MenyaMenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Search
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika
© 2026 Menya.co.rw. All rights reserved.
Ubumenyi

Ibihugu 5 byimuye imirwa mikuru

Menya
Last updated: November 30, 2021 6:59 pm
Menya
Share
Umujyi wa Dar es Salaam
SHARE

Nk’uko bimenyerewe, Isi igizwe n’imigabane, imigabane nayo ikaba igizwe n’ibihugu ariko nanone ibihugu biba bigizwe n’imijyi.

Contents
  • Tanzania
  • Brazil
  • Pakistan
  • Guinea Bissau
  • Malawi

Buri gihugu kiba gifite umujyi ukiranga dukunze kwita umurwa mukuru ari nkacyo gicumbi cy’iterambere ry’icyo gihugu.

Ntago bikunze kubaho ko igihugu gihindura umujyi witwa umurwa mukuru. Gusa nka bwa budasa bw’isi, mu mateka hagiye habaho igihe ibihugu byafataga ibyemezo byo guhindura imirwa mikuru.

Reka turebe mu mateka y’isi ibihugu byagiye byimura imirwa mikuru biyivana mu mijyi imwe biyijyana mu yindi mijyi kuva nyuma y’intambara y’isi ya kabiri.

Tanzania

Umujyi wa Dar es Salaam | Tanzania iri mu bihugu byahinduye imirwa mikuru.
Dar es Salaam | Umurwa mukuru wavanywe i Dar es Salaam ujyanwa i Dodoma

Tanzania ni igihugu giherereye ku mugabane wa Afurika, iki gihugu cyahinduye umurwa mukuru Dar Es Salaam uhinduka Dodoma.

Uyu mujyi wa Dodoma wabaye umurwa mukuru mu mwaka wa 1976 ariko wemejwe bya burundu mu mwaka wa 1996.

Kwamamaza
Kwamamaza

Indi nkuru wasoma: Imijyi 10 ikuze kurusha indi ku isi

Brazil

Umujyi wa Rio de Janeiro
Umurwa mukuru wa Brazil ubu ni Brasilia si Rio de Janeiro

Brazil ni igihugu giherereye ku mugabane wa Amerika y’amajyepfo, akaba ari nacyo gihugu cyonyine gikoresha ururimi rw’igiporutige (Portuguese) kuri uyu mugabane.

Mu mwaka wa 1960 nibwo guverinoma ya Brazil yemeje ku mugaragaro ko Rio de Janeiro utakiri umurwa mukuru w’iki gihugu ahubwo ko Brasilia ariwo murwa mukuru mushya kugeza n’ubungubu.

Indi nkuru wasoma: Imijyi 5 ifite umwihariko utasanga ahandi ku isi

Pakistan

Umurwa mukuru Islamabad wa Pakistan
Umurwa mukuru Islamabad wa Pakistan

Pakistan ni igihugu gishingiye ku mahame ya Islam giherereye mu majyepfo ya Aziya, iki gihugu cyakunze kurangwamo intambara z’urudaca cyane cyane mu ntara ya Kashmir ndetse n’izindi ntambara zitandukanye kubera imitwe yitwaje intwaro.

Kwamamaza
Kwamamaza

N’ubwo iki gihugu abenshi bagikekera kuba nta buranga ariko burya nacyo gifite uburanga ndetse n’imijyi myiza kandi igezweho.

Iki gihugu burya nacyo cyahoranye umurwa mukuru wa Karachi ariko mu mwaka wa 1967 nibwo cyawuhinduye kiwugira Islamabad.

Guinea Bissau

Guinea Bissau ni igihugu giherereye mu burengerazuba bw’umugabane wa Afurika hagati ya Guinea ndetse na Senegal.

Iki gihugu cyari gifite umurwa mukuru nka Boe ariko nyuma (mu 1974) waje guhindurwa wimurirwa mu mujyi wa Bissau nk’uko byahoze mu gihe cy’ubukoroni.

Malawi

Inzu zimwe zo muri Lilongwe
Lilongwe yasimbuye Zomba

Malawi (Mbere [1964] kitwaga Nyasaland) ni igihugu giherereye mu majyepfo ya Afurika gihana imbibi na Zambia, Tanzania na Mozambique.

Iki gihugu mbere yo kubona ubwigenge cyari gifite umurwa mukuru witwa Zomba kugeza mu 1974, aribwo cyahinduye umurwa mukuru uhinduka Lilongwe kugeza n’ubu.

Kwamamaza
Kwamamaza

TAGGED:ImijyiImirwa mikuruIsiMenyaUbumenyiUtuntu n’utundi
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article KICS Campus Amashuri 10 ahenze kurusha andi yose mu Rwanda
Next Article Umuvundo w'imodoka (ambutiyaje) zihagaze Dore ibihugu 20 bifite umuvundo w’imodoka kurusha indi yose ku isi.
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Amano n'inzara z'umwana
Ubumenyi

Kubera iki umuntu agira inzara z’amano?

By
Menya
Amakosa yo kuri murandasi ukwiye kwirinda
Ubumenyi

Amakosa 7 ukwiye kwirinda igihe ukoresha murandasi (internet)

By
Rosine Nzakizwanimana
Ubumenyi

Imigezi 10 Miremire Kurusha Indi ku Isi

By
Menya
Ubumenyi

Imyihariko 5 imbuto zimwe na zimwe zifite: Utuntu n’utundi.

By
Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Inkuru zo gutebya
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2025 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya