MenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Shakisha
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
- Kwamamaza -
Ad imageAd image
Ubumenyi

Ibintu 15 bitangaje utari uzi ko amaso afite

Menya
Last updated: September 29, 2025 1:11 pm
Menya
ByMenya
Follow:
Share
Amaso ni igice kitoroshye cy'umubiri
Ijisho
SHARE
Kwamamaza
Kwamamaza

Nta buhanga n’ubusesenguzi buhanitse bisaba kugira ngo umuntu abone ko amaso ari kimwe mu bice by’ingenzi biri ku mubiri w’umuntu.

Mu magambo macye, amaso ujye uyafata nk’impano wahawe ngo umenye ureba ibyiza bitatse isi ndetse afite akamaro gakomeye cyane kuko agufasha kubona no kwirinda ibibi bishobora kukugirira nabi (ukuyemo ibyo utabasha kubonesha amaso nyine!).

Icyo wamenya ni uko hari ibintu utari uzi ku maso kugeza n’ubu. Ariko ntugire ikibazo Menya.co.rw irahari igufashe kwagura ubumenyi bwawe.

Indi nkuru wasoma: Ibintu bitangaje utari uzi ku isi

Uyu munsi turareba ubudasa bw’igice cy’amaso igice gifite utuntu twinshi dutangaje kandi tw’ingenzi mu buzima bwa munntu.

Ubudasa bw’amaso

1. Amaso y’umuntu ashobora kureba (gutandukanya) amabara arenga miliyoni 10. Wowe ushobora kutabimenya iyo uyakoresha, ariko menya ko wowe ufite impano nk’iyo.

2. Iyaba ijisho ry’umuntu ryabaga camera ryaba rifite ubushobozi bwa megapixels (MP) 576, mu gihe camera ya iPhone 17 Pro Max ifite megapixels 48. Ni ukuvuga ngo amaso akubye inshuro 12 y’akataraboneka.

3. Ufite hagati y’udutsi 770,000 na miliyoni 1.7 muri buri jisho.

4. Umwana ukivuka ntabwo ashobora kurira amarira, atangira kuzana amarira iyo agize hagati y’ukwezi n’amezi 3.

Amaso y'umwana ukivuka areba umweru n'umukara gusa
Amaso y’umwana ukivuka areba umweru n’umukara gusa

5. Ijisho (eyeball) ry’umuntu nticyijya gihindura ingano kuva umuntu avutse kugeza akuze.

6. Igice cy’ubwonko gishinzwe gufasha amaso kureba kigize 12% y’ubwonko bwose.

7. Ubundi amaso yacu areba ibintu bicuritse, ni ubwonko bwacu bubicurukura.

8. Ku mpuzandengo, umuntu ahumbya inshuro ziri hagati ya 900 – 1,200 mu isaha, 14,400 – 19,200 ku munsi, cyangwa se hagati y’inshuro miliyoni 5.2 na 7.1 mu mwaka.

9. Buri hagati y’iminsi 30 na 60 ingohe z’amaso (eyelashes) zirisimburanya (ziracika hakamera izindi nshya).

Kwamamaza
Kwamamaza

10. Mu buryo bumwe cyangwa ubundi, kimwe cya kabiri cy’imirimo y’ubwonko gifite aho gihuriye no kureba.

11. Uruhinja rwose rukivuka nta bara na rimwe rushobora kureba usibye umweru n’umukara kugeza ku gihe cy’amezi ane.

12. Iyo usoma kuri mudasobwa cyangwa kuri telefone uhumbya gacye, ibi rero bitera amaso yawe kunanirwa.

13. Ubwonko bushobora kumenya ifoto amaso yabonye mu gihe kitageze ku isegonda (mu gice kimwe cy’isegonda – 100 Milliseconds).

14. Ijisho ry’umuntu rigizwe n’ingirangingo (cells) zirenga miliyoni 107 zirimo ubwoko bubiri.

15. Ijisho nicyo gice cya kabiri gihambaye mu miterere (Complex) nyuma y’ubwonko.

Wakoze gusoma iyi nkuru, niba ukunze iyi nyandiko cyangwa se ufite igitekerezo ushaka kongeraho, wasiga ubutumwa muri comment ahagana hasi tukungurana ibitekerezo.

Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!

Kwamamaza
Kwamamaza

TAGGED:amasoibintu bidasanzweibintu bitangajeMenyaUbumenyi
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ese kwiyahura ni indwara yandura?
Next Article Money Heist Money Heist: Impamvu wareba igice cya 5
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi nyandiko

Nujya gukora urugendo rw’indege ujye uhora uzirikana ibi bintu 6
Ubumenyi
Abami b'u Rwanda bakurikiranaga mu buryo bwihariye.
Abami b’u Rwanda: Uburyo bworoshye bwo kumenya uko bakurikirana
Inkuru
Imbuga nkoranyambaga zishyura amafaranga menshi ni izihe?
Imbuga nkoranyambaga dukoresha zavutse zite?
Inkuru

You Might Also Like

InkuruUbumenyi

Impamvu 7 zatuma wibaza niba igeno (destiny) ribaho

By Rosine Nzakizwanimana
Ubumenyi

Ese kwiyahura ni indwara yandura?

By Menya
Ubumenyi

Telephone 10 zihenze kurusha izindi ku isi

By Menya

Menya imyitwarire igaragaza ko umuntu afite ubwenge bwo mu mutwe

By Rosine Nzakizwanimana

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Inkuru zo gutebya
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2026 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya
Copyright © 2026 Menya.co.rw.