctic.

Warlus nayo ifata igihe kirekire kugira ngo ibyare, ishobora gufata iminsi magana ane na mirongo itanu n’itandatu (456) kugira ngo ibyare.

#2 Balene (Whale)

Balene (Sperm Whale)
Balene (Sperm Whale)

Balene, imwe mu nyamaswa nini ku isi kandi ikaba imwe mu mafi macye ari mu muryango w’inyamabere (mammal).

Iyi nyamaswa rero si igitangaza kuba yaba ihaka mu gihe kirekire, biyitwara iminsi ijyera kuri magana atanu na mirongo itatu n’itanu (535).

#1 Inzovu (Elephant)

Inzovu
Inzovu niyo nyamaswa imara igihe kirekire ihaka

Inzovu nicyo gisimba gifata igihe kinini cyane kurusha ibindi byose bituye isi, kuko imara iminsi iri hagati ya magana atandatu na cumi n’irindwi (617) kugeza kuri magana atandatu na mirongo itandatu (660) bitewe n’ubwoko.

Inzovu zo muri Afurika zimara igihe kirekire zihaka ugereranyije n’izo muri Aziya.

InyamaswaIminsi ihakaAmezi ihaka
10Ifarashi33611
9Alpaca34511
8Indogobe36512
7Imparage37512
6Ingamiya39013
5Twiga43014
4Inkura45015
3Walrus45615
2Balene53517
1Inzovu66022
Imbonerahamwe y’inyamaswa n’igihe zimara zihaka

Niba ukunda inyandiko za Menya, ushobora kubona inyandiko zose zica kuri uru rubuga ku buryo bukorohera unyuze kuri Form iri munsi. Murakoze!

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

2 Responses

  1. Iyo ushyiraho icyo iriya minsi bingana mu mezi cg mu myaka byari kurushaho kumvikana neza. Urugero inzovu ihaka imyaka 2 cg amezi 24

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content