MenyaMenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Search
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika
© 2026 Menya.co.rw. All rights reserved.
Inkuru

Inkuru zisekeje n’izitangaje zigutangiza 2023

Menya
Last updated: December 28, 2022 5:42 pm
Menya
Share
SHARE

Inkuru zisekeje n’izitangaje zigutangiza 2023

Umwaka w’ibihumbi bibiri na makumyabiri na gatatu (2023) ugiye gutangira. Ni iminsi micye cyane isigaye ibarirwa ku ntoki, Menya yaguteguriye inkuru zisekeje ndetse n’izitangaje zigufasha kwinjira neza muri mwaka wa 2023.

Contents
  • Inkuru zisekeje n’izitangaje zigutangiza 2023
  • 5. Umugabo ushobora kuba yarishwe no koga
  • 4. Umubyeyi wabaswe no kwitera Tatuwaje
  • 3. Umusore ufite urukundo n’ubutwari bidasanzwe
  • 2. Umugabo w’amaguru arenze abiri
  • 1. Amakoboyi amaze imyaka irenga ijana yaguzwe akayabo

Tekereza kuri ibi bibazo. Ni igihe kingana gite ushobora kumara utarikoza amazi? Ni amafaranga angahe wagura amapantalo abiri y’amakoboyi? Ese urukundo ufitiye umuryango wawe rwatuma ubabara ku bwawo?

Muri iyi nyandiko turaza kubona inkuru zitandukanye zifite aho zihuriye n’ibi bibazo nabajije hejuru.

5. Umugabo ushobora kuba yarishwe no koga

Umugabo wari uzwi ku izina rya Amou Haji byanavugwaga ko ari ‘umunyamwanda wa mbere ku isi’ yapfuye nyuma gato yo kubwirizwa koga.

Bivugwa kandi ko Amou Haji yaretse gukaraba hashize imyaka mirongo itandatu n’irindwi (67) nyuma yo kwemeza ko bishobora kumukururira imyaku, ndetse bikaba byanamuviramo kumwica.

Amou Haji ni umugabo wamaze imyaka 67 atarikoza amazi yicaye aho yabaga
Amou Haji ni umugabo wamaze imyaka 67 atarikoza amazi yicaye aho yabaga. – Ifoto: NY Post

Ikibabaje ni uko mu by’ukuri yapfuye nyuma gato yo kwiyuhagira, nubwo nta gihamya igaragaza ko ari ukwiyuhagira byamwishe.

Ibitangazamakuru bya Leta byavuze ko yapfuye afite imyaka imyaka 94, n’ubwo ibitangazamakuru byabanjirije ibimwerekeye muri Mutarama uyu mwaka byari byavuze ko afite imyaka 87.

4. Umubyeyi wabaswe no kwitera Tatuwaje

Umubyeyi w’imyaka 45 witwa Melissa Sloan avuga ko “yabaswe” no kwishushanyaho, bizwi nko kwitera tatuwaje (“Tattoo”). Melissa Sloan avuga ko ngo yabuze akazi kubera ibishushanyo bitwikiriye umubiri we wose, ndetse no mu maso he.

Kwamamaza
Kwamamaza

Inkuru zisekeje zirimo n'umugore witeye tatuwaje umubiri wose.
Melissa Sloan afite tatuwaje ku mubiri we wose, ndetse zimwe azisubiramo – Ifoto: The Sun

Igitangaje kuri uyu mugore ni uko ngo kubera umwanya wo kwiyandikaho wamushiranye asigaye asubiramo tatuwaje zishaje. Akaba afite umwihariko wo kuba agendana urushinge rwa tatuwaje kuko aba ashobora kwiyandikaho igihe icyo aricyo cyose.

Yavuze ko iyo ajyenda mu muhanda kandi abantu bashobora kuba bamureba nabi, ariko ngo ntibizamubuza kandi bidatinze azakomeza kwishyiraho ibindi gishushanyo ahagana munsi y’ijisho rye ry’i buryo. Ibi byamuviriyemo no kubura akazi kubera iyi mibereho.

3. Umusore ufite urukundo n’ubutwari bidasanzwe

Ababyeyi bacu nibintu byiza byigeze kutubaho. Banyuze muri byinshi kugirango tubeho tukiri bato, ntibadutereranye.

Ubu ni inshingano zacu kutabirengagiza cyangwa kubatererana igihe bageze mu zabukuru kuko nawe ntibakwirengagije mu bwana bwawe nk’uko uyu musore yabigenje.

Inkuru yakwirakwiye kuri interineti (murandasi) ivuga umusore w’impunzi w’umuyisilamu (Mohamed Ayoub) wo muri Myanmar wanze gutererana ababyeyi be (nyina w’imyaka 65 na se w’imyaka 80) akiyemeza guhungana nabo.

