MenyaMenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Search
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika
© 2025 Menya.co.rw. All rights reserved.
Inkuru

Ubusaza bwacu: Ibintu 5 bidutegereje.

Menya
Last updated: February 26, 2021 10:04 pm
Menya
Share
SHARE

Buri gihe iyo mbonye umusaza cyangwa umukecuru mpita nibuka ko nawe yabayeho inkumi cyangwa umusore ukomeye cyane. Gusa byose birangira ubuzima butwerekeje ahantu hamwe… Gusaza.

Contents
  • Gusobanuza bidashira, hafi ya buri kintu
  • Kubeshywa bya hato na hato
  • Uzaba uri inararibonye
  • Igare, saa moya n’imbeba bizaba ari karahanyuze
  • Kugaya iby’icyo gihe

Ibyo rero byatumye ntekereza ibintu ushobora kuzahura nabyo igihe uzaba witwa muzehe cyangwa mukecuru kuko bizakugeraho igihe cyose uzaba ukiriho.

Ariko ntibirangiye kuko aho niho ugana, reka turebere hamwe ibyo twakitega mu myaka yacu y’ubusaza tujyendana n’igihe turimo.

Urakaza neza mu isi y’ubusaza bwawe.

Gusobanuza bidashira, hafi ya buri kintu

Ikintu nizeye ntashidikanya ni uko nk’uko tudahagarara gukura ari na ko n’iminsi ijyenda ubwo n’iterambere rigakomeza gukataza kurushaho.

Icyakora twe hari aho tujyera kubera gusaza, tukigumanira n’iterambere twahoranye ibyo bigatuma tutazamenya ibigezweho. Ni aho uzahera ujya gusobanuza urubyiruko rw’icyo gihe ibintu hafi ya byose uko bikorwa n’uko bikora.

Ushobora gusoma: Ibintu 14 ukwiye kwibaza kuri filime utajyaga witaho

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntibizagutungure kubona umwana wawe azabona iPad pro nka kombine (Telephone fix). Sinzi ikizaba kiriho gusa ikiranabuhanga ryacu rizaba riri inyuma ku rizaba rihari icyo gihe.

Rimwe na rimwe uzajya witwaza umwana wawe ngo ajye kukurwanaho kugira ngo utazahata ibaba cyangwa ngo usiragire ubaza amakuru.

Kubeshywa bya hato na hato

N’ubwo ubona ubeshya iwanyu bakabyemera si ubwenge buhambaye, witegure ibizakugeraho kuko umwana wawe ashobora kuzakubeshya ukumva akubwiye ukuri kwatuma unamuhemba.

Ushobora kuba utabyizeye, ariko icyo gihe ntago uzaba wumva intero abana bawe baganiramo. Rero nibakubeshya ntibizakubabaze (kuko ushobora kutazanabimenya).

Uzaba uri inararibonye

Tekereza nko mu 2060, umuntu wo mu 1996 azaba ari umwe mu bantu bantu bakuze mu gihugu? Nawe uzaba urimo (niba uri uwo muri za 80’ ho uzaba usheshe akanguhe).

Indi nkuru: Uko wasaba icyangombwa ku Irembo bitagusabye gufungura konti.

Ni ukuvuga ngo nawe uzajya wicaza abana ubabwire iby’ahahise ndetse n’u Rwanda rw’icyo gihe kandi ubabwire ko mwakoze ibintu bikomeye cyane birimo no kurwana n’icyorezo cyaje kikazahaza isi kitwa Coronavirus.

Kwamamaza
Kwamamaza

Igare, saa moya n’imbeba bizaba ari karahanyuze

Ntubona ko kayirebwa akuze kuriya? Buriya na ba Mavengesudi, Makanyaga Abdul n’abandi benshi bahoze ari abahanzi bagezweho kandi babica bigacika.

Urakaza neza mu gihe uzumva Bruce Melodie na Nel Ngabo mu basaza bari bususurutse igitaramo nk’abahanzi b’indirimbo za karahanyuze (hahaha), bafatanyije n’abakecuru nka Knowless na Marina.

Kugaya iby’icyo gihe

Buri gihe biba bicika hagati y’urubyiruko n’abakuze aho abakuze bavuga ko nta mwimerere ukiba mu bintu by’ubu cyane cyane imyidagaduro nk’imikino, imiziki ndetse n’ibindi.

Ubu bamwe mu basaza bavuga ko umupira wangiritse cyane kandi ko Pele na Maradona (RIP) ari abakinnyi b’ibihe byose ariko twe tukebona ko Cristiano Ronaldo na Lionel Messi ntawuzabarusha.

Indi nkuru wasoma: Uramutse usubije kimwe muri ibi bibazo by’imibare watsindira Miliyoni y’amadolari

Itegura kujya ujya impaka usobanurira urubyiruko rw’icyo gihe uburyo abo bakambwe bari bakaze cyane mu mupira w’amaguru, unitegure ko ntawuzapfa kubyemera kubera hazaba hari abandi.

Ngayo nguko rero, ahubwo ube witegura uko uzitwara muri ibyo bihe, erega bizanaba ngombwa ko ubwira abantu ibyo wagezeho.

Hari icyo naba nibagiwe kiduteganyirijwe mu gihe kizaza (mu busaza bwacu)?

Ukunda inkuru za menya wakitongera kuri list iri Munsi. Murakoze!

Kwamamaza
Kwamamaza

TAGGED:ibintu bidasanzweibintu bitangajeInkuru zisekejeinkuru zitangajeMenyaUbusaza
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Menya uko wakuramo igice cy’inyuma (background) mu ifoto
Next Article Jack na Rose nabo basize amateka mu by'inkundo Menya inkundo (Couples) zakoze amateka mu mitwe y’abantu (kugeza n’ubu).
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Intare isinziriye
Ubumenyi

Ubushobozi utari uzi ko inyamaswa zifite

By Menya
Inkuru

Amateka y’ubwato bwa TITANIC: Impanuka ikomeye y’ikinyejana cya 20

By Menya
Inkuru

Lupin: iyi ni serie wareba niba ukunda La Casa de Papel!

By Menya
Inkuru

Inkuru zisekeje n’izitangaje zigutangiza 2023

By Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2025 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya