MenyaMenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Search
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika
© 2026 Menya.co.rw. All rights reserved.
Inkuru

Ibintu 5 bishobora kuba bikorwa n’abantu benshi

Menya
Last updated: January 31, 2021 10:42 am
Menya
Share
Ibintu abantu benshi bakora
Ibintu abantu benshi bakora
SHARE

Abantu benshi bakunda kugira imico mito mito ariko ntibamenye ko ari ibya buri wese. Mu nkuru iheruka ku bintu abantu bakunda gukora batabisha(Wayisoma hano), navugaga ibintu abantu bakora batabishaka ariko ubungubu reka mvuge ibyo abantu bahuje gukora.

Contents
  • #1 Kubobeza uburoso mbere yo koza amenyo
  • #2 Iyo wibeshye inyuguti mu ijambo ry’ibanga
  • #3 Kwemeza ko wasomye amategeko n’amabwiriza
  • #4 Kumva voice note ukimara kuyohereza
  • #5 Kwisuganya mbere yo koga amazi akonje
  • Umusozo

Itandukaniro ririmo hano ni uko ibi babikora ku bushake ahubwo ari nk’umuco ku buryo usanga umuntu ugiye gukora icyo gikorwa aba yabyiteguye.

#1 Kubobeza uburoso mbere yo koza amenyo

Abantu benshi babobeza uburoso mbere yo koza amenyo
Abantu benshi babobeza uburoso mbere yo koza amenyo

Iyo umaze gushyira umuti w’amenyo(Toothpaste) ku buroso, ikiba gisigaye ni ukubushyira mu kanwa ugatangira koza amenyo.

Ariko burya abantu benshi babanza gushyiraho amazi kugira ngo umuti n’uburoso bibobere. Ibi burya birafasha kuko bibuza uburoso gukomera no kubabaza ishinya mu gihe ukuba amenyo.

https://twitter.com/darienj_5/status/963793329946230784?ref_src=twsrc%5Etfw%7Ctwcamp%5Etweetembed%7Ctwterm%5E963793329946230784%7Ctwgr%5E%7Ctwcon%5Es1_c10&ref_url=https%3A%2F%2Fwww.news-medical.net%2Fhealth%2FWhen-Should-You-Wet-Your-Toothbrush.aspx

#2 Iyo wibeshye inyuguti mu ijambo ry’ibanga

Iyo wibagiwe akanyuguti kamwe ka nyuma muri password uhita usiba ibyo wanditse byose
Iyo wibagiwe akanyuguti kamwe ka nyuma muri password uhita usiba ibyo wanditse byose

Iyo wibeshye inyuguti imwe mu ijambo ry’ibanga(Password) uzi ikintu ukurikizaho? Ni ugusiba byose kandi ndahamya neza ko umubare mwinshi w’abantu ariko bigenda.

Kwamamaza
Kwamamaza

Ni ukubera iki? Kubera ko ijambo ry’ibanga riba ritagaragara rimwe na rimwe tunibagirwa ko bishoboka kurireba ku mbuga cyangwa ama applications amwe n’amwe.

#3 Kwemeza ko wasomye amategeko n’amabwiriza

Terms And Conditions - Amategeko n'amabwiriza ntibikunze gukurikizwa
Amategeko n’amabwiriza(Terms and Conditions) ntibikunze gukurikizwa

Iyo bigeze mu kwemeza amategeko n’amabwiriza(Terms and conditions) abenshi ntago tuyasoma, nibwo ubona ko kubeshya kuri internet ari ibintu byoroshye cyane.

Niba ntibeshye ushobora kuba ufite email ya Google kandi utarigeze usoma na rimwe amategeko n’amabwiriza, ufite konti ya Instagram kandi ntago wigeze usoma amategeko bakuzaniye n’ubwo wemeje ko wayasomye.

#4 Kumva voice note ukimara kuyohereza

Silhouette of man listening to music free image
Wumva voice note yawe iyo umaze kuyohereza

Turabizi twese nk’ibanga ko iyo umaze kohereza voice note uyumva bucece ngo wumve ko igomba gusibwa cyangwa ngo umenye niba wavugaga neza.

Kwamamaza
Kwamamaza

Imana ishimwe ko ushobora gusiba message yawe ikagendera rimwe n’iya mugenzi wawe. Gusa ibyago byawe rimwe na rimwe ushobora gusanga hari uwo wayoherereje kuri GBWhatsapp.

#5 Kwisuganya mbere yo koga amazi akonje

black shower head switched on
Kwisuganya mbere yo kwitera amazi.

N’ubwo amazi akonje ari meza(kuri njye) ariko burya, gutangira kuyoga biba ari intambara hagati yanjye nayo.

Ni ibintu abantu benshi bakora, kubanza kuyitaza ngo atagukoraho mbere yo kuyoga (N’ubundi uba uri buyoge!!!) ubundi ukisuganya uti “rimwe, kabiri, gatatuuu…

Umusozo

Ni ibisanzwe ko abantu bakora ibintu bijya kumera kimwe haba hari aho babirebeye cyangwa se batabirebeye.

Buretse ko atari na bibi inshuro nyinshi kuko hari impamvu ibintu biba bikorwa n’abantu n’ubwo atari byose. Mbere yo gukurikiza ibintu abantu benshi bakora mi ukujya ubanza ukamenya impamvu yabyo.

Kwamamaza
Kwamamaza

TAGGED:Abantu benshiibintu bitangajeibintu dukora
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ibihe 17 bisekeje byaranze Amashuri abanza kuri buri muntu.
Next Article Ubwoko bw'amaraso(Blood types) Ibintu 5 byerekeye ubwoko bw’amaraso (Blood type) wamenya guhera ubu.
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Ibintu 5 bihesha umuntu icyubahiro mu bandi
Inkuru

Ibintu 5 Bihesha Umuntu Icyubahiro mu Bandi

By
Rosine Nzakizwanimana
Indirimbo numvishe nabi
Inkuru

Izi ndirimbo numvaga baririmba ikinyarwanda

By
Menya
Ubumenyi

Menya ibintu utari uzi ku ikoranabuhanga 2021

By
Menya
Inkuru

Ibintu 6 abantu benshi(99%) batashobora gukora n’umubiri wabo

By
Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Inkuru zo gutebya
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2025 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya