MenyaMenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Search
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika
© 2025 Menya.co.rw. All rights reserved.
Ubumenyi

Sosiyete 10 zikomeye zahoze zitwa andi mazina

Menya
Last updated: January 31, 2021 2:14 pm
Menya
Share
Google ni Sosiyete yahoze yitwa BackRub
Google yahoze yitwa BackRub
SHARE

Ninde udahinduka? Ntawe. Na sosiyete ni uko, nk’uko n’abantu bahindura amazina hari amasosiyete n’inganda zikomeye bishobora guhindura amazina kandi byagiye binabaho kenshi cyane.

Contents
  • #10 Cadabra – Amazon
  • #9 Sound of Music – Best Buy
  • #8 Tokyo Tsushin Kogyo – Sony
  • #7 David’s and Jerry’s Guide to the World Wide Web – Yahoo!
  • #6 Matchbox – Tinder
  • #5 Datsun – Nissan
  • #4 AuctionWeb – eBay
  • #3 Blue Ribbon Sports – Nike
  • #2 Burbn – Instagram
  • #1 BackRub – Google

Hari inganda zagiye zihindura amazina atandukanye n’uko zatangijwe zitwa ushobora kuba utari uzi. Reka turebere hamwe amasosiyete amwe muri ayo yagiye ashingwa ariko akaza guhindura uko yitwa mu nyuma.

#10 Cadabra – Amazon

Sosiyete ya Amazon, yari igiye kwitwa "Cadabra"
Sosiyete ya Amazon, yari igiye kwitwa “Cadabra”

Niba wibuka muri mu nkuru ziheruka dusobanura ubusobanuro bw’ama logo y’inganda zikomeye, harimo na Amazon. Ariko burya mu 1994 umuherwe Jeff Bezos washinze iri soko yashakaga kuryita “Cadabra” nk’ijambo rya maji(Majics) rizakurura abantu.

Nyuma rero umunyamategeko we yaje kubyanga gusa Bezos yemera kurihindura ariko ashimangira ko iyi sosiyete igomba kwitwa izina ritangirwa na “A” ariho izina Amazon ryaturutse.

Izindi Nkuru:

#9 Sound of Music – Best Buy

Best Buy

Ububiko(Store) bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga ryatangijwe mu 1966, ritangizwa na Richard M. Schulze hamwe na James Wheeler ritangira ryitwa Sound of Music.

Mu 1981, ubu bubiko bwaje gusenywa na serwakira. Ba nyir’ububiko bafashe icyemezo cyo kugurisha ibyasigaye n’ibitangiritse cyane bagakoresha ijambo “Best Buys” bari kwamamaza icyo gikorwa, nibwo bahise bafata icyemezo cyo guhindura Sound of Music mo Best Buy.

Kwamamaza
Kwamamaza

#8 Tokyo Tsushin Kogyo – Sony

Sony

Rumwe mu nganda zikomeye ku isi. Ndakeka ko ubu biba bisaba kwitondera kuvuga izina ry’uru ruganda kuko mu 1946, muri Tokyo hatangijwe uruganda rw’ibikoresho by’ikoranabuhanga rwitwa Tokyo Ksushin Kogyo K.K.

Nyuma bashatse kuyihindurira izina bayita TTK kubera ko ryari rizwi kuyindi kompanyi ya gariyamoshi. Gusa amaherezo baje kubona izina rya Sony.

#7 David’s and Jerry’s Guide to the World Wide Web – Yahoo!

Yahoo
Yahoo

Nanone abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Stanford Jerry Yang and David Filo bakoze urubuga(website) barwita David’s and Jerry’s Guide to the World Wide Web.

Nyuma y’umwaka umwe gusa bahisemo guhindura izina bayita YAHOO. Imana ishimwe ntago twari kubasha kubisoma!

#6 Matchbox – Tinder

Tinder
Tinder

Application ikoreshwa n’abantu bashaka abakunzi mu buryo bw’iya kure(Online dating), iyi application yatangiye yitwa MatchBox.

Nyuma abashinze iyi app baje kuyihindurira izina bayita Tinder kugira ngo igirane isano n’ikirango cy’ikibatsi cy’umuriro(Fire flame).

#5 Datsun – Nissan

Nissan
Nissan

The Tokyo-based automobile manufacturer has technically been known as Nissan since 1934. And yet, when the brand expanded to the United States in 1958, it did so under the name Datsun. However, the Nissan name eventually made its away across the ocean, and so the company phased out Datsun completely in 1984.

Kwamamaza
Kwamamaza

Uruganda rubarizwa muri Tokyo rwatangiye akazi karwo mu 1931, rukorera ku izina rya Datsun, mu 1934 izina Nissan ryatangiye kumenyeka. Kuva mu 1958 kugera mu 1986 imodoka zajyanwaga mu mahanga nizo zitwaga Datsun.

Mu 1986, Nissan yafashe icyemezo cyo gukuraho burundu izina Datsun hagakoreshwa Nissan gusa. Mu 2013 izina Datsun ryaragaruwa, ryongera kuvanwaho mu 2019.

#4 AuctionWeb – eBay

eBay
eBay

Mu mwaka wa 1995 nibwo Umunyamerika ufite inkomoko muri Iran Pierre Omidyar yatangije urubuga(Website) AuctionWeb rwari rugamije guhuriza hamwe abaguzi n’abagurisha.

Nyuma y’uko abonye uru rubuga rukunzwe(rusurwa cyane) yaje gushaka guhindura izina ngo arwite EchoBay.com ariko asanga hari sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yarifashe ahita arihina arwita eBay ari naho izina ryaturutse.

#3 Blue Ribbon Sports – Nike

Nike
Nike

Mu 1964, umukinnyi Phil Knight n’umutoza we Bill Bowerman bashinze kompanyi yitwa Blue Ribbon Sports(BRS). Nyuma gato hashize imyaka 2 gusa(1966) baje gushinga iduka ricuruza inkweto za siporo(Sport shoes).

Mu 1972 basohoye urukweto rufite brand ya Nike ari nabwo Blue Ribbon Sports yasimbuwe na Nike.

#2 Burbn – Instagram

Instagram
Instagram

Nibyo! Instagram si uku yatangiye yitwa yatangiye yitwa Burbn. Uti byagenze bite? Abagabo 2 bitwa Mike Krieger na Kevin Systrom batangije application yitwa Burbn icyo yari imaze kwari ukugira ngo ijye ifasha abantu gusangiza amafoto abandi mu gihe cyo gusohoka.

Ariko si uko byaje kugenda kuko Systrom na Krieger baje kubona abantu bari kuyikunda cyane aribwo baje kuyihindurira izina bayita Instagram.

#1 BackRub – Google

Google
Google

Nk’uko nabivuze mu nyandiko ziheruka mu 1998 abasore bigaga muri kaminuza ya Stanford Larry Page na Sergey Brin bashinze Google.

Ariko burya mbere y’izina Google, batangiranye umushinga wo gukora ishakiro(Search Engine) ryitwa BackRub mu 1996 ni uko nyuma y’imyaka 2 basohora Google.

Kwamamaza
Kwamamaza

TAGGED:Amazongoogleibintu utari uzi kuri googleibirangoInganda zikomeyelogoSosiyete
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Indwara 5 z’ubwoba(Phobia) zitangaje
Next Article Impine n'ubusobanuro Impine(Abbreviations) 19 rusange n’ubusobanuro Bwazo.
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Shikarete (Chiclets)
Ubumenyi

Amazina y’inganda (brand names) abantu bahinduye amazina rusange y’ibikoresho

By Menya
Tatuwaje yo mu jisho izwi nka "Scleral Tatto"
Ubumenyi

Ubwoko bwa tatuwaje butangaje kandi budasanzwe ukwiye kumenya

By Menya
Ubumenyi

Menya inkweto 5 zitajya ziva kuri poze (zihora zigezweho)

By Menya
Ibirango bitandukanye by'inganda zikomeye ku isi
Ubumenyi

Ubutumwa buri inyuma y’ibirango(Logo) by’inganda zikomeye ku isi

By Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2025 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya