Search
Igikoresho cya muganga

Ibibazo utajya wibaza ariko utapfa no gusubiza

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Mu buzima duhora twibaza ibibazo bitandukanye kubera ko umuntu ari ikiremwa gitangaje kandi gishobora kwishakamo ubushobozi mu buryo bwo kwibaza ibibazo bitandukanye biri hirya no hino bidukikije.

Ibi bidufasha kubona ibisubizo kandi binadufasha gufata imyanzuro twatekerejeho, akenshi uzasanga abantu bavuga ngo “Kubaza umutimanama”, bisobanuye ko ugomba kubanza ukibaza ibibazo bimwe na bimwe mbere y’uko ufata umwanzuro runaka.

Ariko kandi hari ibibazo biba bitangaje tutajya twibaza ariko bimwe muri byo bigoye kubibonera ibisubizo cyangwa se wanabitekerezaho neza ukumva biratangaje kuba utari warabyibajijeho kuva na cyera.

Menya uyu munsi yaguteguriye ibibazo bimwe na bimwe utajya ukunda ku bintu biri hanze aha mu buzima ariko unasanga bitangaje wenda ari uko utarabitekerezaho cyane. Ariko urutonde ni rurerure.

Indi nkuru wasoma: Inkuru utakihanganira guseka

7. Kubera iki imyenda y’abana igira imifuka?

Imyenda y’umwana (Isoko: Pixabay)

Ubundi imifuka yagenewe kubikamo ibintu bitandukanye ariko hari n’abantu bayifashisha nk’uburyo bwo bw’imyifatire bakayikoramo igihe bavuga, bahagaze, ndetse no mu bindi bihe bitandukanye.

None se nk’uriya mufuka uba ku mwenda w’umwana w’uruhinja uba umaze iki? Iki ni ikibazo nanjye ntapfa kubonera igisubizo.

Indi nkuru wasoma: Ibintu bitangaje ku isi

6. Umuganga ashobora kwivura?

Igikoresho cya muganga (Stethoscope)

Akenshi tujya kwa muganga kubera ko tuba tutazi neza indwara urwaye tukaba dukeneye kwisuzumisha, kandi n’iyo waba uyizi ushobora kutamenya neza umuti ugendanye n’indwara urwaye.

None, umuganga ashobora kwivura? Ese niba binashoboka ko ashobora kumenya indwara arwaye, ashobora kwiyandikira imiti?

5. Ese Adamu na Eva bari bameze nkatwe?

Kuba batari bameze nkatwe byo ni ibintu tudashobora kugarukaho kuko nibyo biremwamuntu byambere byaremwe n’Imana.

Ikibazo gitangaje nkunda kwibaza ni “Ese Adamu na Eva bari bafite imikondo?”.

Turabizi ko umukondo uba kunda ukagaragaza ahantu umwana yari ahuriye na mama we igihe yari akimutwite.

None ko Adamu na Eva batabyawe baremwe n’Imana[1]Wasoma Intangiriro 2:4-25, ubwo imikondo yari kuba ari iy’iki? Igitangaje ni uko usanga mu bishushanyo byinshi babaha imikondo!

4. Tuvuge ku mizi y’ibihingwa

Imyumbati itonoye

Mu by’ukuri biragoye ko wabona umunyarwanda nibura umwe utararyaho ikijumba, umwumbati, iteke cyangwa se ikirayi; ni bimwe mu biryo bya buri munsi. Tuvugishije ukuri iriya si imizi y’ibihingwa turya?

Tekereza ku muntu wavumbuye ko umwumbati cyngwa iteke bishobora kuribwa? Ese yabitewe n’iki ngo ajye gucukura igihingwa ashakamo imizi yo kurya.

3. Igeno ry’umuntu

Tujya tuvuga ko umuntu afite inzira azanyuramo ndetse ko n’ubuzima bwe hari inzira buzacamo uko byagenda kose. Umuntu akagira ati “ubwo niko byari kuzagenda nyine ntakundi”.

Niyo mpamvu tuvuga ko ikintu kikubayeho ari igeno ryawe mu buzima kandi ko ngo iyo ikintu kizakubaho mu buzima ntigishobora guhinduka.

None se ukibaza uti “ubwo ibyo dutekereza byose ni ukuri?”, “Ese ibyo dukora byose mu buzima tuba turi gukoreshwa n’igeno, ni inzira twari twaragenewe gucamo?

2. Ese kurota ni ibya bose?

Ese birashoboka ko warota ikintu utabonye? Ibi birashoboka cyane rwose ariko biteye urujijo. Iki nicyo gituma ibintu biba bitangaje.

Ikibazo nanone wakibaza ni iki, Ushobora kurota umuntu wabonye, ushobora kurota ahantu wabonye cyangwa se mu mutwe wawe ugakora ahahuje ibintu bimwe na bimwe aho uri kurota.

Ese ibi ni kimwe no ku bantu bavukanye ubumuga bwo kutabona? Ese byo bigenda bite? Iki nacyo ni ikibazo dukwiye kwibazaho kuko nacyo giteye urujijo.

1. Inyamaswa zibaza iki?

Inyamaswa hari imibereho zihuje natwe, urugero nko kurya, kuryama, guhumeka ndetse n’ibindi byinshi. Ariko hari ibindi zigira bitandukanye natwe nko kujyendera ku maguru n’amaboko ndetse n’imitekerereze.

Ese inyamaswa niba dutandukanye mu mitekerereze, zaba zigira kurota, gutekereza cyangwa se kwibaza ku bintu bimwe na bimwe? Urugero; ihene ishobora gutekereza icyo izakora ejo cyangwa mu cyumweru gitaha?

Ibi bibazo byose biragoye kubibonera ibisubizo, ese wowe ni ikihe cyagutangaje wasanze utajyaga wibaza? Hari ibibazo byinshi umuntu ashobora kwibaza kubera urusobe rw’ibinyabuzima tubana nabyo ndetse.

Wakoze gusoma iyi nkuru, niba ukunze iyi nyandiko cyangwa se ufite igitekerezo ushaka kongeraho, wasiga ubutumwa muri comment ahagana hasi tukungurana ibitekerezo.

Isoko z'inyandiko (Sources)

Isoko z'inyandiko (Sources)
1 Wasoma Intangiriro 2:4-25

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content