Search
Umuvundo w'imodoka (ambutiyaje) zihagaze

Dore ibihugu 20 bifite umuvundo w’imodoka kurusha indi yose ku isi.

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Uko iminsi ijyenda yicuma niko isi ijyenda itera imbere ariko ubuzima abantu babayeho bujyenda buhinduka ariko n’ibikorwa byiyongera, ubwo bisobanuye ko n’ingendo ariko ziyongera.

Ibi ni byiza ku ruhande rumwe kuko ariko ku rundi ruhande ni ikindi kibazo gikomeye mu bijyanye n’ingendo (urujya n’uruza) mu mijyi igezweho (urban areas).

Indi nkuru wasoma: Imijyi 5 ifite umwihariko utasanga ahandi ku isi

Niba utuye i Kigali cyangwa se undi mujyi uteye imbere ku isi uzabona ko hari ikibazo gikomeye cy’umuvundo w’imodoka mu mihanda bizwi nka ambutiyaje (embouteillage / Traffic jam).

Ibi biba u Rwanda rufite imodoka 221,000 zibaruye, aho izirengo 30,000 zibarizwa mu mujyi wa Kigali. Utekereza iki ku gihugu gifite imodoka zirenga miliyoni 2?

Uyu munsi turakugezaho ibihugu bibamo umuvundo w’imodoka kurusha ibindi byose yo ku isi nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Confused.com. Umubare ugaragara iruhande rw’igihugu ugaragaza imodoka ziri ku kilometero kimwe.

Umuvundo w'imodoka nyinshi
Umuvundo w’imodoka nyinshi zabuze uko zitambuka

Ibihugu 20 bifite umuvundo w’imodoka kurusha ibindi ku isi

  1. Leta zunze ubumwe z’Abarabu (United Arab Emirates) – 553
  2. Hong Kong – 390
  3. Singapore – 192
  4. Turukiya – 173
  5. Bulugariya (Bulgaria) – 171
  6. Koreya y’epfo (South Korea) – 160
  7. Tayiwani (Taiwan) – 158
  8. Isiraheli (Israel) – 143
  9. Repubulika ya Czech – 97
  10. Malaysia – 92
  11. Ubwami bw’Abongereza (UK) – 86
  12. Ubutaliyani (Italy) – 78
  13. Mexico – 74
  14. Misiri (Egypt) – 74
  15. Ubudage – (Germany) – 72
  16. Romaniya (Romania) – 66
  17. Ubusuwisi (Switzerland) – 65
  18. Irani (Iran) – 63
  19. Ubuholandi (Netherlands) – 62
  20. Portugal – 56

Indi nkuru wasoma: Imijyi 10 ikuze kurusha indi ku isi

Ibihugu bitandukanye bikomeje kurwana n’ubwiyongere bukabije bw’umuvundo w’imodoka. Wowe ubona hari uburyo cyangwa se igihe uyu muvundo ujyenda wiyongera wazagabanyuka ku buryo imodoka zizajya zisanzuye?

via: MentalFloss

Wakoze gusoma iyi nkuru, niba ukunze iyi nyandiko cyangwa se ufite igitekerezo ushaka kongeraho, wasiga ubutumwa muri comment ahagana hasi tukungurana ibitekerezo.

Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content