Mohammed Ayoub ahetse ababyeyi be ku rutugu mu bitebo bibiri.
Mohammed Ayoub ahetse ababyeyi be ku rutugu mu bitebo bibiri.

Icyo yakoze ni uko yafashe ibitebo bibiri kimwe akagishyiramo mama we ikindi akagishyiramo papa we ubundi akagishyira ku rutugu kugira ngo nabo bashobore guhunga Myanmar berekeza muri Bangladesh. Yakoze urugendo rw’ibirometero ijana na mirongo itandatu (160km) n’amaguru.

Uru rugendo rwose rwamaze iminsi 7.

Kwamamaza
Kwamamaza

2. Umugabo w’amaguru arenze abiri

Iyi si ni iy’ibitangaza, kimwe mu bimenyetso bikomeye harimo n’abantu nka “Frank Lentini” cyangwa “Francesco Lentini”, umuntu wavukanya amaguru atatu.

Lentini yavutse mu 1889 muri Sicily mu gihugu cy’Ubutaliyani, kubera inenge yavukanye, Lentini yavutse afite ukuguru kwa gatatu kwari gutere iburyo bw’umubiri we ahagana ku kibero.

Frank Lentini ni umugabo wari ufite amaguru atatu (3) ahagaze.
Frank Lentini ni umugabo wari ufite amaguru atatu (3) n’ibindi bice byinshi by’inyongera. – Ifoto: Life in Italy

Gusa uyu mugabo ibyari inenge byamuviriyemo umugisha, kuko uyu mugabo yaje kuba icyamamare mu kwiyerekana bizwi nka “Circus” muri America ndetse n’ahandi hatandukanye ku isi.

Ibyo ntago bitangaje cyane kuko uyu mugabo usibye amaguru atatu, yari afite ikirenge ku ivi byose hamwe bikaba ibirenge bine (4), amano cumi n’atandatu (16), n’ibitsina bibiri (2) kandi byose bikora neza.

1. Amakoboyi amaze imyaka irenga ijana yaguzwe akayabo

Birazwi neza ko umuntu ahaha bitewe n’uko yifite. None se ni amafaranga angahe wakishyura amapantalo abiri y’amakoboyi? Aha umubare wavuga byaterwa n’uko uhagaze mu mufuka.

Ariko ndahamya ntashidikanya ko umubare wose waza mu mutwe wawe utagera kuri miliyoni zirenga ijana z’amafaranga y’u Rwanda (RWF 100,000,000+), noneho byisumbuyeho ku mapantalo yashaje.

Ibi byabayeho cyane, kuko mu gihugu cya America, amapantalo abiri yo mu bwoko bwa Levi Strauss yavumbuwe mu bwato bwarohamye nyanja ya Atlantic mu 1857 yagurishijwe ibihumbi ijana na cumi na bine by’amadolari ($114,000), ubwo ni miliyoni zirenga ijana na makumyabiri z’amanyarwanda.

Imwe mu makoboyi amaze imyaka 165 yaguzwe akayabo
Imwe mu makoboyi amaze imyaka 165 yaguzwe akayabo (Iburyo) – Ifoto: New York Times

Ni amafaranga angahe waba ufite kugira ngo wikure akayabo k’aya mafaranga ugura amapantalo amaze imyaka irenga ijana na mirongo itandatu n’itanu (165)?

Wakoze gusoma iyi nkuru, niba ukunze iyi nyandiko cyangwa se ufite igitekerezo ushaka kongeraho, wasiga ubutumwa muri comment ahagana hasi tukungurana ibitekerezo.

Kwamamaza
Kwamamaza

TAGGED:ibintu bitangajeInkuru zisekejeinkuru zitangajeMenyaUtuntu n’utundi
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Tatuwaje yo mu jisho izwi nka "Scleral Tatto" Ubwoko bwa tatuwaje butangaje kandi budasanzwe ukwiye kumenya
Next Article Inkweto ya Nike Sosiyete 10 za mbere zikora inkweto ku isi
2 Comments
  • Uwihoreye JMV says:
    March 5, 2023 at 12:31 pm

    BIRATANGAJE KOKO UBWO URIYA MUNTU WIBITSINA BIBIRI BYARI BISA?

    Reply
    • Menya says:
      October 8, 2023 at 11:02 am

      Ntawamenya uko byari bimeze. Ni ibitangaza by’Imana!

      Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Inkuru

Udushya utari uzi n’inkuru zisekeje – 01/2022

By
Menya
Inkuru

Ibintu 6 abantu benshi(99%) batashobora gukora n’umubiri wabo

By
Menya
Umuvundo w'imodoka (ambutiyaje) zihagaze
Ubumenyi

Dore ibihugu 20 bifite umuvundo w’imodoka kurusha indi yose ku isi.

By
Menya
Ubumenyi

Lisite y’ubumenyi 5 ugiye kwinjirana muri 2021

By
Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Inkuru zo gutebya
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2025 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya