Search

Saint Valentin: Umunsi ufite imigenzo y’amayobera.

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Urakaza neza kuri Menya,

Ntago ngiye kuguca intege ngo ureke kwifatanya n’umukunzi wawe kwishimira umunsi wa Saint Valentin niba umufite. Gusa nanone ntago wakiheba ko utazabona uko uwishimira ngo ntufite umukunzi.

Imyumvire ku bantu benshi ni uko uyu munsi ari umwe mu minsi mibi ku bantu badafite abakunzi, kubera ko bagaragara nk’aho hari ikibazo bafite nyamara kandi ntacyo.

Indi nkuru: Ibihe bisekeje byaranze amashuri abanza.

Ese bifite ishingiro ko wafata uyu munsi nk’umunsi w’igitangaza ku bantu bakundanye? Ese nanone ni umunsi abadafite abakunzi bagomba kwihisha cyangwa se kugendana ipfunwe?

Hari ibintu abantu bafiteho imyumvire kubera ko hari ibyo badasobanukiwe impamvu yabyo (uko niko isi imeze, ni ukubyemera ukikomereza) ariko iyo umaze gusobanukirwa uhita uhindura uburyo.

Indi nkuru wasoma: Ibintu abantu benshi bizera kandi atari ukuri.

Reka nkwereke ibintu bimwe na bimwe abantu bafashe nk’ukuri kwerekeye Saint Valentin.

Saint Valentin ni umwe

Saint Valentin ni umutagatifu umwe ari nawe utuma twizihiza uyu munsi w’abakundanye by’umwihariko ku itariki ya 14 Gashyantare (February) buri mwaka.

Mu by’ukuri nta wuzi ngo Saint Valentin witirirwa uyu munsi ni nde? Ni uwa he? Kubera iki? Ahubwo ni uko ari uko twabyumvishe ubundi natwe dufatiraho, naho ubundi nta wuzi Saint Valentin w’ukuri witiriwe uyu munsi.

Saint Valentin niwe watangije uyu munsi

Usibye ko nta wuzi neza aho uyu munsi waturutse kuko inyandiko zigenda zivuga ibitandukanye iyo urebye ku rubuga rwa History ku mateka ya Saint Valentin kugeza igihe tubuze icyo duhitamo ariko ikizwi neza ni uko Saint Valentin atari we watangije uyu munsi.

Ibivugwa ni uko ari umugenzo watangijwe n’abaromani nk‘uburyo bwo kwizihiza umunsi wahariwe urukundo hagati y’abantu ubwo bikomerezaho n’ubu. Gusa nyuma abandi bakavuga ibitandukanye.

Umutuku n’umukara

Kuri Saint Valentin, uriyandayanda mu mpano uha umukunzi wawe hakaba harimo umutuku cyangwa umukara (cyangwa amabara yombi). Ibi nabyo sinabyita ihame kuko imvano yabyo ntizwi neza.

Watanga umweru, watanga ubururu impano burya niyo y’ingenzi. Ntanakubeshye, sinzi aho umukara waturutse wenda umutuku bishobora kumvikana ko hari aho uhuriye n’urukundo.

Umusozo

Mu magambo macye ubundi Saint valentin ntago isobanutse haba mu mateka ndetse no mu nkomoko zayo. Ushobora kuba uyemera nabyo ni byiza gusa niba yaguteraga ikibazo uhindure woroshye.

Sinabura kwemeza ko ari umunsi uhuza abantu cyane. Utuma abatagiraga abadafite abakunzi bababona ndetse ikiyongeraho ni uko hari abacuruzi bungukiramo kubera ko abantu baguze.

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content